Digiqole ad

Yirukankanye Metero 800 inda y’amazi arindwi

Kuwa kane tariki 26 Kamena 2014, Umugore witwa Alysia Montano utwite inda y’amezi arindwi (7) yagaragaye mu marushanwa yiswe ‘track and Field championships’ aho yasiganwaga muri Metero 800.

Alysia Montano ari mu marushanwa.
Alysia Montano ari mu marushanwa.

Alysia Montano w’imyaka 28 yakoreye aka gashya mu marushanwa yabereye muri Kaminuza ya California, n’ubwo asa n’ukuriwe yari ashyigikiwe n’abantu benshi muri Stade ya Hornet amasiganwa yabereyemo, ubwo yageraga ku murongo usoza yahawe amashyi menshi.

Ntawamenya niba yarashakaga kwiyubakira izina gusa kuko yasiganwe akaza ku mwanya wa nyuma ariko bitabujije ko ariwe uza mu bitangazamakuru cyane kubera ko yirukanse atwite umwana w’amezi arindwi.

Montano ubura amezi abiri (2) ngo abyare avuga ko kuva yatwita yakomeje kujya yiruka akora imyitozo kandi ko akomeje kumererwa neza.

Montano asanzwe asiganwa mu mukino wo kwiruka ku maguru dore ko mu myaka ine ishize yabaye uwa mbere, atwara ibihembo byo ku rwego rw’igihugu mu gusiganwa Metero 800.

Yarinze asoza irushanwa nta kibazo agize dore ko n’abaganga bari bavuze ko nta kibazo aribugire ndetse bamutera akanyabugabo.

Montano yagize ati “Nta bwoba nari mfite nk’uko undeba yabitekereza abonye umugore usiganwa atwite.”

Montano kandi avuga ko yahisemo gukomeza gukora siporo atwite kuko ngo azi neza ko iyo ukora imyitozo utwite ari byiza ku mwana na nyina.

Alysia Montano ku murongo uhagararaho abasiganwa.
Alysia Montano ku murongo uhagararaho abasiganwa.

Alysia Montano 5 Alysia Montano 2

Alysia Montano

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umusazi

  • Iyi si turimo iragana he koko?Wagirango abantu basigaye bakoreshwa n’amadayimoni gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish