Month: <span>June 2014</span>

Nubwo hari intambwe bateye, Abagore baracyabangamiwe n’ubukene

Abagore bo mu Rwanda baracyabangamiwe n’ubukene n’ubumenyi bucye bwo kwiteza imbere, n’ubwo ku rundi ruhande bishimira intambwe bateye mu zindi nzego zirimo guhabwa imyanya mu buyobozi no kuba abenshi basigaye basobanukiwe n’uburenganzira bwabo ni ibyatangajwe kuri iki cyumweru mu nama ngarukamwaka y’impuzamiryango y’abagore mu Rwanda, PRO-FEMME Twese hamwe bagiranye na Ministre Oda Gasinzigwa.  Muri iyi nama Minisitiri […]Irambuye

Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Jean François Losciuto niwe watoranyijwe mu batoza batatu bari basigaye mu batoranyijwe mu bandi bahataniraga gutoza Rayon Sports, uyu mutoza w’Umubiligi biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu cyumweru gitaha gusinya amasezerano na Rayon Sports nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iyi kipe Theogene Ntampaka. Losciuto aje gusimbura umubiligi mugenzi we Luc Eymael uherutse gusezera muri Rayon Sports kubera […]Irambuye

Ubuvumo bwa Musanze bwatangiye kwinjiriza igihugu amafaranga

Mu gihe gito ubuvumo bw’Akarere ka Musanze bumaze, kuko bwafunguwe mu mpera z’umwaka wa 2013, Ababucunga bavuga ko bwatangiye kwinjiriza igihugu amafaranga, bavuga ko nibura buri munsi bakira abantu bari hagati 20-50 baje kubusura. Ubuvumo bwo mu Karere ka Musanze bugizwe n’ibice bitatu bituruka mu Kinigi kugera ku muhanda wa Kaburimbo unyura imbere y’Ikigo cy’amashuri cya […]Irambuye

Muhima: Centre de Santé yafashije umukecuru w'incike w’imyaka 85

Ikigo nderabuzima cya Muhima ejo cyageneye umukecuru witwa Mukanguhe Madeleine wavukiye muri Perefegitura ya Gitarama ubu utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, mu Kagali ka Mahoro, Umudugudu wa Ruhimbi ubufasha mu rwego rwo kumufasha kwiyubaka kuko yagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uyu mubyeyi wari ufite umugabo ndetse n’abana batandatu ubu […]Irambuye

RDB yashimiye Rica Rwigamba aho yagejeje ubukerarugendo

Ubwo yakiraga abantu baje kwitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 10 kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kamena, Ambasaderi Rugwabiza Valentine, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yashimiye cyane Rica Rwigamba wahoze ayobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB kuko ngo ibyiza ubukerarugendo bw’u Rwanda bugezeho ubu yabigizemo uruharere runini. Muri uyu muhango Ambasaderi […]Irambuye

Kwita Izina byongeye gukurura abantu benshi mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kmena, ku munsi wa kabiri w’ibikorwa bitegura umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB) ari nacyo gishinzwe ubukerarugendo cyahaye ikaze abantu batandukanye bamaze kugera mu Rwanda baje kwitabira umuhango wo kwita izina. Abakiriwe kuri uyu mugoroba biganjemo […]Irambuye

NYC yashyikirije abahanzi 13 album z’indirimbo yabakoreshereje ku buntu

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena yashyikirije abahanzi 13 bazamuka mu muziki nyarwanda album (imizingo y’indirmbo) yabakoreshereje ku buntu muri studio Top5 ibi bikaba biri mu rwego rwo gufasha abajene bafite impano yo guhanga kuzamuka. Mu Rwanda abahanzi besnhi benshi bakiri bato bahura n’ikibazo cy’amikoro yo gukoresha indirimbo zabo ngo iyi […]Irambuye

Impano yo kubyina yarinda urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge

Ababyeyi barasabwa gushyigikira abana babo mu mpano zinyuranye bafite ngo kuko baramutse bazikoresheje neza zishobora kubarinda kwishora mu biyobyabwenge, ibi byagarutsweho mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyateguwe na PSI Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Kamena kuri Maison de Jeunes Kimisagara. Imbaga y’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari […]Irambuye

Demokarasi n’imiyoborere myiza biruzuzanya- Dr Usengimana

Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu yahuje ubuyobozi bwa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (UCK) n’abakozi  b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), umuyobozi wungirije muri RGB, Dr Félicien Usengimukiza  yavuze ko  Demokarasi n’imiyoborere myiza  bifitanye isano ya bugufi. Iyi nama yabereye mu Karere ka Muhanga, igamije kwerekana itandukaniro riri hagati ya Demokarasi n’imiyoborere, ndetse n’inyugu abaturage bakuramo […]Irambuye

PGGSS IV: LIVE i Muhanga. Wicikwa uko byagenze

28 Kamena 2014 – Abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu bari kuri Stade ya Seminari i Kabgayi aho baje gukurikirana irushanwa rya PGGSS ryabasanze iwabo. Ni ihiganwa ubu rigeze mu kiciro cya Live, ni ku nshuro ya kabiri baririmbye muzika ya Live, buri muhanzi biragaragara mu maso ko yiteguye guhatana. Abahanzi bamaze gutombora uko bagiye gukurikirana […]Irambuye

en_USEnglish