Digiqole ad

Richard Tardy nyuma y’imyakine 4 mu mupira mu Rwanda yatashye

Kuri uyu wa 28 Kamena mu gicuku nibwo yaraye asubiye mu rugo mu Bufaransa aho ashobora kuzuriza imyaka 64 y’amavuko, izina rye ntabwo abakunzi b’umupira w’amaguru bazaryibagirwa mu Rwanda, ntabwo azibukirwa ku kujyana ikipe y’igihugu y’u Rwanda (U17) bwa mbere mu gikombe cy’Isi gusa, ahubwo abukirwa no ku kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda no kwereka abanyarwanda ko ubwabo bashobora gukina batarinze guhimba amazina abacongoman.

Richard Tardy ubwo yari mu rugamba rwo gushaka ticket y'igikombe cy'Isi ku ikipe y'u Rwanda U17
Richard Tardy ubwo yari mu rugamba rwo gushaka ticket y’igikombe cy’Isi ku ikipe y’u Rwanda U17

Uyu musaza utuje cyane, w’inararibonye n’amagambo macye yageze mu Rwanda ahagana muri Kanama 2010, aza muri gahunda ya FIFA yari ifitanye na FERWAFA y’ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA.

Umusaruro ntabwo yatinze kuwutanga, muri Kamena 2011 yajyanye ikipe y’abasore nka Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Michel Rusheshangoga, Marcel Nzarora, Robert Ndatimana, Eric Nsabimana, Mico Justin na bagenzi babo…aba abenshi nta wari ubazi mbere y’uko abacuramo abakinnyi beza.

Richard Tardy u Rwanda rwamubonyemo impano yo gutoza abana icyo gihe, ahabwa ndetse no gutoza abatarengeje imyaka 20 ndetse ahubwo mu 2012 anagirwa ‘Directeur Technique” w’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Gusa burya ngo nta ruba ntirushire, nta mpamvu itangazwa nab a shebuja yo kutamwongerera amasezerano yagombaga kurangira tariki 30 /06/2014, amakuru Umuseke ufite ni uko uyu mufaransa yari yanditse asaba kongererwa amasezerano ariko ntasubizwe.

Mu kwezi gushize Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Vicent de Gaulle Nzamwita yatangaje ko Richard Tardy amasezerano narangira yemerewe gupiganirwa umwanya nk’abandi bazaba babyifuza.

Hari amakuru agera k’Umuseke ko umutoza Kim Poulsen wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Tanzania ariwe waba ugiye kuza gusimbura Richard Tardy. Poulsen ukomoka muri Denmark , akaba mu kwezi kwa gatanu yari yanahataniye gutoza ikipe y’u Rwanda Amavubi, n’ubwo uyu mwana waje guhabwa umwongereza Stephen Constantine.

Richard Tardy uvuye mu Rwanda ni inzobere mu mupira w’amaguru cyane cyane mu bana, mu gihe cy’imyaka 15 ishize yatoje mu bihugu by’Ubugereki, ikipe y’igihugu ya Liban, ikipe ya Africa Sports muri Cote d’Ivoire, muri Algeria. muri UAE, muri Maroc, muri Qatar, ndetse n’ikipe ya Saint Etienne iwabo mu Bufaransa mbere yo kuza mu Rwanda mu 2010.

Mbere yo kurira indege, kuri uyu wa 27 Kamena yatangaje ko kuko amasezerano ya yariho arangira yasabye ‘federation’ kongera amasezerano ye ariko ntibamusubize, kandi ko Visa ye nayo yariho irangira bityo afata icyemezo cyo utaha.  Ku mwanya wa Directeur technique yavuze ko nawe yatanze ‘candidature’ ye nk’abandi ariko atarasubizwa.

Ati “ Ariko nishimira ibikorwa byo gutoza (formation) gushaka impano (detection des talent) nakoze mu Rwanda. Nshimira abanyarwanda ko bifatanyije nanjye mu bihe byiza kandi nishimira ko nsize abanyarwanda baramenye (experiencé) igikombe cy’Isi turi kumwe.”

Aha ni mu 2011 mbere yo kwerekeza mu gikombe cy'Isi muri Mexique yishimana n'abatoza bagenzi be barimo Selas Teteh watozaga Amavubi makuru
Aha ni mu 2011 mbere yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi muri Mexique yishimana n’abatoza bagenzi be barimo Selas Teteh watozaga Amavubi makuru
Yishimanaga cyane n'abafana b'Amavubi, aba ni Rujugiro (hagati) ubusanzwe ufana APR FC na Claude Muhawenimana ufana Rayon ariko bahurizaga cyane ku Amavubi U17
Yishimanaga cyane n’abafana b’Amavubi, aba ni Rujugiro (hagati) ubusanzwe ufana APR FC na Claude Muhawenimana ufana Rayon ariko bahurizaga cyane ku Amavubi U17
Ni umutoza w'ishyaka cyane
Ni umutoza w’ishyaka cyane
Ntabwo asize abakinnyi benshi beza yatoje asize n'abatoza beza, uyu bafatanyje cyane ni Vicent Mashami ubu utoza APR FC
Ntabwo asize abakinnyi benshi beza yatoje asize n’abatoza beza, uyu bafatanyje cyane ni Vicent Mashami ubu utoza APR FC
Tardy n'abakinnyi mbere y'uko bajya mu gikombe cy'isi bahawe icumu n'ingabo
Tardy n’abakinnyi mbere y’uko bajya mu gikombe cy’isi bahawe icumu n’ingabo
Yishimanaga cyane n'abakinnyi be
Yishimanaga cyane n’abakinnyi be


Photos/Archives/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntawuzibagirwa staff ikakaye yaforumye yari igizwe na Mahami, Calliope, Rutamu muganga na manager Emery. Iyo staff yaramaze kuyizamura mu bumenyi bigaragara ariko ntibyabujije ko komite ya abega na michel ibirenza ibinyujije kuri Muhinduru Sandra na Muramira Geregori. Basezerewe bitwa imyanda ikubuwe bizuzwe na Geligori Muramira imbere y’abakinnyi abereka abo asimbuje imyanda.Iyo staff tardy yerekanye ko irengana abega na michel basoza umugambi dore ko bari bafite kontaro za ferwafa zasinyweho na abega birukanwa abo bagabo bigiza nkana ko byakozwe na Minisiteri ya Siporo.

  • Ntawakwibagirwa staff technique ikakaye yari yaraforumye yari igizwe na Mashami, Calliope, Muganga Rutamu ukoza intoki ku mvune zikagenda na team manager Emery. Iyo staff yaje kwibasirwa na abega na michel babinyujije muri madamu Muhinduru Sandra n’umukambwe Muramira Geregoli baje kubirukana babashinja kubasuzugura dore k’umukambwe Gerigoli yereka staff ibasimbuye imbere y’abakinnyi yavuze ko akubuye umwanda! Tardy ntako atarwanye yereka Abega na Michel ko iyo staff irengana ariko bamureba nk’umusazi kuko kontaro zabo zari zarasinywe n’abega bahembwa na minisiteri ya siporo babatiza isonga.

Comments are closed.

en_USEnglish