Month: <span>June 2014</span>

Kurarana ubusa ku bashakanye byongera ibyishimo mu mibanire

Hari ubushakashatsi bwakozwe n’abongereza bwemeza ko ku bashakanye kurara bambaye ubusa buri buri bibafasha kugirana umubano mwiza, ndetse ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abashakanye barara bambaye ubusa usanga babana mu byishimo kurusha abarara bambaye. Ku bongereza 1 004 bakoreweho ubushakashatsi, 57% muribo baryama bambaye ubusa bavuga ko umubano wabo ari uw’ibyishimo ugereranyije na 48% barara bambaye […]Irambuye

Irushanwa ry’abana Airtel rising stars rizatwara miliyoni 100

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, irushanwa Airtel Rising stars ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe y’umupira w’amaguru agera kuri 80 y’abana aturutse mu bice byose by’igihugu rizamara ukwezi kose rikinwa rikazatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100. John Magara umuyobozi ushinzwe itumanaho muri sosiyete ya Airtel yabwiye itangazamakuru ko iyi mikino y’abana y’abakiri bato yitabiriwe n’amakipe agera […]Irambuye

Bugesera: Mwogo haracyari ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma y’imyaka 20

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, abarokotse Jenoside bagararije ubuyobozi ubutumwa bugufi bandikirwa n’abantu batazi bubatera ubwoba kandi ngo n’ubushize ibi byarabaye nk’uko byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014. Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Jenoside […]Irambuye

Ibibazo 10 ku kigo ILPD gifasha abize amategeko kwinjira mu

Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) ni ikigo giherereye mu mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, gitanga amahugurwa ku bantu bize amategeko, gitanga impamyabumenyi yemewe isabwa na Leta. Kuki cyashyizweho? ni bande bakigana? Basabwa iki? gitandukaniye he n’amashuri yigisha amategeko? n’ibindi…Umuseke warabikubarije. Ruzindana Alexis ashinzwe amahugurwa, […]Irambuye

HITAYEZU nyuma yo kubura ikamba rya Miss Rwanda ahugiye kuki?

Belyse Hitayezu yahabwaga cyane amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2014 ariko ntibyashoboka ikamba ritwara Colombe Uwase, Belyse ariko aracyari Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo kugeza ubu, avuga ko ubu ari gutunganya imishinga ibiri irimo umwe wo gufasha ikigo cy’abana batumva ntibanavuge kiri iwabo mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma. Belyse Hitayezu ubu ahugijwe cyane n’amasomo, […]Irambuye

Kayonza: IPRC East mu muganda n’abaturage yabasabye kwitabira imyuga

Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC EAST) rirakangurira abatuye akarere ka Kayonza kwitabira amashuri y’imyunga n’ubumenyingiro, nk’uko byagarutsweho mu butumwa bwatangiwe mu muganda wo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania ku wa gatandatu tariki ya 28 Kmena 2014. Uyu muganda wari uwo ku rwego rw’igihugu usanzwe uba mu mpera za buri kwezi, wabereye […]Irambuye

Iraki:Umutwe ISIS washyizeho Leta ya Kisilamu

Umutwe w’abarwanyi bo muri Iraki witwa Isis watangaje ko ushyizeho Leta izagenzura uduce twose wigaruriye turi muri Iraki na Siriya. Uyu mutwe watangaje ko umuyobozi wawo Abu Bakr al-Baghdadi abaye Kalifa ni ukuvuga umuyobozi w’ikirenga wa Islamu muri kariya gace, abasilamu bose bagomba kuyoboka. Uyu mutwe umaze igihe kingana  hafi n’amezi abiri urwanya ingabo za […]Irambuye

Ubumuga n’ubusaza ntibituma bashobora kujya kwibuka ababo

Kwibuka ni ingenzi ku warokotse akabura abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyo kwibuka gifasha cyane uwasigaye iyo ageze aho abe bashyinguye (ku wabashije kuhamenya), abasaza bamwe batuye mu mudugudu wa Kiberinka mu nkengero z’Umujyi wa Kigali mu murenge wa Nyamirambo ubumuga kuri bamwe n’ubusaza ku bandi ntibituma babasha kujya kwibuka ababo. Akenshi bibatera agahinda […]Irambuye

Robben YEMEYE ko yigushije, Mexique irasezererwa

Imikino ya 1/8 cy’igikombe cy’isi iragaragaza ko amakipe yitabiriye igikombe cy’isi yiteguye bihagije, Ubuholandi bwabonye itike y’imikino ya 1/4 bigoranye cyane kuko kugera ku munota wa 88 iyi kipe yari yasezerewe. Ishoti rikomeye rya Wesley Sneijder niryo ryabagaruriye ikizere, hamwe na Penaliti yatewe na Klaas Jan Huntelaar isezerera Mexique yari ishyigikiwe n’abafana benshi cyane ku […]Irambuye

“Umuhanzi uzegukana PGGSS 4 azaba abikwiye”- Aimable Twahirwa

Mu gitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 cyabereye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 28 Kamena 2014, habayeho gutungurana ku bahanzi bose uko ari 10 mu miririmbire ugereranyije n’igitaramo cyabereye i Kigali. Aimable Twahirwa uhagarariye akanama nkemurampaka asanga umuhanzi uzegukana iri rushanwa azaba abikwiye. Gutangaza ibi bisa no gukuraho […]Irambuye

en_USEnglish