Digiqole ad

“Umuntu nakugirira nabi ntukabimwiture”- Amag The Black

Hakizimana Amani umuraperi uzwi nka Amag The Black aratangaza ko niba umuntu akugiriye nabi cyangwa se ukabona akubujije amahirwe y’ikintu wari ugiye kugeraho ntuzabimwiture. Kuko akenshi ngo aba aribwo ugiye kubona ikindi kintu cyiza mu buzima bwawe.

Hakizimana Amani uzwi nka Amag The Black muri muzika
Hakizimana Amani uzwi nka Amag The Black muri muzika

Imwe mu mpamvu Amag avuga ko nta mpamvu yo kwishyura ikibi ugiriwe na mugenzi wawe, ngo ni uko n’Imana iramutse igiye irakarira umuntu wese ucumuye nta n’umwe waba akiri ku isi.

Ubusanzwe ngo kuri Amag The Black ntabwo akunze gusubiranya n’umuntu cyane mu gihe abona ko yamaze gufata uburakari. Ahubwo ngo afata inzira akakubisa aho kugirango haze kuvuka ibindi bintu.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Amag The Black yagize ati “Nta mpamvu n’imwe yagatumye wishyura ukugiriye nabi inabi. Ahubwo iyo umweretse ko nta kintu  na kimwe bigutwaye muri we aricuza.

Ese Imana iramutse igiye iturakarira cyangwa se wakora ikintu kibi ikakuvana ku isi ninde waba akiriho?

Njye nka Amag The Black ntinda ku kintu mbona kimfitiye akamaro. Naho guta umwanya nterana amagambo ntacyo biri bwongere ku mibereho yanjye nta mwanya mbiha”.

Amag The Black ni umwe mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4. Akaba n’umwe mu baraperi 3 baririmo Jay Polly na Young Grace.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ‘”ICYI NACYO NI IGISOBANURO CY4URUPFU3

  • UYU NI UMUNTU WUMUGABO AVUZE IKINTU CY’UKURI BIRAGARAGARA KO AFITE IBITEKEREZO BIZIMA. GOD BLESS U BROTHER

Comments are closed.

en_USEnglish