Digiqole ad

Gatenga: Umusore yishwe anigishijwe umukandara we

Kicukiro – Ahagana ku isaha ya Saa munani ( 14h00) kuri uyu wa gatanu mu gashyamba gaherereye mu mudugudu wa Bisambu mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Gatenga habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 bikekwa ko yahiciwe n’abagizi ba nabi bamuziritse ku giti cy’inturusu bakamunigisha umukandara we.

Umurambo wasanzwe ku giti wanigishijwe umukandara.
Umurambo wasanzwe ku giti wanigishijwe umukandara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga Alexis Mugabo yabwiye Umuseke ko ahagana ku isaha ya saa munani (14h00) bahurujwe n’abaturage nyuma yo kubona umurambo bigaragara ko waziritswe ku giti mu gashyamba ko mu mudugudu wa Nyarurama.

Yagize ati “ Twihutiye kuhagera dusanga anaganitse ku giti cy’inturusu bigaragara ko ashobora kuba yahashyizwe n’abagizi ba nabi bakigendera”.

Umusore wishwe yitwa Mugenzabahizi Ismael  utuye mu murenge wa Gahanga, akagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga, yiciwe mu Gatenga ahahana imbibe n’umurenge wa Gahanga, abamwishe ngo bashobora kuba bashatse kujijisha bata irangamuntu iriho amazina y’uwitwa Jean Paul Kirungi nk’uko bitangazwa na Mugabo Alexis.

Nyakwigendera ufite umugore n’umwana umwe, ngo yavuye mu rugo kuwa 26 Kamena ababwira ko agiye kureba umuntu ariko bigera nijoro ataragaruka. Umugore we ngo yaramubuze kugeza bukeye kuri uyu wa 27 Kamena. Ibi ni ibyemejwe n’umuturanyi we Ferdinand.

Ubwo abaturage babonaga uyu murambo, umugabo witwa Ferdinand Ndindiriyimana wari uziko umuturanyi we yabuze yaje nawe kureba maze asanga uwishwe ntabwo ari Kirungi Jean Paul nk’uko bigaragara ku irangamuntu basanze iruhande rwe, ahubwo ari Ismael Mugenzabahizi utuye Karembure mu murenge wa Gahanga.

Polisi yageze aho uyu murambo bawusanze ihita iwujyana mu buruhukiro mu gihe iperereza ryahise ritangira ku rupfu rw’uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka 25, usize umugore n’umwana umwe.

Abagizi ba nabi bamwiciye mu ishyamba riri mu Gatenga
Abagizi ba nabi bamwiciye mu ishyamba riri mu Gatenga

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nib bashobora gushimuta umuntu bakamwica barangiza bakamujyana mwushyamba bakamumanika.Biteyagahinda.Nizereko anketi izafata uwabikoze nkuko ifata abatera grenade.

  • Ahubwo bafate uwo Jean Paul Kirungi. Ni gute se ahubwo polisi ivugako iyo ndangamuntu ya Jean Paul bayisize bajijisha? huuum

  • OMG mbega ubugome burenze ukwemera, ibi bintu hakorwe iperereza ryimbitse , polisi yacu turayizeye Rwsoe kuko ubugome nkubu buhatse ikindi kintu kandi kitari kiza, umuntu wakoze ibi ninyamaswa rwose

  • Ubu nubwa kabiri umunyarwanda ahotorwa kandi birimo ubugome kwica umuntu warangiza ukamumanika.

  • Ntabwo yishwe numuntu umwe gusa.Biragaragarako yaguyemumutego wabagizi banabi.

  • bafate uwo J.Paul Kirungi nkekako ari mu bamwishe,barwaniye ibyangombwa mu gutora atora iby’uwo bishe ahata ibye.rwose bamufate.

  • Aka nako nagatendo  gashya !!! none se umuntu yakwiyahura mumugozi kugiti cya 70cm  apima 1,70 zirenga ??? ikindi mutanazi iyo umuntu yiyahuje umugozi mbere yuko apfa arannya !!!! murumva ??? arannya !!!! amabyi menshi rwose igihe aba ali kusamba !!! bivugango !!!!utanaye ntuba wiyahuye ahubwo ulicwa , nyuma bakakumanika aliko , kuli uyu we nagakoma munwa !!!

  • Niba basigaye bashimutumuntu bakamuhotora barangiza bakamumanika mugiti numukandarawe.abanyarwanda bahinduttse inyamanswa.

  • byanze bikunze abamwishe baramenyekana kandi bakanirwe urubakwiye , naho uyu witwa jean paul kirungi we ndabona afite ibyago nkibya nyina wa bizuru

  • ariko jean paul akozwe ho iperereza byagira icyo bitanga niba atariwe yasobanura aho iranga muntu ye yari iherereye

    • Birababaje cyane ariko byaba byiza police yacu ikoze iperereza ryimbitse abobagiranabi bakamenyekana kandi bagashyirwa muruhame twese tukamubona wenda ubwobugiranabi bwahagarara  murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish