Abana batangira ‘kumenya’ ikibi n’icyiza bafite imyaka itanu
Ubushakashatsi bwakozwe n’umwarimu wigisha imitekereze y’abantu witwa Amrisha Vaish bwerekana ko abana bafite imyaka itanu y’amavuko baba bashobora kwiyumvisha impamvu ituma umuntu mukuru amubuza gukora ikintu runaka kandi bakaba bababazwa n’uko mugenzi wawo agiriwe nabi. Baba bashobira kandi gutanga igihano n’ubutabera hagati y’uwakosheje n’uwakosherejwe.
Ibi ngo biterwa n’uko ubwonko bwabo buba ku kigero cyo kwiyumvisha akaga umuntu yahura nako aramutse ahemutse.
Inyandiko ya mwarimu Amrisha Vaish yasohotse mu Kinyamakuru ‘Cognition’ yerekana ko abana yakoreyeho ubushakashatsi bashobora kwiyumvisha impamvu runaka zo kudakora ikintu ‘kuko ari kibi’.
Amrisha Vaish afatanyije n’itsinda rye bafashe abana bafite hagati y’imyaka ine n’itanu babereka filimi ebyiri zitandukanye.
Muri filimi ya mbere, harimo umuntu witwa A wendereje undi muntu bise B amuvunira igikinisho. Undi muntu witwa C yari ku ruhande yitegereza uko A yiyenza kuri B. C yihanije A amwereka ko ari guhemukira B.
Muri filimi ya kabiri, naho hari abantu nk’abo mu ya mbere ariko ngo C wo muri iyi filimi ntiyigeze acyaha A kubera kwiyenza kuri B.
Abana bamaze kureba izi filimi zombi babajijwe icyo bavuga ku myitwarire ya C wo mu ya mbere na C wo mu ya kabiri.
Ibibazo byari ibi:
-Ni nde muri ba C bombi wakoze ibintu bikwiye?
-Hagati ya ba C bombi ni uwuhe wumva wakwishimira gukina nawe?
-Ni nde wumva udakunze cyane muri aba bombi?
Nyuma aba bana bahawe indabo ngo bahe ba C bombi ariko bahe na D washyizwemo kugira ngo barebe niba abana bashobora kwima indabo umwe muri ba C bakaziha D kandi batamuzi.
Vaish yabwiye Kinyamakuru ‘Cognition’ ko ibisubizo byerekanye ko abana bafite imyaka itanu basubije ibisubizo bisobanutse ko bikundira C wo muri filimi ya mbere kandi ko ari we baha indabo nyinshi bamushimira ibyiza yakoze.
Abafite imyaka ine ngo barahuzagurikaga mu gutanga ibisubizo kandi ugasanga umwe yigana undi. Mu gutanga indabo wasangaga abana bafite imyaka ine batazi neza uwo baha indabo n’impamvu zo kubikora.
Mbere uyu muhanga wigisha muri Kaminuza ya Florida yari yarasanze abana bafite imyaka itanu ari bo baba babashaka kumva no gushyira mu bikorwa amahame y’imyitwarire iboneye kandi bazi n’impamvu zabyo.
Ngo gufatanya ubusanzwe ni ihurizo mu mibanire y’abantu
Burya ngo gufatanya bigora abantu kuko bisaba kwishyira mu kintu runaka ubundi kitakurebaga bityo bikaba byagushyira mu kaga (risk taking).
Kuba abana bahitamo gushimira abantu bagaragaje gufatanya n’abandi ngo n’uko abana nta nzika bagira ishingiye ku byababayeho n’ingaruka zabyo.
Vaish yagize ati:“ Iyo ubonye umuntu ari guhohotera abandi hanyuma wabibona ukumva wamutabara cyangwa wagira icyo ukora burya uba ushyize ubuzima bwawe mu kaga kuko ashobora kuguhundukirana.”
Abahanga mu mitekerereze y’abantu bavuga ko abantu bafatanya kubera impamvu ebyiri z’ingenzi:
-Kwita ku bibazo by’abandi cyangwa kwita ku nyungu zawe ariko ukaba utazigeraho uri wenyine. Akenshi abantu bafatanya n’abandi kugira ngo bagire ijambo, bamenyekane kandi bigaragare ko bafite icyo bamariye umuryango w’abantu muri rusange.
Abandi bahitamo gukorana n’abandi kugira ngo bizabagirire akamaro mu gihe kizaza. Ubushakashatsi Vaish yakoze muri za Filimi ebyiri bwerekana ko kuba C yaragize neza byatumye abamubonye bamuhemba indabyo (cyangwa ikindi kintu cyose cyaboneka).
Bwamweretse kandi ko umuco wo gufatanya abantu batangira kuwugira bakiri bato, ukagaragarira mu mikino y’abana no gutabarana hagati yabo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW