Digiqole ad

Dr. Nuth yaburiye abatuye Isi guhangana n’ingaruka z’ikibuye cyazayigwaho

 Dr. Nuth yaburiye abatuye Isi guhangana n’ingaruka z’ikibuye cyazayigwaho

NASA ivuga ko byanga bikunze Isi ishobora kuzagwirwa n’ikibuye kandi cyakwangiza byinshi

Mu ntangiriro z’iki cyumweru umwe mu bashakashatsi bo muri NASA wubahwa cyane, Dr Joseph Nuth yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo imibare muri iki gihe yerekana ko kugira ngo ibibuye bimanuka mu kirere bita Astroids cyagwa Comets hazagire kimwe kikubita ku mubumbe w’Isi bigoye cyane ngo ababicuga bajye babanza batekereze cyane.

NASA ivuga ko byanga bikunze Isi ishobora kuzagwirwa n’ikibuye kandi cyakwangiza byinshi

Kuri we ngo bitinde cyangwa bitebuke bizaba..Ngo ni ikibazo k’igihe gusa. Dr Nuth avuga ko nibiba, Isi itazabasha guhangana n’iki kibazo.

Dr Nuth ubwo yagezaga ijambo ku bahanga bari bahuriye mu nama yiswe American Geophysical Union yavuze ko byaba byiza abantu batangiye gutangira gutekereza icyo bakora kugira ngo ingaruka za biriya bintu zizabe nke cyangwa ntizibe na gato.

Yagiriye  inama NASA yo kubaka ikintu gikingira Isi kugira ngo kiriya kibuye nikiza ntikizagere ku Isi kandi ngo niyo cyabikora ntibizagire ingaruka nyinshi ku buryo inyokomuntu yacika ku Isi.

Uyu muhanga ukora mu Kigo cya NASA kitwa Goddard Space Flight Centre yavuze ko ikibabaje ari uko abantu muri iki gihe bageretse akaguru ku kandi nk’aho batugarijwe n’akaga.

Atanga urugero rw’inyamaswa zitwa Dinosaurs zarimbutse mu isi kubera biriya bibuye byazimaze mu myaka irenga miliyoni ziri hagati ya 50 na 60 ishize.

Amateka avuga ko muri 1996 hari ikibuye cyahushije Isi ho gato ubwo cyari giturutse ku mubumbe wa Jupiter.

Muri 2004 nabwo ngo ikibuye giturutse kuri Mars cyaciye mu kirere cy’urwikaragiro rw’Isi, ibi byose byerekena ko mu by’ukuri abantu bashobora kuzahura n’akaga.

Uyu muhanga avuga ko bigora ibyuma bireba mu kirere (telescopes) kubona ko hari ikibuye kiri kuza cyototera isi bityo ngo kuba bagicisha ku ruhande  bikaba byagorana cyane, agasaba ko abantu batangira kureba uko bajya bacungira hafi biriya bibuye.

Dr Nuth avuga ko hakwiriye kubakwa ikintu cyazifashishwa mu guca intege ikibuye cyose cyaturuka hejuru kije ku isi kandi hagakorwa ibyuma bireba mu kirere mu buryo bwihariye kugira ngo bazabashe kubona ibibuye bishobora guturuka ahantu hagoye kubona nko mu kirere cyegereye izuba.

Muri Nzeri uyu mwana umuyobozi uhagarariye Ikigo gishinzwe gushyiraho politiki z’ubumenyi na tekinolojiya witwa John Holdern yabwiye Daily Mail ko biriya bintu nibiba Isi izahura n’akaga gakomeye.

Ibibuye biturutse  mu kirere kandi byigeze kugwa ku Isi mu bihe byashize, ingero zitangwa zirimo ibyabaye muri 1908 n’ibyabaye muri 2013 ahitwa Chelyabinsk.

Dr Joseph Nuth yaburiye Isi kwitegura ingaruka zishobora kuzaterwa n’ikibuye cyayihanukiraho

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yesu ati:Marik 6:50
    [50]kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima.Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”iyisi ntibaho nkitagira nyirayo. Nta nakimwe gishobora kuyibaho nyirayo atabizi.

  • Daniel 2:45 ku ngoma zabo Bami Imana yo mwijuru izimika ubundi bwami buzahoraho iteka ryose. icyo kibuye ntakindi nukugaruka ku mwami wacu Yesu Kristo aje gutwara intore ze. ubwo urumva ko abategereje umwami Yesu bakwiriye gukanguka bakava mwiroro ry’ibitotsi kugira ngo batazatungurwa.

Comments are closed.

en_USEnglish