Digiqole ad

USA: Abantu 24 bishwe n’umuriro abandi ntibaraboneka

 USA: Abantu 24 bishwe n’umuriro abandi ntibaraboneka

Iyi nyubako yari yarabatijwe ubwato baringa

Imirambo 24 yamaze kuvanwa mu nzu mu gace ka Oakland, muri Leta ya California, nyuma yo kwicwa n’inkongi y’umuriro yafashe inzu barimo mu birori nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Iyi nyubako yari yarabatijwe ubwato baringa
Iyi nyubako yari yarabatijwe ubwato baringa

Nibura 20% by’inzu niho hari hamaze kugerwa n’abatabazi bashakisha abakiri bazima n’abapfuye, ariko ubuyobozi bwatangaje ko umubare munini w’abantu batarabasha kumenyekana irengero ryabo.

Ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro yadutse muri iyo nyubako.

Umutekano muri iyi nyubako urakemangwa. Nta bikoresho bizimya umuriro byari bihari. Inzira imwe yo gusohoka mu nzu yo hejuri kwari ukumanukira ku madarajya.

Umuyobozi w’abashinzwe kuzimya umuriro muri Oakland, Teresa Deloach-Reed yavuze ko hagati y’abantu 50 n’100 bari muri iyo nzu ubwo umuriro wayifataga mu masaha akuze ku wagatanu.

Iyi nzu yakira abantu benshi ishaje, yahawe akazina ka “Ghost Ship” (Ubwato Baringa “Umuzimu”), yaberagamo igitaramo cy’itsinda ry’abanyamuziki “Golden Donna” n’abandi bahanzi batandatu.

Umuriro watumye igisenge kigwa.

Iyi nyubako itagira ibikoresho byo kuzimya umuriro, byatumye abatabara batagira impuruza n’imwe bumva igihe bahageraga nk’uko byasobanuwe na Deloach-Reed.

Iyi nzu yakiraga abahanzi bashaka gusubira mu ndirimbo zabo, ariko inabitse bimwe mu bikoresho nk’intebe, ibikoresho byo kwamamaza imyenda, n’ibindi byinshi byatumye abatabazi badahita bagera ku bantu barimo.

Imirimo yo gukomeza gushakisha ababa baguye muri iyi mpanuka ishobora gufata andi masaha 48 nk’uko byatangajwe na Melinda Drayton, ukuriye urwego rwo kuzimya umuriro, Oakland Fire Department.

Shelley Mack, watuye mu gace iyo nzu iherereyemo, yatangarije Associated Press (AP) ko iyo nzu yari iteye ubwoba “a horror house”.

Nyiri iyo nzu witwa Derick Ion yanditse kuri Facebook ko yababajwe n’ibintu bye byari birimo, ariko avuga ko yagize amahirwe kuba abana be n’umugore we Micah bari ahantu hatekanye muri hotali.

Ayo magambo yababaje benshi bamunenze bikomeye.

Teresa Deloach Reed ukuriye abazimya umuriro
Teresa Deloach Reed ukuriye abazimya umuriro
Iyi nzu yarimo ibintu byinshi byazitiye abazimya umuriro kugera ku bo bari gutabara
Iyi nzu yarimo ibintu byinshi byazitiye abazimya umuriro kugera ku bo bari gutabara

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ntakundi nibigendere imana ibakireumuntu aho alihose aba ashakisha uho azagwa

  • Ngo yababajwe n’ibintu bye byatikiye??! Nakavune umuheto!! Akananirwa kubabazwa n’abahasize ubuzima!? Sha, ibiceli si ikintu!

Comments are closed.

en_USEnglish