Digiqole ad

Ikibazo cya Syria: Ibiganiro hagati USA n’u Burusiya byongeye kunanirana

 Ikibazo cya Syria: Ibiganiro hagati USA n’u Burusiya byongeye kunanirana

Ibiganiro ngo byanze

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua ko USA igaragaza intege nke mu kuganira no kugera ku mwazuro watuma intambara ikomeje kuyogoza igihugu cya Syria ihagarara.

Ibiganiro ngo byanze
Kerry John na Sergei Lavrov. Ibiganiro ngo byanze

Kuri we ngo ibiganiro byabo nta musaruro byatanze ariko ngo igihugu cye cyabashije kubyitwaramo neza kuko muri iki gihe cyabashije gukorana neza na Turikiya kandi ubusanzwe ari inshuti ya USA bityo ngo kutavuga rumwe kwa Turikiya na USA ku kibazo cya Syria ni intsinzi ku Burusiya.

Lavrov avuga ko ibiganiro bamazemo amezi menshi ntacyo byagezeho kubera ubushake buke bwa USA ndetse n’ipfunwe ryayo kubera ko ngo ifasha IS nubwo ica ruhinga nyuma ikayirwanya.

Yagize ati “ N’ikimenyimenyi muri 2006 USA ni yo yafunguye Abu Bakr al-Baghdadi ubu uyobora IS.

Mu Ukwakira uyu mwaka amakuru yaturukaga mu Burayi bw’Uburasirazuba yerekanaga amafoto y’ingabo za OTAN zitegura urugamba ndetse n’igisirikare cy’u Burusiya kerekana zimwe muri za missile zacyo zikomeye harimo iyitwa Satan II.

Muri kiriya gihe kandi amato y’intambara yo ku mpande zombi yari yamaze kwegerezwa inkombe z’inyanja ya Mediteranee kugira ngo indege z’intambara zizajye ziyavaho zijya muri Syria.

Hakurikiyeho ibiganiro hagati ya USA n’u Burusiya kugira ngo bihoshe umwuka mubi wari wamaze kongera kuzamuka.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo amatsinda abiri yashyizweho n’ibihugu byombi yahuriraga Geneva mu Busuwisi ngo arebe niba hari ibyo bakumvikana byatuma hari umuti uvugutirwa ikibazo cya Syria, ngo yatandukanye nta kintu bagezeho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

 

1 Comment

  • ariko se ubundi ikiganiro cyagombye kuba hagati ya USA na Russia???? ibi bigaragaza neza intambara iri hariya abayirwana nabayiteje abo aribo

Comments are closed.

en_USEnglish