Digiqole ad

Cuba: Fidel Castro waharaniye impinduramatwara yitabye Imana

 Cuba: Fidel Castro waharaniye impinduramatwara yitabye Imana

Fidel Castro wazanye impinduramatwara muri Cuba yitabye Imana ku myaka 90

Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba akaba ari umwe mu barambye cyane ku butegetsi ndetse afatwa nk’umuyobozi wakomeye cyane yitabye Imana  ku myaka 90 y’amavuko.

Fidel Castro wazanye impinduramatwara muri Cuba yitabye Imana ku myaka 90
Fidel Castro wazanye impinduramatwara muri Cuba yitabye Imana ku myaka 90

Murumuna we yasigiye ubutegetsi, Raul Castro ni we watangaje urupfu rwe kuri televeiziyo y’igihugu.

Fidel Castro yahiritse ubutegetsi mu 1959, atangiza impinduramatwara ishingiye ku Bukominisiti. Castro yahanganye cyane na America igihe kirekire, ndetse yagiye asimbuka ibitero byinshi byabaga bigambiriye kumuhitana.

Abamushyigikiye bavuga ko yasubije Cuba abaturage bayo. Abamunenga bavuga ko yari Umunyagitugu.

Ababaye cyane, Perezida Raul Castro yatangarije abaturage mu butumwa budasanzwe ko mukuru we Fidel Castro yitabye Imana, umurambo we uratwikwa kuri uyu wa gatandatu.

Biteganyijwe ko muri Cuba hashobora kubaho iminsi myinshi y’icyunamo.

Abaturage ba Cuba bazahabwa akanya ko gusezera uwari Perezida wabo, Fidel Castro tariki ya 29 Ugushyingo, ku bantu bagenewe impinduramatwara “Revolution Square” mu murwa mukuru Havana.

Ivu ry’umurambo we, rizatwarwa mu modoka yitwa iyo kwibohoza “Caravan of Freedom”, nk’ikimenyetso we n’abayoboke be bahisemo mu gihe cy’intambara y’impinduramatwara.

Tariki ya 4 Ukuboza, ivu ry’umurambo we rizashyingurwa, ni naho iminsi y’icyunamo izarangira muri Cuba.

Ati “Umuyobozi w’Ikirenga mu mpinduramatwara ya Cuba, yitabye Imana saa 22:29 muri iri joro (kuwa gatanu), (05h29 i Kigali kuwa gatandatu).”

Muri Mata 2016, Fidel Castro yavuze ijambo ridasanzwe mu Uhuriro ry’Ishyaka ry’Abakomisiti, asa n’uca amarenga ko ari hafi gupfa.

Ati “Mu gihe gito nduzuza imyaka. Ni ikintu ntari narigeze ntekereza ko gishoboka.” Yongeho ati  “Bidatinze nanjye ndaba mbaye nk’abandi, kuri twese iherezo rigomba kubaho.”

Mu 2008, ku mpamvu z’ibibazo by’ubuzima, Fidel Castro yarekuye ubutegetsi yari amazeho imyaka 32, abusigira murumuna we Raul Castro.

Fidel Castro yari ageze mu zabukuru
Fidel Castro yari ageze mu zabukuru

BBC

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • RIP Mzee Castro. Imana imwakire.

  • Uyu mugabo wintwari yitabye imana afite imyaka irenga 90. Yahanganye n’abanyamerica bakomatanyiriza igihugu cye imyaka irenga 60.Mubyo umuntu yavuga nuko niba Cuba ikennye byagombye kuryozwa America.Icyo gihugu iyo udapfukamye barakumira.Aha ngashimira Obama wabaye perezida wambere watinyutse kuca uwo mugozi abifashijwemo na kiliziya gatolika.Umuntu akongeraho yafashije ibihugu byinshi kwigobotora ingoyi y’ubukoloni.Amaze kuvana igihugu cye hamwe na Ché Guevara wishwe na CIA mubucakara aho abanyamerica bari barahinduye Cuba nk’inguni yuburaya gusa kumutegetsi bari bashyigikiye birumvikana.Bityo rero gushyigikirwa na USA ugomba kurya uri menge.Benshi babigendeyemo aha ndatekereza Mobutu.

    • Uyu mugabo akaba yarasimbutse impfu zirenga 60 yatezwe na USA.Binyibutsa impfu Arafat Yasimbutse. Burya iyo ufite icyuharanira koko ubufite amahirwe abaguhiga batagira.Abantu bose bafite icyo baharanira bagera kure, ntabwo bagomba gucika intege.Yitabye imana ariko yeretse benshi urumuri,Rawlings wa Ghana,Kadhafi,Kaunda,Nyerere,Yafashije benshi kwigobotora ubukoloni igihe bahigwaga bukware na USA.Mandela,Mugabe, benshi banahasize ubuzima, Le ché, Mr Guevara,Lumumba.Mu mitima yacu yadusigiye roho ya Thomas Isidore Sankara.

  • WHEN YOU SAY FIDEL CASTRO, DO NEVER FORGET ‘CHE’ OR CHE GUEVARRA. FOR AFRICA WE HAVE HAD CAPT THOMAS ISIDORE NOEL SANKARA. BOTH WILL BE REMEMBERED FOR THEIR MOTTO, ” YOU CAN KILL REVOLUTIONARY INDIVIDUALS, BUT YOU WILL NEVER KILL THEIR IDEAS”.

  • #brave #man

  • Umuseke ndabashima kuba intangarugero mu bwanditsi bwanyu.

  • Ndibuka Clinton ashyira iterabwo kuri Mandela amubwirako natumira Castro na Kadhafi ko atazahagera.Yaramusubije ati:Bo bazaza wowe utahageze nta kibazo.

  • Intwali z’ibihugu ko zirimo zigenda kweli? Mandela wa Afurika yaciyeho,, none nuwaraniye Revolution ya Cuba afatanyije na Che GueVara aragiye nubwo yari ashaje ariko yarafatiye runini igihugu cye runini anarebera murumuna we Raoul Castro.

Comments are closed.

en_USEnglish