Digiqole ad

Ambasade mpimbano ya USA yatahuwe imaze imyaka 10 itanga ibyangombwa

 Ambasade mpimbano ya USA yatahuwe imaze imyaka 10 itanga ibyangombwa

Ibendera rya America ryabaga ripepera ikirere kuri iyo Ambasade baringa ya USA yatangaga ibyangombwa i Accra

Ibiro bya Leta mu America byatangaje ko byasenye mu ki, Ambasade mpimbano ya USA mu gihugu cya Ghana.

Ibendera rya America ryabaga ripepera ikirere kuri iyo Ambasade mpimbano ya USA yatangaga ibyangombwa i Accra
Ibendera rya America ryabaga ripepera ikirere kuri iyo Ambasade mpimbano ya USA yatangaga ibyangombwa i Accra

Iyi Ambasade yakoraga nta makemwa mu gihe cy’imyaka 10, itanga visas nyazo n’ibindi byangombwa birimo impamyabumenyi n’impushya zo gutwara ibinyabiziga zo muri America, mu murwa mukuru wa Ghana, Accra aho yakoreraga.

Ubu bujura ntibusanzwe, ariko bwabashije kubaho icyo gihe cyose mu maso ya bose ariko ntabwo bwari bwigeze butahurwa.

 

Ni ubutekamutwe bwateguwe neza, nubwo muri aka gace ka Africa y’Iburengerazuba hakunze kuvugwa ibyo bikorwa.

Iyi Ambasade mpimbano yabayeho muri Ghana ifite ibirango byose bya USA, nk’aho iyihagarariye byemewe n’amategeko muri Ghana.

Yari ifite ibendera ryirirwa ripepera ikirere haba hanze n’imbere muri Ambasade, imbere mu nzu harimo ifoto ya Perezida Barack Obama ikoreshwa mu buryo bwemewe yometse ku rukuta.

Muri Ambasade habagamo abakozi biyemeje kubeshya abantu babaka amafaranga bakomoka muri Turukiya, n’abo muri Ghana, babaga bigize abakozi ba America.

Mu minsi itatu mu cyumweru bajyaga mu biro bagatanga ibyangombwa nka visa, n’ibindi byangombwa byo muri America kandi byemewe muri icyo gihe cyose, bakaba basabaga amafaranga atubutse ku wo bahaye serivise.

Abakiliya bakomoka muri Ghana bacibwaga ama euros 5 600 ku cyangombwa basabye ariko banakiraga abakomoka muri  Côte d’Ivoire cyangwa muri Togo.

Nta we uzi uko abo batekamutwe babonaga ibyangombwa nyabyo bya USA bagurishaga, ariko abantu batazwi umubare babashije kwinjira ku butaka bwa America bakoresheje izo mpapuro.

Ibiro bya Leta muri USA byirinze kugira amakuru bitangaza yasubiza bimwe mu bibazo biteye amakenga n’ubwo byemera ko hashobora kuba hari abandi bantu bo mu bihugu bikomeye bari babyihishe inyuma.

USA yatangaje ko ibikorwa byo guhiga no guta muri yombi abo batekamutwe byakozwe ku bufatanye bwa America na Ghana, nibura ngo hafashwe ibyangombwa by’inzira (passe-ports) 150 zo mu bihugu 10 bitandukanye.

Iki gikorwa kandi ngo cyatumye hatahurwa indi Ambasade mpimbano y’igihugu cy’U Buholandi, na yo yari yashinzwe mu murwa mukuru wa Ghana, Accra.

RFI

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • OK NGUKO

  • Mana yanjye !! ni aba hatari pe!!

  • bazi kwihangira imirimo.

  • hhhh.aba bo danger bashakira amafaranga kumkuba,kandi bakayabona
    nibakomereze aho .bateshe umutwe ibihugu byiyita ibihangange

Comments are closed.

en_USEnglish