Digiqole ad

Japan ibabajwe n’ibyo yakoze i Pearl Harbor ariko ntisaba imbabazi

 Japan ibabajwe n’ibyo yakoze i Pearl Harbor ariko ntisaba imbabazi

Shinzo Abe uri mu ruzinduko muri USA

Kuri uyu wa gatatu Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe uri muri USA mu ntangiriro z’iki Cyumweru yasuye imva zishyinguwemo ingabo 2 400 za USA zishwe n’ibitero by’indege z’intambara z’u Buyapani mu gitero zagabye Pearl Harbor muri 1941, yavuze ko igihugucye kibabajwe n’ibyo cyakoze ariko yirinze kubisabira imbabazi.

Shinzo Abe uri mu ruzinduko muri USA
Shinzo Abe uri mu ruzinduko muri USA

Hagati muri uku kwezi ubwo Perezida Barack Obama yasuraga Hiroshima muri uyu mwaka nawe ntiyigeze asaba imbabazi ku bitero bya bombe atomique ingabo ze zateyeyo zikica abarenga ibihumbi 150.

Mu ijambo yavuze nyuma yo gusura irimbi ryo kuri Pearl Harbor yagize ati: “Ubuyapani bubabajwe nibyo bwakoreye ingabo za USA zari muri aka gace. Ni  ikosa ry’amateka twakoze ariko twizeye ko imikoranire yacu na USA izarushaho kugenda neza mu bihe biri imbere.”

Kuri we ngo ibyabaye ntibizongera kandi ngo ubwiyunge nibwo bugomba guhabwa iya mbere.

Indege 351 z’u Buyapani nizo zasenye ibirindiro by’ingabo za USA ku italiki 07, Ukuboza 1941 bihitana abantu 2 400. Ibi byatumye USA ihita yinjira mu ntambara ya  kabiri y’Isi aho zayitangije zisenye u Buyapani nyuma yo kuyisukaho Bombe atomique ebyiri mu mijyi wa Nagasaki na Hiroshima zigahitana abarenga ibihumbi 150.

Ibinyamakuru byo mu Buyapani byashimye ko Shinzo Abe na Obama ngo bikaba bigaragaza indi ntambwe nziza mu gukomeza umubano nk’uko ikinyamakuru gisohoka buri munsi kitwa Asahi Shimbun cyabyanditse.

Iki kinyamakuru cyavuze ko kuba yaba Abe cyangwa Obama ntawasabye undi imbabazi mu izina ry’igihugu cye, bigaragaza ko u Buyapani bwihagazeho imbere y’amahanga muri rusange n’imbere ya USA by’umwihariko.

Ubushinwa bwo bwababajwe n’ibyo u Buyapani bwakoze, buvuga byari kuba akarusho iyo bubanza gusaba ibihugu byagiriye nabi mu gihe bwabikolozaga.

Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa cyitwa The Global Times cyanditse kiti: “ Shinzo Abe yahisemo kujya ahantu atari akwiye kubanza kujya niba mu by’ukuri igihugu cye gishaka kwiyunga n’amateka yacyo mabi mu karere no ku Isi.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Abayapani ntibarasaba imbabazi abanyamerika kuri kiriya gitero cya Pearl Harbour cyo muri 1941, abanyamerika nabo ntazo barabasaba kubera bombes atomiques bateye Hiroshima na Nagasaki, naho abanyarwanda dutegereje ko Vatikani iza kudusaba imbabazi kubera abanyarwanda bishe abandi muri 1994.

  • muvandimwe AKUMIRO
    ,amateka ntasa rwose,kdi sinzi niba ar’ukubyirengagiza wenda kuko bitakureba ariko abasinzikajwe n’amateka iyo vatikani uvuga yagizem’uruhare nib’ufit’ubu muntu wabumva,utabyumva kdi warek’ababyumva byagizeho n’ingaruka bagakomeza

Comments are closed.

en_USEnglish