Digiqole ad

Tanzania yinjiye mu bihugu bizajya bihabwa umuti wa SIDA ku buntu na America

 Tanzania yinjiye mu bihugu bizajya bihabwa umuti wa SIDA ku buntu na America

Virginia Blaser Amasaderi wungirije wa America muri Tanzania

Tanzania yabaye igihugu kinjiye muri gahunda yo guhabwa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu ku nkunga ya America.

Virginia Blaser Amasaderi wungirije wa America muri Tanzania
Virginia Blaser Amasaderi wungirije wa America muri Tanzania

Ambasaderi w’agateganyo wa America muri Tanzania, Virginia Blaser ni we watangije iyo gahunda ku mugaragaro.

Yavuze ko iyo gahunda izagera ku bantu ibihumbi 800 igamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ka HIV bityo ngo abafite ubwandu bagomba kuva kuri 7,5% bakamanuka bakazagera kuri 5% ndetse no kuzagera kuri 0.0%.

Ambasaderi Virginia Blaser yasabye abantu bose bakeka ko banduye Virus itera SIDA bazaba bipimishoje bitarenze umwaka wa 2020, nibura kugera kuri 90%, abo kandi 90% bakazaba bahabwa iyo miti y’ubuntu, kandi 90% ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukazagabunuka.

Peter Masika ukuriye Gahunda y’Igihugu yo kurwanya SIDA muri Tanzania, (TAYOA) yavuze k obo icyo bazaba bashinzwe ari ugukurikirana uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko bazakora ibishoboka byose ikagera ku Batanzaniya bose n’abatagerwagaho n’imiti kandi yasabye ko Abatanzaniya bazitabira iyo gahunda kugira ngo babashe kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ku Isi, Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) igaragaza ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, muri Africa abagera kuri 25 500 000 [ imibare ishobora kumanuka cyangwa ikazamuka hagati ya 23 000 000-28 400 000] babufite.

Muri America y’Amajyepfo n’iyo hagati na USA, ubwandu bwa HIV bufitwe n’abagera kuri 3 400 000 [3 000 000-3 900 000]. Muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, abantu 3 500 000 [3 000 000-4 100 000] bafite ubwandu bwa HIV.

Mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Mediteranee abagera kuri 330 000 [240 000- 490 000] bafite ubwandu bwa HIV. Ku mugabane w’Uburayi, abafite HIV ni 2 500 000 [2 300 000-2 700 000]. Mu Burengerazuba bw’Inyanja nini ya Pacific abagera kuri 1 400 000 [1 100 000-2 000 000] bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Muri rusange ku Isi abantu babarirwa muri 36 700 000 [34 000 000-39 800 000] bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ku rubuga rwa OMS bagaragaza ko 77% [69–86%] by’abagore batwite bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bahabwa imiti ishobora gutuma batanduza HIV abana babyara.

Iyi mibare yo muri 2015 igaragaza ko muri uwo mwaka abantu miliyoni ebyiri (2 000 000) batangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yitwa  Antiretroviral treatment (ART). Nibura muri 2015, abantu 46% [43–50%] mu bafite ubwandu bwa HIV bafataga imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bwa HIV.

Mu Rwanda, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ni 3% mu gihugu mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 49. Mu mujyi wa Kigali ubwandu bwa SIDA buri ku kigero cya 6,3%, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 2,3%.

Ubwandu ku bagore mu gihugu ni 3,6% naho ku bagabo ni 2,2%. Mu rubyiruko rw’imyaka hagati ya 15 na 24, abanduye ni 1%. Muri bo abakobwa ni 1,3% naho abahungu ni 0,6%.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish