Tags : USA

Drones zizakemura ikibazo cyo kugeza amaraso ahari hagoranye – Kagame

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutwara amaraso hakoreshejwe utudege duto tutagira umupilote “drone”, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga, avuga ko utu tudege tuzakuraho imbogamizi yo kugeza amaraso mu duce tumwe tw’igihugu byari bigoye kugeramo mu nzira isanzwe. Uyu muhango wabereye i Muhanga hamwe mu hazaba hakorerwa imirimo itandukanye […]Irambuye

Munyakazi imbere y’umucamanza yise Umushinjacyaha ko ari “Umushinjabinyoma”

*Agiharagara imbere y’Inteko y’urukiko yahise abaza umucamanza ngo “mwe muri bande?” *Yashinje umucamanza n’umushinjacyaha kumusuzugura.  Avuga ko nta kintu yavuga, *Ngo Urukiko si amabuye cyangwa amatafari,… *Ngo ntashaka gukomeza gufungirwa mu  musarane kandi afite amazu atatu… Munyakazi uherutse koherezwa na USA kuburanira mu Rwanda, kuri uyu wa 11 Ukwakira yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga […]Irambuye

Amerika yafatiye ibihano abashyigikiye Perezida Kabila

Amerika yafatiye ibihano by’ubukungu bamwe mu bashyigikiye Perezida Joseph Kabila barimo umusirikare mukuru ku rwego rwa Jenerali n’Uwigeze kuyobora Polisi muri Congo Kinshasa, ku mpamvu z’uko abatavuga rumwe na Leta bakomeza guhohoterwa ndetse rimwe na rimwe hagakoreshwa imbaraga nyinshi. Itangazo ry’urwego rushinzwe umutungo muri Amerika rivuga ko imitungo yose, Maj.Gen Gabriel Amisi Kumba na John […]Irambuye

Syria: U Burusiya burashinja USA kwica abasirikare 62 ba Syria

America n’ibihugu bifatanyije kurwana muri Syria byemeye ko indege zabyo zagabye igitero mu Burasirazuba bwa Syria, aho ingabo z’U Burusiya zivuga ko cyahitanye abasirikare 62 bo mu ngabo za Leta ya Syria barwanyaga intagondwa za IS. Igihugu cya America cyatangaje ko indege zacyo zahise zihagarika ibitero mu gace ka Deir al-Zour zikimenya ko hari ingabo […]Irambuye

U Burusiya na America byumvikanye ku guhagarika imirwano muri Syria

Ibi bihugu by’ibihanganjye byatangaje amasezerano byagiranye ku ihagarikwa ry’intambara muri Syria, imirwano ikazahagarikwa guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha nimugoroba. Muri aya masezerano, Leta ya Syria igomba guhagarika intambara mu bice bizwi ko bigenzurwa n’abayirwanya. U Burusiya na America bigiye gushyiraho itsinda rihuriweho n’impande zombi, rizafasha mu kurwanya imitwe y’abahezanguni bo mu Idini ya Islam […]Irambuye

9/11: Ibyihebe 19 byakoze mu jisho USA

Televiziyo ku Isi hose zaracanwe abantu bakuka umutima babonye imiturirwa yo muri USA yitwa World Trade Center iri kugwa hasi kubera umuriro n’uburemere byatewe n’uko yagonzwe n’indege za Boeing zayobejwe n’ibyihebe bivugwa ko byateguye uyu mugambi mu buhanga n’ubugome bihambaye. Ku Cyumweru hazaba ari taliki ya 11 Nzeri, 2016, Isi yose na USA by’umwihariko bazibuka […]Irambuye

USA: Uwari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump yeguye

Paul Manafort wari umuyobozi mukuru w’ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump Umukandida w’Ishyaka rya Republican yeguye ku mirimo ye uri uyu wa gatanu. Donald Trump yemeje ko Paul Manafort wari ukuriye ibikorwa byo kumwamamaza yeguye ku mirimo ye. Paul Manafort yeguye ku buyobozi bw’abashinzwe kwamama Donald Trump nyuma y’uko mu kwezi kumwe uwari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa […]Irambuye

en_USEnglish