Digiqole ad

Tanzania: Hakusanyijwe Miliyari Sh 1.4 yo gufasha abagizweho ingaruka n’umutingito

 Tanzania: Hakusanyijwe Miliyari Sh 1.4 yo gufasha abagizweho ingaruka n’umutingito

Ahitwa i Bukoba muri Tanzania, amazu yarangiritse cyane

I Dar es Salaam muri Tanzania, kuri uyu wa Kabiri, hakusanyijwe miliyari 1.4 z’amashilingi yo gufasha abagizweho ingaruka n’umutingito wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ukanahitana ubuzima bwa benshi.

Ahitwa i Bukoba muri Tanzania, amazu yarangiritse cyane
Ahitwa i Bukoba muri Tanzania, amazu yarangiritse cyane

Iyi nkunga yakusanyijwe n’abanyamuryango muri za Ambasade z’ibihugu bitandukanye muri iki gihugu cya Tanzania n’abandi bantu basanzwe bakora ubucuruzi bunyuranye muri iki gihugu.

Ni igikorwa cy’ikigega cyazamuwe kikanatangizwa na Minisitiri w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa I Dar es Salaam, aho cyahise gitangwamo miliyoni 686 z’amashilingi mu gihe Leta na yo yizeje gutanga miliyoni 700.

Iki kigega cyo gufasha no gutabara abasizwe iheruheru n’umutingito wari uri ku gipimo cya 5.7, cyatangiye nyuma y’iminsi itatu uyu mutingito ubaye.

Imibare igaragaza ko abantu 17 ari bo bamaze kwitaba Imana kubera uyu mutingito wibasiye cyane agace ka Kagera dore ko ku munsi w’ejo hari undi muntu wapfiriye mu bitaro yari yajyanywemo.

Nyuma y’uyu mutingito wakomerekeje abasaga 250 ukanasenyera abandi benshi, bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Magufuli bakunze gutunga agatoki Guverinoma ya Tanzania kugenda biguru ntege mu gutanga ubutabazi.

Ku munsi w’ejo, James Mbatia uyobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta, yashinje yeruye ko Guverinoma ya Tanzania yarangaranye abantu bakuwe mu byabo n’uyu mutingito mu gace ka Bukoba, akavuga ko aba bantu badafite ibyo kurya, imyambaro n’imiti.

Uyu mugabo wagarutse ku isubikwa ry’uruzinduko rwa Perezida John Pombe Magufuli yagombaga kugirira muri Zambia nyuma y’ibi biza by’umutingito.

Yavuze ko iri subikwa nta musaruro ryatanze kuko nyuma yo gusubika uru rugendo, Perezida Magufuli atigeze anagira icyo akora mu gufasha aba bantu bakozweho n’umutingito.

Umuyobozi w’agace ka Kagera, Salum Kijuu avuga ko aka gace gakeneye miliyari 2.3 z’mashilingi zo kugura imiti n’ibikoresho byo kubakira abasenyewe n’ibi biza by’umutingito.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Majaliwa watangije igikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka n’uyu mutingito, avuga ko Guverinoma itatanga ubutabazi yonyine kuko ibikorwa byagezweho n’ingaruka byangiritse cyane.

Ati “ Umutingito uri ku gipimo cya 5.7 ni wo twari tugize ukomeye muri Tanzania. Ni yo mpamvu guhangana n’ingaruka zawo turi kwitabaza abikorera n’indi miryango.”

Muri iki gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’uyu mutingito, imiryango n’abashoramari bagiye bitanga, barimo Renald Mengi uyobora urugaga rw’abikorera watanze miliyoni 110 z’amashilingi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish