Digiqole ad

Tanzania: Perezida Magufuli yasubitse urugendo rw’iminsi itatu muri Zambia

 Tanzania: Perezida Magufuli yasubitse urugendo rw’iminsi itatu muri Zambia

Perezida-John-Pombe-Joseph-Magufuli

Perezida wa Tanzania yunze ubumwe Dr. John Joseph Pombe Magufuli yasubitse urugendo rw’iminsi itatu yari kugirira muri Zambia, muri iyo minsi yari no kuzitabira umuhango wo kurahiza Perezida Edgar Chagwa Lungu, wongeye gutsindira kuyobora igihugu, ibi byatewe n’umutingito ukomeye washegeshe Tanzania ugahitana abantu 16 ugasenya n’inzu nyinshi mu Ntara ya Kagera.

Perezida-John-Pombe-Joseph-Magufuli
Perezida-John-Pombe-Joseph-Magufuli

Bitewe n’uko gusubika urugendo, Perezida Magufuli yohereje Visi Perezida Samia Suluhu Hassan kumuhagararira, ndetse Ibiro bya Perezida muri Tanzania byatangaje ko yavuye i Dar – es Salaam yerekeza i Lusaka.

Visi Perezida Samia azamara iminsi itatu muri Zambia, ndetse kuri uyu wa kabiri akazitabira umuhango wo kurahiza Perezida Edgar Chagwa Lungu wongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu.

Ubuyobozi muri Tanzania burakora igenzura ku ngaruka zatejwe n’umutingito w’ari ku gipimo cya 5,7 magnitude ukaba warasekuye Amajyaruguru ashyira Amajyepfo mu Ntara ya Kagera ku wa gatandatu w’iki cyumweru gishize, uhitana abantu 16, unakomeretsa abasaga 250.

Uyu mutingito ukomeye cyane muri Tanzania nibura mu myaka 10 ishize, wumvikanye cyane mu Mujyi wa Bukoba, utuwe n’abantu bagera ku 70 000, ukaba wanasenye inzu nyinshi.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa, yasuye Bukoba ikimara kwibasirwa n’umutingito, asaba inzego z’ibanze gukora ibarura ry’imitungo yose yangiritse ndetse yizeza ko Leta izatanga imfashanyo ariko ntiyavuze iyo ariyo.

Ikigo kigenzura iby’imitingito ku Isi cyo muri America, US Geological Survey cyatangaje ko umujyi wa Bukoba wari kuri km 44 (27 miles) kure y’aho umutingito watangiriye (epicentre).

Muri Tanzania kuri iki cyumweru abaturage benshi mu Mujyi wa Bukoba bongeye kugira ubwoba ubwo undi mutingito udakanganye wumvikanaga, bituma abenshi bahitamo kurara hanze.

i-Bukoba-bamwe mu baturage baraye-hanze-kubera-ubwoba-bwo-kongera-kwibasirwa-n'umutingito
i-Bukoba-bamwe mu baturage baraye-hanze-kubera-ubwoba-bwo-kongera-kwibasirwa-n’umutingito

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish