Digiqole ad

Rusumo: Umupaka n’ikiraro bishya bimaze kuzana impinduka nziza

 Rusumo: Umupaka n’ikiraro bishya bimaze kuzana impinduka nziza

Ikiraro gishya imodoka zibasha kubisikana nta nkomyi.

*Tariki 06 Mata 2016, nibwo hatashye iki kiraro n’ibiro by’umupaka uhuriweho bishya
*Ibi bikorwaremezo byubakiwe rimwe ku ruhande rw’u Rwanda na Tanzania ku nkunga y’Ubuyapani
*Byatashwe ku mugaragaro na Paul Kagame na Perezida Dr. John Pombe Magufuli.

Nyuma y’amezi macye ibi biro by’umupaka uhuriweho “One stop Border Post” wa Rusumo ndetse n’ikiraro mpuzamahanga gihuza ibihugu byombi bitashywe, ababikoresha baremeza ko byatangiye kugira impinduka nziza mu migenderanira, ubuhahirane, kwihutisha Serivise no kurinda umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Ikiraro gishya imodoka zibasha kubisikana nta nkomyi.
Ikiraro gishya imodoka zibasha kubisikana nta nkomyi.

Umushoferi w’imodoka nini z’ikamyo zitwara imizigo witwa Hassan twasanze kuri uyu mupaka wa Rusumo, avuga ko ibi bikorwaremezo byombi byazanye impinduka nziza cyane mu mikorere y’umupaka wa Rusumo.

Ati “Impinduka nziza ni nyinshi, tugikoresha kiriya kiraro cya kera ntabwo mwashoboraga kubisikaniraho n’indi modoka. Ikindi kuri ibi biro iyo uje uvuye Tanzania ntiwirirwa uhagarara ku biro by’umupaka biri Tanzania ukomeza uza mu Rwanda ukaba ariho uza kuzuriza impapuro.”

Abakozi batandukanye bo kuri uyu mupaka ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Tanzania nabo bavuga ko ubu aho ibihugu byombi byahurije umupaka, nta muntu ukiza ngo amare isaha imwe ataragenda iyo afite ibyangombwa byose.

Moses Kalisa, umuyobozi w’umupaka wa Rusumo ku ruhande rw’u Rwanda na Ally Lyana, umuyobozi w’umupaka wa Rusumo ku ruhande rwa Tanzania bombi bavuga ko ibi bikorwaremezo byazanye impinduka nzinza mu mikorere y’umupaka.

Moses Kalisa avuga ko guhuza umupaka ubu byorohereje abagenzi bambukiranya umupaka kimwe n’ibikorwa by’ubucuruzi. Ngo, mbere u Rwanda rugikora rwonyine na Tanzania igikora yonyine ku ruhande rw’u Rwanda bakiraga abantu babarirwa muri 800 ku munsi, ariko ubu ngo bagera 1 300.

William Musoni, Komisiri wungirije ushinzwe imitangire ya Serivise mu kigo gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro (RRA) avuga ko ibi bikorwaremezo kandi byongereye cyane ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka, kandi ngo abacuruzi ntibagitinda ku mipaka bashaka ibyangombwa.

Agira ati “Mbere abantu barazaga bakagera ku ruhande rwa Tanzania bagahagarara bakoresha impapuro ariko ubu ahita aza, niba avuye Tanzania agahagarara ku ruhande rw’u Rwanda ibyo akora byose akabikorera ku ruhande rw’u Rwanda.”

Yongeraho ati “Byafashije abacuruzi kugabanya igihe bamaraga ku mupaka aho bakoreshaga nk’iminsi 10, ubu bakaba bahakoresha nk’iminsi ine.”

Komiseri William Musoni.
Komiseri William Musoni.

Komiseri Musoni, avuga kandi ko ibi bikorwaremezo bizagira umumaro mu kwinjiza imisoro, kuko ngo iyo umucuruzi adatinze ku mupaka bituma asubirayo vuba akaba yakwinjiza ibintu inshuro nyinshi.

Kuri uyu wa gatatu, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yasura ibi bikorwa byombi kugira ngo arebe umusaruro biri gutanga.

Yavuze ko impamvu igihugu cye cyateye inkunga uyu mushinga ari ugukomeza kubaka umubano hagati y’Ubuyapani n’ibi bihugu, ndetse no hagati y’u Rwanda na Tanzania. Kandi ngo biri no mu rwego rwo guteza imbere ibikorwaremezo bifasha ubukungu bw’ibihugu byombi ndetse n’akarere muri rusange kuzamuka.

Ambasaderi Takayuki Miyashita yishimiye ko umushinga watewe inkunga n’igihugu cye urimo kuzana impinduka, kandi avuga ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga n’indi mishanga y’iterambere mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Moses Kalisa yereka Ambasaderi Takayuki na urubibe rw'u Rwanda na Tanzania.
Moses Kalisa yereka Ambasaderi Takayuki na urubibe rw’u Rwanda na Tanzania.

One stop Border Post, ni ibiro bimwe by’umupaka wa Rusumo bikoreshwa n’impande zombi, aho kuri buri ruhande haba hari abakozi bo mu bihugu byombi.

Abakozi b’umupaka bavuga ko kuba basangiye umupaka binoroshya no gukemura ikibazo kivutse, kuko umukozi w’u Rwanda aba yicaranye n’uwa Tanzania bagahita babiganiraho ako kanya.

Uyu mushinga watewe inkunga n’Ubuyapani, urimo ibiro by’umupaka n’ibikoresho byose bikoreshwa mu mupaka ku mpande zombi; Ndetse n’ikiraro mpuzamahanga kigezweho gifite metero 80 z’uburebure ndetse na metero 10,5 z’ubutambike. Iyi mishanga yombi yatwaye akayabo ka miliyoni 48 z’amadolari ya Amerika (aya ajya kungana na miliyari 14,2 z’amafaranga y’u Rwanda).

abashoferi-baza-nta-byangombwa-byuzuye-nibo-ubu-ngo-batinda-ku-mupaka-naho-ubundi-ngo-iminota-30-niyo-myinshi-umuntu-ahamara ally-lyana-uhagarariye-umuyobozi-wumupaka-wa-rusumo-kuruhande-rwa-tanzania ambasaderi-wubuyapani-mu-rwanda-takayuki-miyashita-avuga-ko-iki-mishinga-yigihugyu-cye-izatanga-umusaruro-mwiza ambasador hhhhhhh hose-ibiro-biba-byegeranye-uva-hamwe-ujya-ahandi-bigahita-bikemuka ibiro-byabinjira-nabasohoka-bya-tanzaniya-biri-ku-biro-byumupaka-byo-mu-rwajnda ibiro-byafunguwe-nabaperezida-bombi-kandi-ku-biro-byo-muri-buri-gihugu-ikindi-gihugu-kigiye-gifitemo-icyumba-kihariye-cyo-kuganiriramo-ibyamabanga-yacyo-gusa ikiraro-gishaje-imodoka-ntizabisikanagaho ikiraro-gishya-kirakomey ku-mupaka-uba-ugifite-urugendo-rwo-kugera-mu-mijyi-minini-ya-tanzania ku-ruhande-rwu-rwanda-niho-haba-hari-urujya-nuruza-kuko-rwinjiza-byinshi-rugasohora-bike-kandi-ni-ninzira-ihuza-tanzaniya-na-congouburundi kuruhande-rwa-tanzania umupaka-uhuj

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish