Digiqole ad

Tanzania: Yapfuye ntawamukozeho nyuma yo kwica inzoka ye

 Tanzania: Yapfuye ntawamukozeho nyuma yo kwica inzoka ye

Inzoka ya Denis Komba ikimara gupfa na we yahise apfa

Umuturage wo mu kagari ka Mateka, mu murenge wa Songea, mu Ntara ya Ruvuma witwa Denis Komba w’imyaka 26, yapfuye nyuma y’uko inzoka ye yakubiswe igapfa.

Ikinyamakuru Mpekuzi kivuga ko Komba yapfiriye kwa muganga mu bitaro bya Rufaa Songea mu Ntara ya Ruvuma aho yajyanywe nyuma yo kumererwa nabi nyuma y’uko inzoka yari yitwaje yicishijwe amabuye n’ibibando n’abantu bari barakaye.

Ababonye ibyo bavuga ko mbere y’uko abantu badukira iyo nzoka bakayica, Denis Komba yari yabanje kubinginga ababwira ko nibayica na we ahita apfa.

Bavuga ko intandaro yabyo, uyu Denis Komba yateze moto ya Kassian Haule w’imyaka 24, we atuye mu gace ka Mpitimbi, akaba yari atashye.

Uyu wari utwaye Komba ageze ku muhanda ahitwa Sokoine, yumvise ikintu kinyegambura kikanamukoraho mu mugongo, nibwo yahindukiye asanga umugenzi we yitwaje inzoka nini yazamuye umutwe.

Kassian Haule wari utwaye moto, avuga ko nyuma yo kubona iyo nzoka yahise asimbuka ava kuri moto, asiga uwo mugenzi n’inzoka ye.

Icyo gihe ngo yahise avuza induru, bagenzi be batwara moto baramutabara kimwe n’abandi bari aho hafi.

Haule avuga ko uyu mugenzi yari atwaye abonye abantu baje ari benshi yahise abasaba kutagira icyo batwara inzoka ye, ababwira ko nibayikubita igapfa na we baba bamwambuye ubuzima.

Komba akimara kubabwira ibyo, ngo Haule na bagenzi be bahise badukira iyo nzoka barayikubita kugeza ipfuye.

Avuga ko ubwo bakubitaga iyo nzoka, Denis Komba nyirayo na we yatangiye kumererwa nabi, kugeza ubwo yikubise hasi atangira kuva araso mu kanwa no mu mazuru.

Mpekuzi kivuga ko Denis Komba yahise ajyanwa kwa muganga ariko abaganga ntibabashije kumuvura ngo akire kuko yahise apfa.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Ruvuma, witwa Zuberi Mwombeji, ahamya iby’iyi nkuru akavuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Songea.

Iyo nzoka na yo nyuma yo kwicwa yajyanywe n’Urwego rushinzwe iby’umutungo kamere ngo hakorwe iperereza, kugira ngo hamenyekane icyateye kuba abantu bica inzoka nyirayo na we agapfa ntawamukozeho.

UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • hhhhhhhhhhh,ntiyar’umuntu yari satani yigize mbi!!!! aba bagabo bakoze igikorwa kabisa.

  • Cyangwa nanyirayo yakubiswe bimuviramo gumfa none abamukubise bari kujijisha kugirango badafungwa. Abagaga barebe neza cyangwa hakorwe otps.

  • UMVA KO AMAROZI ATABAHO. Aba bantu bayoborwa n’imyuka mibi. Ngaho science n’isobanure.

  • Sha Ana TZ ni a abarozi ndetse ninabagome kabuhariwe. Jyewe baherutse kuntera umwaku. Nta mpuhwe bagira n’iyo Bari mu Rwanda rwacu. Ni ibisambo bari gusahura igihugu cyacu kandi nta musaruro na mba. Murebe aho bategeka…

Comments are closed.

en_USEnglish