Digiqole ad

Tanzania: Magufuli yabujije bamwe mu bayobozi kuzitabira ibirori bya Mwenge

 Tanzania: Magufuli yabujije bamwe mu bayobozi kuzitabira ibirori bya Mwenge

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yiyemeje kugabanya amafaranga Leta yatangaga atari ngombwa

Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yasabye abayobozi bose ba Leta bari bagenwe kuzitabira ibirori byo gutambagiza umuriro w’ubwigenge (Mwenge wa Uhuru), bizaba kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira mu karere ka Bariadi mu Ntara ya Simiyu, kutazabyitabira kandi abari bamaze guhabwa amafaranga ya ‘mission’ bakayasubiza.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yiyemeje kugabanya amafaranga Leta yatangaga atari ngombwa
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yiyemeje kugabanya amafaranga Leta yatangaga atari ngombwa

Itangazo ryasohowe ku wa gatatu tariki 12 Ukwakira, Umunyamabanga mu Biro bya Perezida, Amb. John Kijazi yatangaje ko Perezida Pombe Magufuli yavuze ko bidenda gutyo mu rwego rw’intego ubuyobozi bwe bwihaye kugira ngo hagabanywe amafaranga igihugu gikoresha.

Muri rusange abayobozi habariwemo n’abashoferi bari kubatwara, uko ari 1 500 ngo ntibazitabira urwo rugendo, barimo abakuru b’Intara, abayobora Uturere n’abayobozi b’imirenge n’utugari.

Umunsi wa Mwenge wa Uhuru wizihirzwa rimwe n’itariki y’uwagejeje Tanzania ku bwigenge ndetse akanafatwa nka Baba wa Taifa, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere umaze imyaka 17 yitabye Imana.

Perezida Magufuli yasabye ko Uturere twakoze neza tuzatangarizwa muri ibyo birori ariko ababishinzwe bakatugezaho ibihembo byatwo nyuma.

Mu banyacyubahiro bazitabira uwo munsi mukuru, harimo na Perezida wa Zanzibar, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Inama Mpinduramatwara, Dr. Ali Mohamed Shein.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Biriya twabigereranya na Rwanda Day ibera i bwotamasimbi?

    • bwirabumva!!!!

  • Magufuli oyeeee ese twebwe tuzavanaho za Rwanda day ryari?

    • Hahaha!! Bazagufunga Nakazi Kawe

    • Hahaha urikirigita ugaseka!! bakazakirirahese???

  • Bwana/Madam Kinyakura,
    mukomere cyane, nagirango nkusubize kubyo wibajije!
    buri muyobozi ashyiraho ingamba bitewe n’ibibazo biri mugihugu. mMuri Tanzania, iki gihugu cyamunzwe na Ruswa, kwangiza amafaranga ya leta, kuburyo umuntu ufite umwanya muri leta ntasahure umutungo yafatwaga nk’ikigwari cyane (byabaye umuco) urumva rero hakenewe ingamba zikomeye nka ziriya. u Rwanda rero siko bimeze, we have a different back ground. kuri Rwanda day, ni uburyo bwo kugirnago tugire imyumvire imwe, dufatanye n’abari mubindi bice by’intara, kugirnago abantu bose biyumvemo iterambere ry’igihugu, kandi ntamafaranga mesnhi leta itanga, kuko ugiyeyo, agomba kwirihira itike, icumbi n’ibimutunga. ahubwo bikaba byongera ishoramari mugihugu, abantu bakabona akazi, imisoro ikiyongera, hakubakwa ibikorwa remezo tubona hirya no hino.

    • ndumva kwangiza umutungo w’igihugu bijyanye no gusesagura, kunyereza.uretse decoration nk’izo zose utanze, Rwanda day imariye iki abanyarwanda? Kunyereza no gusesagura?? ese ntabwo ujya ukurikira reports z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta?Ahari ugusesagura no kunyereza urumva habura ruswa?

      • Ndagira ngo mbibutse ko 95% by’abajya muri Rwanda day biyishyurirs byose. Mujye mubanza mubaze mbere yo kuvuga. Kuki se mwumva abanyarwanda bo mu mahanga bo badakeneye guhura n’abayobozi b’igihugu ngo bababwire gahunda n’ingamba by’igihugu? Munibuke ko Rwanda day iba rimwe mu mwaka ikamara iminsi 2 gusa. Rwanda day nta kibazo iteye keretse ku bantu babona ibibi gusa. Ibibazo biri ahandi ariko si muri Rwanda day

  • sorry, nashatse kuvuga abanyarwanda bari mubindi bice by’Isi (ubu byitwa intara ya 6)

    • Ngwntara ya 6 ibyo nutuzina twutubwinira nyine tuzajyana nibihe.Ngo intara ya 6.Uwazanye iryo jambo sinzi nibasobanukiwe namategeko.Cyangwa rikwakundi umuntu yivugira ashaka gutera akanyamuneza nogusetsa bashebuja.

  • umuseke mwari kutubwira mu mafaranga. numvise ngo iriyamwenge yatwaraga akayabo. abavuga Rwanda day ubanza Atari kimwe kuko Rwanda day nubwo ntabizi neza ishobora kuba yinjiza

  • Ngo mu Rwanda nta ruswa, nta nyereza? Honorable Nkusi akora iki? uretse ko ibifi binini bimwitaba byarangiza bikitahira bikikomereza akazi kabo. Ngo hari naho bakwepye PAC.

  • Kagabo rwose wagiye ucisha make, abayobozi bahora batubwira bahagurukiye kuyirwanya utumva, umenya yaranacitse burundu, gusa nuko liste yigeze gushyirwa ahagaragara y’abakurikiranwa nasanze abavugwamo ari abantu bato nka bamudugudu bariye ruswa ya 5000, polisi mu muhanda ngo yariye ruswa ya 2000 n’abandi nk’abo.
    Gusa nibyiza kuba mu nzego zo hejuru ho yaracitse, ariko mu mugi wa Kigali haracyarimo kuko babuza abantu kuba mu kajagari kandi bigakorwa gitifu w’akagari na mudugudu babizi, umwe bakaza bakamusenyera uri iruhande rwe bakamureka. niba nta ruswa irimo bazadusobanurire icyo bashingiraho basenyera umuntu undi bakamureka, dore ko izo nzu zubakwa umunsi umwe ikaba iruzuye.

  • Kagabo rwose wagiye ucisha make, abayobozi bahora batubwira bahagurukiye kuyirwanya utumva, umenya yaranacitse burundu, gusa nuko liste yigeze gushyirwa ahagaragara y’abakurikiranwa nasanze abavugwamo ari abantu bato nka bamudugudu bariye ruswa ya 5000, polisi mu muhanda ngo yariye ruswa ya 2000 n’abandi nk’abo.
    Gusa nibyiza kuba mu nzego zo hejuru ho yaracitse, ariko mu mugi wa Kigali haracyarimo ikibazo kuko babuza abantu kubaka mu kajagari kandi bigakorwa gitifu w’akagari na mudugudu babizi, umwe bakaza bakamusenyera uri iruhande rwe bakamureka. niba nta ruswa irimo bazadusobanurire icyo bashingiraho basenyera umuntu undi bakamureka, dore ko izo nzu zubakwa umunsi umwe ikaba iruzuye.

Comments are closed.

en_USEnglish