Tanzania: Magufuli yasuye umugore we urwariye mu bitaro bikuru bya Dar es Salaam
Update: Umugore wa Perezida John Magufuli yavuye mu bitaro.
Itangazo ryo mu Biro bya Perezida muri Tanzania, riravuga ko Janet Magufuli yavuye mu bitaro bya Muhimbili mu mujyi wa Dar es Salaam.
Iryo tangazo rivuga ko abaganga bafashe icyemezo cyo gusezerera umugore wa Perezida nyuma y’uko ubuzima bwe bwatoye mitende.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga, Janet Magufuli yajyanywe mu bitaro ku wa gatatu w’iki cyumweru nyuma yo kumva atameze neza, nta yandi makuru yatanzwe.
Kare: Ibiro bya Perezida muri Tanzania byasohoye amafoto y’Umukuru w’Igihugu yagiye gusura umugore we Janet Magufuli, ariko ntibavuga indwara arwaye n’igihe yagereye kwa muganga.
Perezida John Pombe Magufuli akijya ku butegetsi, nibwo yasuye mu buryo butunguranye ibitaro bya Dar es Salaam asiga anirukanye uwabiyoboraga kubera serivise mbi zahavugwaga.
Icyo gihe Magufuli yasanze hari imashini z’ibitaro zidakora ndetse abarwayi barara hasi kuri sima.
Janet Magufuli yavuze ko serivisi zo mu bitaro bikuru Dar es Salaam hari ibyahindutse, kandi ngo yavuwe neza n’abaganga.
Pombe Magufuli yaboneho akanya ko gusura abandi barwayi barwariye hamwe n’umugore we muri ibyo bitaro.
Akenshi muri Africa abayobozi bakuru n’abo mu miryango yabo bakunze kujya kwivuriza hanze y’ibihugu byabo cyangwa bakivuriza mu bitaro bihenze byigenga.
Muri Tanzania, Perezida Magufuli yanasezeye bwa nyuma ku murambo wa Mzee Samuel Sitta wayoboye Inteko Nshingamategeko muri Tanzania akaba yaritabye Imana tariki ya 7 Ugushyingo 2016 aho yari yajyanywe kwa muganga mu gihugu cy’U Budage.
Umurambo we wasezeho n’imbaga y’abantu mu mujyi wa Dar es Salaam barimo na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania, nyuma urajyanwa mu Nteko Nshingamategeko mu mujyi wa Dodoma kugira ngo abagize inteko bawusezere ariko arashyingurwa Tabora.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ibi ni ukwisha bugufi kabisa. Nibura nibavuga service mbi we azajya ahita abyumva. Ntibisanzwe muri Africa.
imana imuhe umugisha niwe perezida ukwiriye africa rwose
Magufuri ni umu president vrnt nubyiza ko dufite umuturabyi muzima ureke ba Nkurunziza bamatiku gusa
wenda amatiku nimwe muyafite! wamenya ari ibiki!,,.!!?
@ikimpaye, bihise bikunanira kwihangana koko? Warashize imbere. Nkubwo utereyemo ko aribo bayafite ushaka kuvuga iki? Mugambe rega…..()
Comments are closed.