Digiqole ad

Tanzania: Umugabo wapfushije umugore yatanze itangazo ry’ibisabwa ku uzamusimbura

 Tanzania: Umugabo wapfushije umugore yatanze itangazo ry’ibisabwa ku uzamusimbura

Itangazo rikubiyemo imyitwarire myiza izaranga umugore Athumani Mchambua akeneye

Umugabo w’imyaka 75 y’amavuko muri Tanzania yatanze itangazo rireba abagore bose bifuza gusimbura umugore we uherutse kwitaba Imana.

Itangazo rikubiyemo imyitwarire myiza izaranga umugore Athumani Mchambua akeneye
Itangazo rikubiyemo imyitwarire myiza izaranga umugore Athumani Mchambua akeneye

Athumani Mchambua yahisemo gushyira icyapa kiriho amabwiriza ajyanye n’ibyo agenderaho bigomba kuba byujujwe n’umugore ashaka mu gace gakennye kitwa Mbagala mu murwa mukuru Dar es Salaam, asaba ababyifuza kuba baza akabakoresha ikizamini mu magambo (interview).

Iki cyapa kiriho amagambo y’Igiswahili, avuga ko umukandida ufite amahirwe menshi, agomba kuba ari umukozi utiganda, akaba ashobora guhinga kandi akihanganira kuba umubyeyi (mukase mwiza) w’abana 11 umugore we mukuru yasize.

Mchambua yatangarije Munira Hussein ukorera BBC ko ashaka kwikorera iperereza ku giti cye nta wundi umufashije, nk’uko mu muco hakunda kuzamo abaranga.

Ati “Naje gutekereza nsanga abaranga bagufasha kubona umugore, nyuma bagakomeza kumugira uwabo, ni yo mpamvu nahisemo kwishakira umugore nkatanga itangazo.”

Uyu mugabo ngo amaze gukoresha interview abakandida (abagore) bane.

Ati “Nakoresheje interview rimwe, ku bakandida bane, ariko nta n’umwe wari wujije ibisabwa muri bose. Bamwe bari bujuje bibiri mu bintu bine nifuza bakagombye kuba bujuje, kandi nta kindi narenzaho.”

Umukobwa w’uyu mugabo, Dalia Mchambua yabwiye BBC ko yishimiye uburyo se yahisemo gushaka mukase, kandi ngo azemera uzatsinda ikizamini (uzaba yujuje ibisabwa)!

Athumani Mchambua wahisemo kuba umuranga ku giti cye aho gushaka abamushakira umugore
Athumani Mchambua wahisemo kuba umuranga ku giti cye aho gushaka abamushakira umugore

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Njaye niko nzabigenza. Uyu mugabo ari serious kabisa. Akenshi abakurangira umugore ntago baba soit bamuzi neza, cg baramurangije cg bafite inyungu zabo bagamije wowe utamenya. Niyo mpamvu kwishakira ntawukurangiye ari sawa. Wapfa ugupfa wenyine

  • mwenyezimungu atakulipa insh allah…

Comments are closed.

en_USEnglish