Digiqole ad

Jakaya Kikwete yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ku iterambere ry’uburezi

 Jakaya Kikwete yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ku iterambere ry’uburezi

Perezida wa Komisiyo ya UN ishinzwe gushakisha inkunga zijyanye n’uburezi ku Isi (UN Education Commission on Financing Global Education Opportunity), Jakaya Kikwete wanayoboye Tanzania, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn mu mujyi wa Addis Ababa.

Perezida Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania ashyikiriza raporo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn
Perezida Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania ashyikiriza raporo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn

Jakaya Kikwete yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia raporo ijyanye ya Kamisiyo ayobora ijyanye n’umurongo Isi ifite mu bijyanye no guteza imbere uburezi hashorwa imari muri gahunda nshya yitwa A Learning Generation.

Iyi gahunda ngo ishobora kuzatanga umusaruro mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere mu myaka 30.

Iyi gahunda igamije ko ku isi mu mwaka wa 2040, izafasha ko abana bose bazaba bafite amahirwe angana yo kwiga.

Raporo y’iyi Komisiyo ivuga ko uburezi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere iri ku rwego nk’urw’ibihugu bikize byariho mu myaka 70 ishize.

Ivuga ko nta gihindutse uburezi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bukaguma uko bimeze, byazafata hagati y’imyaka 90 na 110 kugira bibashe kugera ku rwego ibyo bihugu biriho uyu munsi.

Komisiyo iyobowe na Jakaya Kikwete ngo yifuza ko habaho gushora imari mu burezi bushngiye ku ikoranabuhanga.

Nibura ngo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bishyize imbaraga mu gishura imari mu burezi, mu myaka 30 byakuramo ikinyuranyo kuri hagati y’uburezi mu bihugu bikize n’ibikennye.

Ethiopia ngo ni kimwe mu bihugu byahagurukiye kuzamura uburezi mu baturage bacyo.

Jakaya Kikwete azakomeza urugendo rwe mu bihugu 14 bya Africa abashishikariza iby’iyo gahunda.

Mu bihugu yamaze kugeramo uretse Ethiopia, ni Uganda na Malawi.

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish