Tanzania ntizongera kwakira impunzi zihunga mu kivunge zo mu Biyaga Bigari
*Iki gihugu ngo ntikizongera no gutanga ubwenegihugu ku bantu benshi b’impunzi.
Leta ya Tanzania yatangaje ko yahagaritse kwakira impunzi zihunga mu kivunga zikomoka mu bihugu byo mu biyaga bigari kubera ko nta mpamvu zibangamiye umutekano zatuma abo bantu bahunga bakajya kubaho nk’impunzi muri iki gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Tanzania Mwigulu Nchemba, yavuze ibyo mu gikorwa cyo gutwika intwaro zitemewe mu Ntara ya Kigoma, akaba yavuze ko nta mpunzi zizongera kwemererwa ubuhungiro muri Tanzania zihunze mu kivunge.
Mwigulu avuga ko Tanzania izajya yakira ikibazo cy’umuntu ku giti cye kigasuzumwa n’inzego zibishinzwe niba yahabwa ubuhungiro, uzabwemererwa azajya ahita ajyanwa mu nkambi z’impunzi ziriho kuko ngo nta nkambi nshya zizongera kubaho muri icyo gihugu.
Yavuze ko Leta ya Tanzania yamaze kumenya ko nta mpamvu zibangamiye umutekano zikomeye kubantu bahahungira ahubwo ngo yasanze abahunga babiterwa n’impamvu zo gushaka ubuzima.
Ku bwe ngo urujya n’uruza rw’impunzi zigana muri Tanzania ruri mu bituma muri icyo gihugu hinjira intwaro nyinshi zitemewe no kwiyongera kw’ibyaha bijyana no kwica abantu hifashishijwe intwaro bigahombya igihugu haba mu mitungo y’ibintu no gutakaza abantu.
Minisitiri Mwigulu yatangaje ko ku bw’izo mpamvu, Leta yakuyeho ibyo gutanga ubwenegihugu ku bantu benshi nk’uko byakozwe mu mwaka ushize ku mpunzi z’Abarundi zimaze igihe muri Tanzania.
Ubu ngo ubwenegihugu buzajya buhabwa umuntu hakurikije ibyo yanditse agaragaza impamvu zo kubusaba.
Mwigulu avuga ko uburyo Tanzania yakiramo impunzi byateje ikibazo gikomeye mu gucunga umutekano w’igihugu n’uw’Intara zakiriye abo bantu ku bwinshi kubera ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubwicanyi, ubujura bwitwaje intwaro, ikindi ngo muri Tanzania abantu bize ibyo kwicisha abandi intwaro babyigiye ku binjira muri icyo gihugu.
Yagize ati “Mu bubasha mfite, ntanze itegeko ryo kubuza gutanga ubwenegihugu ku bantu benshi nk’uko byakorwaga muri Tanzania, nta handi byabaye. Twabonye ikibazo gikomeye cyatejwe n’abo bantu, ubu igice kinini cy’Intara ya Tabora cyugarijwe n’umutenao muke n’umuco wo kurasana.”
Komiseri Mukuru ushinzwe inyigisho n’ibikorwa muri Polisi ya Tanzania, Marijani Nsato avuga ko intwaro zitemewe 5 608, harimo n’imbunda zikoreshwa mu ntambara zatwitswe.
Tanzania yakunze kwakira impunzi nyinshi zikomoka mu Rwanda no mu Burundi mu bihe bikomeye ibi bihugu byombi byo mu karere k’Ibiyaga bigari byanyuzemo bijyanye n’intambara.
Mpekuzi
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi ni agashinyaguro!!! Ngo bahunga bashaka imibereho? Bivuze ko mu nkambi z’impunzi za Tanzania babayeho neza kuruta uko bari babayeho mu bihugu byabo??? Abantu bivugira ibyo bashatse ariko bamenye ko isi idasakaye
Comments are closed.