Ruhango: Batashye inyubako ya ‘SACCO-Bweramana’ basabwa kutayambura
Kuri uyu wa 20 Ukuboza, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari waje kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Bweramana mu gutaha inyubako izajya ikoreramo ikigo cy’imari cya ‘Sacco Jyambere Bweramana’ yasabye abanyamuryango bayo kwirinda umuco wo kuyambura.
Abanyamuryango b’iki kigo cy’imari bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo kuzuza iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni 27.5 Frw yose bishatsemo batiriwe baka inguzanyo.
Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Sacco Jyambere Bweramana, Mukakabayiza Drocelle yagize ati ” Iyi nyubako twatashye uyu munsi ituruka mu kwiyuha akuya kw’abanyamuryango ba Sacco, kudacika intege kwabaranze biduha icyizere cy’ejo hazaza.”
Mukakabayiza wagarutse ku kibazo cya bamwe mu baturage bafata inguzanyo ariko ntibishyure uko bikwiye, yaneze aba barangwa n’imyitwarire y’ubuhemu.
N’ubwo abanyamuryango ba Sacco Bweramana bishimira iki gikorwa bagezeho babikesha kwigira, bavuga ko hari zimwe mu mbogamizi zibazitira zirimo kuba nta koranabuhanga rigezweho bakoresha.
Umucungamutungo wa Sacco Jyambere, Uwimpuhwe Antoinnette avuga iki kibazo gishingiye ku mikoro akiri macye bigatuma batabona iri koranabuhanga ririmo na Internet.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye uburyo abaturage b’akarere ayoboye bakomeje kwitabira ibigo by’imari, avuga ko biha umutekano amafaranga bafite.
Yongeyeho ko umuco wo kwambura ibigo bifitiye akamaro abaturage ukwiye gucika. Ati ” N’ubwo twatashye inyubako nk’iyi nziza, ntabwo twabura kugaya bamwe mubanyamuryango byavuzwe ko bambuye Sacco Jyambere Bweramana.
Mbabwize ukuri, nta muntu numwe ukwiye kwambura ifaranga na rimwe ikigo cy’imari, kuko amafaranga ari ay’abaturage, kwambura waragiriwe icyizere n’ikigo cy’imari n’ugutakaza ubunyangamugayo.”
Iki kigo cy’imari cyatangiye gukora ku mugaragaro mu Ukuboza 2011, gitangirana abanyamuryango 30, ubu ifite abanyamuryango 4 847.
Photos@Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango