Digiqole ad

Kiyumba: Abatishoboye bubakiwe inzu nziza ariko ngo bazisonzeyemo

 Kiyumba: Abatishoboye bubakiwe inzu nziza ariko ngo bazisonzeyemo

Ni meza inyuma ariko iyo ugezemo imberentabyo kurya usangamo cyangwa se intebe n’imwe yo kwicaraho

Bamwe mu baturage birukanywe muri Tanzaniya, n’abandi batishoboye bubakiwe amazu mu mudugu uherereye mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, baravuga ko nubwo batujwe mu mazu meza ariko badafite icyo kuyariramo, bamwe muri bo batangiye guta ingo kubera ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi bafite.

Ni meza inyuma ariko iyo ugezemo imberentabyo kurya usangamo cyangwa se intebe n'imwe yo kwicaraho
Ni meza inyuma ariko iyo ugezemo imberentabyo kurya usangamo cyangwa se intebe n’imwe yo kwicaraho

Imiryango 20 y’abatishoboye irimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya muri 2013 n’abandi bari batuye mu manegeka bose bubakiwe amazu, ariko ubu bahuriye ku kibazo cy’amikoro macye.

Mu mazu meza bubakiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga mu murenge wa Kiyumba, aba baturage barashimira akarere kabatuje mu mudugudu wa kijyambere ariko bakavuga ko nta cyo bafite bayariramo.

Aba baturage bataka ikibazo cy’inzara, bavuga ko hari bamwe mu bo batangiye guta imiryango bakajya gushakishiriza ahandi.

Mu miryango 20 yatujwe muri uyu mudugudu, ibiri gusa ni yo ifite umugore n’umugabo, indi miryango ngo abo bashakanye barabataye kubera ubuzima bubi.

Umuseke wasuye aba baturage urugo ku rundi, amwe mu mazu arakinze n’andi arimo abagore cyangwa abagabo gusa abo bashakanye babatanye abana.

Aba babyeyi bavuga ko abo bashakanye babataye, bavuga ko batazi aho bagenzi babo baherereye, bakavuga ko ikibazo kibakomereye ari amapfa abugarije.

Uwitwa Assouman Sirifatiya avuga ko batujwe mu mazu ariko ngo badafite ibizabatunga, akavuga ko byaba byiza bafashyizwe muri gahunda zo kuzamura abaturage nka VUP cyangwa bagahabwa inka bakajya bakamira abana kuko nta bushobozi bwo kuzigurira bafite.

Assouman avuga ko hari abatangiye kwitabaza ibyo bafite, ku buryo  hari abatangiye kugurisha ibiryamirwa (Imifariso) kugira ngo babone ikibatunga.

Ati « Tubarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe ariko nta ntabwo dushyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga ya VUP na Girinka.”

Avuga ko n’abari bagerageje guhinga batagize icyo basarura. Ati “ N’ibishyimbo twahinze izuba ryarayangije turabaho gute.»

Kakuze  Mariamu  w’imyaka 70 y’amavuko avuga ko  umuryango w’abantu batanu afite babwirirwa bakanaburara, akavuga ko adashobora gutererana umuryango we ariko ko byamufasha aramutse abonye aho abacira incuro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiyumba, Musabwa Aimable, avuga ko hari amafaranga baherutse guha iyi miryango yo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Uyu muyobozi avuga ko aya mafaranga yari kuba igishoro kuri aba baturage ku buryo batari bakwiye kuba bataka inzara cyangwa indi mibereho mibi.

Gusa uyu muyobozi avuga ko  ayo mafaranga ubwayo adahagije kugira ngo abe yatunga aba bantu, akavuga ko bandikiye ubuyobozi bw’akarere kugira ngo bugire inkunga y’indi buha aba baturage, bakaba bategereje igisubizo.

Birarira hasi kuko nta bitanda bagira
Birarira hasi kuko nta bitanda bagira
Bamwe muri aba bafite ibibazo ubumuga ku buryo gushyirwa muri gahunda zibateza imbere byabafasha
Bamwe muri aba bafite ibibazo ubumuga ku buryo gushyirwa muri gahunda zibateza imbere byabafasha
Bajya bavuga ko inzu ari icyo uyiririyemo...
Bajya bavuga ko inzu ari icyo uyiririyemo…
Ni amazu anogeye ijisho ariko ngo nta mibereho iri muri yo
Ni amazu anogeye ijisho ariko ngo nta mibereho bayafitemo

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kiyumba

4 Comments

  • N bakure amaboko mu mifuka bakore. Leta iguhaye inzu ngo ize inakugaburire koko? Yabakoreye ibyari bikomeye cyane namwe nimushyireho akanyu mwishakemo ibisubizo by’ibindi bibazo mufite kuko byo biroroshye. Icumbi rirahenda bavandi. Ntimukababaze Nyakubahwa Perezida wacu uba yabatekerejeho bene aka kageni.

  • Aho kubakira umuntu inzu y’umutamenwa ariko akayituramo ntacyo afite cyo kurya yageraho agapfa akayipfiramo, byaba byiza umushakiye imibereho mbere ya byose akabona ikimutunga ariko wenda akiturira mu kazu gaciriritse gahuye n’ubushobozi bwe. Rwose tujye tuvugisha ukuri, ntacyo bivuze gutura mu nzu y’umutamenwa udafite icyo uyiriramo, kuko ugeraho ukayipfiramo.

    Ibi bintu Leta yadukanye byo kwimura abaturage batuye mu birwa ikabashukisha amazu meza ibubakiye imusozi ikayabatuzamo ariko bakabura icyo barya bayarimo kubera ko babuzwa gukomeza guhinga imirima yabo yo mu birwa, biteye kwibaza byinshi.

    Niba baturage batuye mu birwa ariho imirima yabo iri, Leta ikaza kubimura ikabatuza ahatari mu kirwa, bakwiye gukomeza guhinga iyo mirima yabo yo mu kirwa kuko niyo ibatunze, niyo ibaha amaramuko, kuko nta kandi kazi bafite kabaha amafaranga abatunga.

    • ariko nkawe uvuga ujyo ! Wowe wakoze iki ?ubundi se iyo baguhaye inzu bakubuza no gukora ? Bakore nkuko twese twitunze !

  • Gukunda ” Baturebe”, amanota y’imihigo ;iterambere rigaragarira gusa mu inyubako nziza gusa ,”mbese ibinogeye ijisho” usanga akenshi bituma ba planners badatekereza neza icyo umuturage akeneye ngo ave mu bukene,cg ngo yishobore.

    Aho kumwubakira inzu nkiriya ifite agaciro hafi 5,000,0000 Rwf, namuguriramo isambu mu cyaro ziraboneka nkamugurira amabati nkamwubakiramo inzu iciriritse ya rukarakara kandi akabonamo n’itungo rimuha ifumbire cg amata yo kunywa. Bityo azirwanaho naya sambu ye n’agatungo ke ye kujya ahora ateze amaboko ,nyuma y’igihe runaka n’iriya nzu yazayiyubakira.

Comments are closed.

en_USEnglish