Digiqole ad

Ruhango: Umushinga FH urwanya inzara wahagaritse ibikorwa byawo i Mbuye

 Ruhango: Umushinga FH urwanya inzara wahagaritse ibikorwa byawo i Mbuye

*Ngo abo wafashije hari aho bavuye n’aho bageze

Umushinga w’Abanyamerika ushinzwe kurwanya inzara (Food For The Hungry) wahagaritse ibikorwa wakoreraga mu murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango birimo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene.

NDAYISABA Faustin Umuyobozi wa Porogaramu muri FH yasabye abagenerwabikorwa ko basigasira ibyagezweho.
NDAYISABA Faustin Umuyobozi wa Porogaramu muri FH yasabye abagenerwabikorwa ko basigasira ibyagezweho

Uyu mushinga wa FH watangiye gukorera mu murenge wa Mbuye kuva mu mwaka wa 2006, ufasha abaturage kwivana mu bukene.

Abayobozi bawo bavuga ko ibikorwa byo kwita ku baturage batishoboye bihagaze bitewe n’uko abo batangiye gufasha mu myaka 10 ishize hari intambwe bamaze gutera mu iterambere.

Umuyobozi ushinzwe Progaramu muri uyu mushinga wa FH, Ndayisaba Faustin avuga ko kuba basubitse ibikorwa byose bakoreraga mu murenge wa Mbuye nta cyo bizatwara abo bitagaho kuko hari aho bamaze kwigeza mu iterambere.

Uyu muyobozi avuga kandi ko afitiye icyizere inzego z’ubuyobozi ko zizakomeza gusigasira ibyagezweho mu rwego rwo kugira ngo bidasubira inyuma.

Ati « Ntekereza ko abo twafashije  muri iyi myaka yose ishize nabo bashobora kugira abandi bafasha bafite amikoro macye.»

Umwe mu bafashijwe na FH, Jacqueline Nyanzira avuga ko inzu yubakiwe n’uyu mushinga iruta kure ubundi bufasha yagiye ahabwa burebana n’amafaranga.

Avuga ko imfashanyo y’amafaranga atayimaranaga igihe kuko yayabonaga agahita  ayakoreshaga agashira. Akavuga ko ariko kuba yaravanywe muri nyakatsi akaba aryama mu nzu nziza y’amabati bihagije kugira ngo acuke n’abandi bafashwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Jean Paul Byiringiro avuga ko umushinga utangira hari abo wasanze mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko ko hari abo wafashije mu gutera intambwe igaragara ku buryo babarizwa mu cyiciro cya gatatu kitagomba ubufasha bwihariye.

Ati « Ibikorwa uyu mushinga wa FH usize sibyo byonyine tugiye kwitaho ahubwo tuzabifatanya n’ibindi bikorwa bitandukanye bya Leta biteza abaturage imbere.»

Muri iyi myaka 10  umushinga FH umaze mu murenge wa Mbuye umaze koroza abaturage inka zirenga 100 n’ingurube zirenga 500, wanubatse ibyumba by’amashuri ubwiherero, n’amazu 8 y’abatishoboye.

Uyu mushinga kandi wishyuriye mutuelle de Sante abaturage 70%, unishyurira amafaranga y’ishuri abanyeshuri barenga 1000.

BYIRINGIRO Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mbuye
BYIRINGIRO Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye
Bamwe mu banyeshuri uyu mushinga wa FH wafashaga
Bamwe mu banyeshuri uyu mushinga wa FH wafashaga

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango

4 Comments

  • Harakabaho FH Rwanda. Nijyere nahandi hacyiri ibibazo mugihugu.

  • Imana ihe Umugisha FH/Rwanda. Mbazi bakorera muturere dutandukanye bafite ibikorwa bifatika:
    Bubatse Amashuri ,batanga SCHOOL FEES na school materials, Bubakiye abatishoboye, bafashije imfubyi n’abapfakazi n’ibindi byinshi ntarondora.
    Mbazi cyane muturere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi. Iwacu mu Kiband(Muhanga District,Muhanga Sector) Bahubatse amashuri bahindura amateka maze ahitwaga KIBANDA hahinduka NYAKIBANDA! Sinzabibagirwa, Imana ikomeze ibabe imbere.

  • Imana ibakomeze!
    Nanjye mbazi bakorera i Cyeza, koko aho bageze bahindura amateka. Muzadufashe mubatugereranyirize n’indi mishinga turebe.

  • Yooo,FH i Mbuye rahagaze? Birambabaje nabonaga badufatiye runini pe!
    Sinzibagirwa inyigisho z’umukozi wakoreraga i Mbuye witwa Andre.Agukubita icyigisho ku iterambere ubukene ukumva ntacyo bukivuze. Ikayi yahuguriyemo mama wanjye i Kabuga narayibitse n’ubu iracyamfasha. Imana ibahe umugisha gusa nizeye ko Mukomereje ahandi hari abababaye bakeneye ubufasha kuko baracyari benshi hirya no hino.

Comments are closed.

en_USEnglish