Digiqole ad

Kamonyi: Ngo amapfa yatumye baca ukubiri n’ubusinzi

 Kamonyi: Ngo amapfa yatumye baca ukubiri n’ubusinzi

Rwamuhungu ngo amapfa yatumye baca ukubiri n’ubusinzi

Rwamahungu Desire utuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi avuga ko mu gihe cyo hambere muri aka gace hakunze kuvugwa ubusinzi ariko ko ubu bwabaye amateka kuko ntawe ukibasha kubona amafaranga yo kunywera ku buryo yagera aho gusinda.

Rwamuhungu ngo amapfa yatumye baca ukubiri n'ubusinzi
Rwamuhungu ngo amapfa yatumye baca ukubiri n’ubusinzi

Avuga ko kimwe n’utundi duce two mu gihugu, muri Nyamiyaga naho hagezweho n’amapfa yatewe n’izuba ryacanye igihe kinini bigatuma imyaka itera kandi basanzwe batunzwe n’ubuhinzi.

Muri uyu murenge wa Nyamiyaga kandi hakunze kuvugwa ubusinzi bukabije bw’ababaga banyoye ikigage bita ‘Pakimaya’ bashyiramo umusemburo usanzwe waragenewe amandazi witwa Pakmaya.

Rwamuhungu avuga ko ntawe ukibasha kwigondera iki kigage kubera ubukene basigiwe n’aya mapfa, akavuga ko n’ubashije kubona udufaranga aza akagura ikigage cyo kwica akanyota gusa.

Ati “ Arasinda se yanyoye iki? Ko aza akagura akalitiro kamwe agahita ataha akajya kwiryamira, naho ibyo gusinda se bimaze kwibagirana. »

Uyu musaza w’imyaka 73 avuga ko gusinda byari umwijuto w’umusaruro abantu babaga babonye. Ati « Ubundi mbere yabaga amaze kurya ibijumba n’ibishyimbo bye akaza agakubitaho ikigage cyangwa urwagwa,…

Bbyose byaterwaga no kuba bahaze barenzwe ibigage, yariye ibijumba n’ibishyimbo ,…ubu ko ataha akikuba.»

Avuga ko n’urwagwa rumaze gucika kuko ibitoki byari bisanzwe byengwamo izi nzoga byabaye imbonekarimwe ku buryo n’ugifite agiteka aho kukengamo urwagwa.

Rwamuhungu avuga ko muri uyu murenge wazahajwe n’ampfa hiyongeraho no kuba imyumbati yari ibafatiye runini yararwaye indwara ya kabore.

Avuga ko abatuye muri aka gace bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo by’imibereho ishingiye kuri aya mapfa aherutse kwibasira ibice bitandukanye.

Ati «  Ubu hari ubugari bwaje bwitwa shira umuteto, ikilo kigura 350 Frw, ariko aho bukera irahitana abantu, hambere aha hari abaherutse kuburya (ubugari bwa shira umuteto) burabica. »

Avuga ko bagiye bumva mu bindi bice byagiye bigobokwa ariko bo batigeze babona ubu bufasha. Ati « Inaha Kamonyi bayiha he, kereka niba ari Kamonyi yo hirya iyo ariko inaha nta n’umwe wahawe nibura utwo tugori.”

Avuga ko uru rusobe rw’imibereho binjiyemo bazarusorwamo no kuba imvura yagwa ari nyinshi na bo bakamanura amasuka bagahinga.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish