Digiqole ad

Nyaruguru: Bagirinka yahawe ingurube akennye cyane muri 2013, uyu munsi afite icyizere

 Nyaruguru: Bagirinka yahawe ingurube akennye cyane muri 2013, uyu munsi afite icyizere

Ingurube ya Bagirinka Beretilde yayihawe muri 2013 imaze kubwagura inshuro ebyiri ibyana 20

Bamwe mu batuye mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Rusenge mu karere ka Nyaruguru bavuga ko nyuma yo kwigishwa n’umuryango DUHAMIC ADRI uburyo bwo guhinga imboga n’imbuto ku butaka butongo byabagiriye akamaro mu iterambere no kurwanya imirire mibi.

Ingurube ya Bagirinka Beretilde yayihawe muri 2013 imaze kubwagura inshuro ebyiri ibyana 20
Ingurube ya Bagirinka Beretilde yayihawe muri 2013 imaze kubwagura inshuro ebyiri ibyana 20

Umuryango DUHAMIC ADRI washoje umushinga PPMDA wari ugamije guteza imbere abaturage no kunganira imirire mu karere ka Nyaruguru.

Bagirinka Beretilde umupfakazi ufite abana batanu atuye mu murenge wa Nyagisozi, mu kagari ka Rwaniro, yahawe ingurube mu mwaka wa 2013 kugira ngo abashe kubona ifumbire no gutera imbere, avuga ko yari umukene utabasha kwigurira umwambaro n’abana be bari barataye ishuri, kubera akamaro ingurube yamugiriye, ubu ngo abana be bari kurangiza amashuri ndetse umwe ari muri kaminuza.

Ati “Nari umukene ukabije no guca inshuro sinabibashaga, mbese nta muntu wari no kumpa ikiraka kuko yabonaga ntabushobozi bwo kumuhingira mfite, ubu benshi baza kunyigiraho kuko ingurube imaze kubyara izindi 20.”

Kubera iyo ngurube, avuga ko ubu afite inka ebyiri kandi ngo mbere nta n’inkoko yari afite.

Ati “Ndafumbira ubutaka bwanjye buto mfite nkeza, uturima tw’igikoni ni njye nyambere, isuku ndayifite mbese ndi mu bisubizo.”

Bagirinka kimwe na bamwe mu baturage bo muri iyo mirenge ngo mbere yo guhabwa ubukangurambaga bari bugarijwe n’ikibazo k’imirire mibi bakabyita ko ari amarozi.

Nyuma yo kwigishwa uburyo bwo kurwanya imirire mibi binyuze mu buhinzi bw’imboga n’imbuto hifashishijwe ubutaka buto, ngo ikibazo babona kigenda kiba amateka.

Kuba hari bamwe mu baturage bacyumva ko kugira ngo bite kumirire myiza bisaba kuba afite ubutaka bunini, BENINEZA Innocent umuhuzabikorwa w’umuryango DUHAMIC ADRI avuga ko ubutaka uko bwaba bungana kose bushobora kubyazwa umusaruro igihe nyirabwo yakoresheje uburyo bugezweho nk’uturima tw’igikoni, gukoresha amafumbire n’imbuto z’indobanure.

Habimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda ari na wo wamurikiwemo ibyo abaturage bagezeho mu myaka igera kuri ine umushinga PPMDA ubafasha kwiteza imbere no guteza imbere imirire myiza, na we yemeza ko ibikorwa byawo bigaragara ko hari intambwe byateje abaturage mu iterambere n’imibereho myiza.

Yavuze ko ko ntawareka kuvuga ko hakiri abaturage imyumvire ikiri hasi  mu bijyanye no kurwanya imirire mibi hifashishijwe ubutaka buto bafite.

Abaturage bo mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Rusenge bavuga ko ngo borojwe amatungo magufi mu rwego rwo kunganira ubwo buhinzi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abakennye cyane bagera kuri 16%, by’abaturage bose naho imirire mibi mu bana ikaba iri hejuru ya 35%.

Habimana  Vedaste uyobora umurenge wa Cyahinda aganira n'abayobozi b'umushinga wa DUHAMIC ADRI
Habimana Vedaste uyobora umurenge wa Cyahinda aganira n’abayobozi b’umushinga wa DUHAMIC ADRI

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/NYARUGURU

en_USEnglish