Digiqole ad

Ruhango: Imyumbati yaranze none bayobotse kuboha uduseke…Ngo biri kubafasha

 Ruhango: Imyumbati yaranze none bayobotse kuboha uduseke…Ngo biri kubafasha

Ngo imyumbati yaranze ariko uduseke twababereye incungu

Mu kagari ka Kizibera mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango, bamwe mu bari basanzwe bahinga imyumbati ikaza guhura n’uburwayi ntitange umusaruro uhagije, baravuga ko ubu bafashe umwanzuro wo kuboha uduseke, bakavuga ko bari gutera intambwe. Gusa ngo barifuza isoko ryagutse.

Ngo imyumbati yaranze ariko uduseke twababereye incungu
Ngo imyumbati yaranze ariko uduseke twababereye incungu

Mu kagari ka Kizibera mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango, abantu 28 biganjemo abari basanzwe bahinga imyumbati ikaza guhura n’uburwayi ntitange umusaruro uhagije, baravuga ko ubu bafashe umwanzuro wo kuboha uduseke, bakavuga ko bari gutera intambwe. Gusa ngo barifuza isoko ryagutse.

Bavuga ko nyuma yo kubona ko igihingwa cy’imyumbati kitavamo umusaruro uhagije kubera indwara ya kabore, bishatsemo igisubizo bakayoboka inzira yo kuboha uduseke. Ubu barishimira intambwe bari gutera.

Ndagijimana Celestin wiyunze kuri aba baboshyi biganjemo abagore,avuga ko uyu mwuga umaze kumugeza kuri byinshi. Akagira inama abagabo bagenzi be gutinyuka bagahanga imirimo ibateza imbere.

Ati ” Jye nari umukene uhingira amafaranga yo kuntunga, ariko ubu nsigaye ndi umworozi ukomeye hano, mfite boutique nakuye mu duseke, ubu nkorana n’amabanki aranguriza nkakora.”

Mukamurenzi  Delphine umaze imyaka 20 aboha uduseke gusa akaba yarabivangaga no guhinga imyumbati, ubu akaba akora umwuga wo kuboha gusa avuga ko ubu afite inzu nziza yakuye muri uyu mwuga ndetse ko bimutunze we n’umuryango we.

Ati ” Kuva nkiri inkumi kugeza ubu maze imyaka 20 mboha, ariko pe ntacyo mbuze na kimwe nawe urabibona, ndya neza, ubu kuteza imyumbati ntibikiri ikibazo kuri jye kuko nyigura n’abayihinze mu mafaranga nkura mu duseke mba naboshye.”

Bagenzi be bafatanya muri uyu mwuga, bavuga ko basanze kuboha uduseke ari cyo gisubizo cy’ibura ry’imyumbati muri aka gace kuko ari yo bakeshaga imibereho yabo none ubu barayikesha uduseke.

Aba baboshyi b’uduseke ngo ntibifuza ko ababakomokaho bazakurira mu bushomeri dore ko iyo ugeze aho bakorera uyu mwuga uhasanga abana bato bari kwiga kuboha.

Bavuga ko mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko bagomba gutoza abana babo uyu mwuga kuko ubafatiye runini kuko ari na wo uvamo amafaranga y’ishuri bityo bakazakura bawuha agaciro.

Buri cyumweru binjiza ibihumbi 20 000 Frw ava mu biseke bigurwa n’umukiliya wabemereye ko azajya agura ibiseke bitanu, gusa bakavuga ko bakeneye n’andi masoko kugira ngo na bo bagure uyu mwuga wabo.

Abana bato na bo ngo bagomba kwigishwa uyu mwuga ntibazakurane umuco wo gutega amaboko
Abana bato na bo ngo bagomba kwigishwa uyu mwuga ntibazakurane umuco wo gutega amaboko

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/RUHANGO 

en_USEnglish