Digiqole ad

Ubu umugore na we ni umutware w’urugo- Itegeko ry’Umuryango

 Ubu umugore na we ni umutware w’urugo- Itegeko ry’Umuryango

Umunyamategeko mu Karere ka Muhanga, Polycalpe avuga ko umugore nawe ari umutware w’urugo

*Itegeko rishya riha n’abagabo uburenganzira bwo kwitwa amazina y’abagore babo

Ubwo hatangizwaga itorero ry’abagize Komite nyobozi z’imidugudu igize utugari two mu mirenge ine  yo mu Karere ka Muhanga, Umunyamategeko muri aka Karere, Tuyizere Polycalpe yabwiye abagize iyi komite ko ijambo umutware w’urugo ryaharirwaga umugabo ryakuwe mu itegeko rishya agenga abantu n’umuryango ahubwo abagabo n’abagore bakaba bafite uburenganzira bungana mu muryango.

Umunyamategeko mu Karere ka Muhanga, Polycalpe avuga ko umugore nawe ari umutware w'urugo
Umunyamategeko mu Karere ka Muhanga, Polycalpe avuga ko umugore nawe ari umutware w’urugo

Iri tegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryaje risumbura iryari risanzwe ryo muri 1988 ryavugaga ko umugabo ari we mutware w’urugo ko ibirebana n’uburenganzira ku mutungo n’ibindi byemezo bikwiye guharirwa abagabo.

Ubu itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryasohotse kuwa 28 Kanama 2016 ryo ryakuyemo ingingo yahaga abagabo ubu bubasha bwo kwitwa abatware b’urugo ahubwo izi nshingano rikaba ryasazisaranganyije abashakanye ku buryo bungana.

Umunyamategeko mu buyobozi bw’akarere mu Karere, Polycalpe Tuyizere yabwiye aba bagize komite nyobozi z’imidugudu bari mu itorero ko mu byo bagomba kwitaho cyane basubiye mu ngo harimo iri tegeko riha uburenganzira bungana ku mugabo n’umugore ku byemezo byose bifatirwa mu muryango ko bombi babisangiye ku buryo bungana.

Ati « Guhera uyu munsi mumenye ko umugabo atazongera kwitwa ko ari we mutware w’urugo, mwumve ko kuyobora urugo n’umugore abishoboye.»

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro, avuga ko hari bamwe mu bagabo bitwazaga iri jambo bagahohotera abo bashakanye.

Avuga ko abagabo bitwazaga iri tegeko bakavuga ko ryabahaye ububasha bwo gucunga umutungo w’urugo uko babyumva ugasanga abagore bahisemo guceceka mu rwego rwo kugira ngo batitwa ko basuzuguye.

Ati « Iri tegeko rikwiye kumvikana neza ku mpande zombi ntihagire abaryumva nabi ngo biteze amakimbirane mu ngo ahubwo basobanukirwe ko uburenganzira mu byemezo bifatirwa babunganya.»

Iri tegeko rishya rifite ingingo 333, ryagabanyije imyaka abashakanye babaga bemerewe kugira ngo bahabwe gatanya iyi myaka ikaba yavanywe kuri itanu igirwa ibiri, bikanakanakorerwa imbere y’umukozi ushinzwe irangamimerere ku rwego rw’umurenge.

Ryahaye kandi abagore kugira uburenganzira bwo kwitwa amazina y’abagabo babo ndetse n’abagabo bifuza kwitwa amazina y’abagore babo bakabikorera imbere y’umwanditsi w’irangamimerere bitiriwe bijya mu nkiko nk’uko byari bisanzwe bikorwa mbere y’uko iri tegeko rishya risohoka.

Meya Béatrice yasabye abashakanye ko batumva nabo iri tegeko
Meya Béatrice yasabye abashakanye ko batumva nabo iri tegeko
Bamwe mu bagize Komite Nyobozi z'imidugudu yo mu Tugari two mu mirenge 4 yo muri Muhanga.
Bamwe mu bagize Komite Nyobozi z’imidugudu yo mu Tugari two mu mirenge ine yo muri Muhanga

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

38 Comments

  • Ndemeranya n’iri tegeko ku byerekeranya n’uko umugabo n’umugore bafite uburenganzira bungana ku mutungo ndetse no ku bindi byiza byose biboneka mu mibanire y’abantu birimo kurindwa ihohoterwa, kwirinda intonganya, mbese imibanire myiza muri rusange. Ariko aho ntemera ni uko bateye urujijo ngo umugore nawe akwiye kuba umutware w’umuryango cyangwa ngo n’umugabo nawe akwiye kuba umutware w’umuryango. None se abateguye iri tegeko ko ubutware babuhaye abantu babiri hari aho byabaye handi kwisi bazi? Nta societe itagira umuyobozi. Igihugu kiyoborwa na President akaba umugabo cyangwa umugore ariko aba yatowe. Intara, akarere, umurenge, akagari, ndetse n’umudugudu, amakipe y’imipira, amatorero n’ibindi bigira abayobozi ariko bafite uko bajyaho. Umutware w’umuryango mwagennye ko azajya atorwa ate? umugore navuga ati ndashaka kuba umutware, umugabo nawe ati nijye mutware ibyo itegeko ribiteganyaho iki?

    • Dore icyo kugira 65% muri Parliament b’abagore bivuga. Mu Kinyarwanda, nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe. Ingaruka z’iri tegeko bazitege…

  • Amategeko nkaya ni abazungu barimo kuyadutamika batitaye ku ngaruka atera mu miryango. Kuba umugabo n’umugore bagira uburenganzira bungana kuri gahunda z’urugo ntacyo bitwaye ariko byamaze kugaragarako amategeko nkaya aho kugirango agire ibyo akiza ahubwo arushaho kwangiza kuko abantu bayumva nabi. Abakurambere bacu baravuzengo nta bihanga 2 bitekwa mu nkono imwe, abo batware 2 b’urugo muzumva icyo bizatanga, ngirango mwabonye ikiswe uburinganire aho kimaze kugeza umuryango nyarwanda: divorces za buri munsi, abana bandagaye kubera imyumvikanire mibi y’ababyeyi, ubwicanyi mu miryango n’ibindi bibi tutarondora. Imana niyo yahaye umugabo ubutware bw’umuryango, gushaka gusenya iryo hame biri mu mugambi waba illuminati bashaka kuzana confusion mu isi. Erega nimushake mushyireho n’itegeko ryemera ubutinganyi maze za rubebe z’abagabo zijye zishakana n’abapfayongo b’abagore bajye bashakana ndabona aricyo illuminati isigaje kutugezaho. Abacamanza nimubongere kuko imanza zo mu miryango zigiye kuba nyinshi maze amahoro yinjira mu isanduku ya leta yiyongere.

    • Umbaye kure . Iyo za burayi nta miryango ikibaho, abana barahagwa abagore babaye ibirara ngo bakuriye ibyo byose dore ko ngo habamo namafaranga. Ugasanga abana barahaguye. Hari nababigize za business iyo za burayi ubwo rero nzaba mbarirwa. iyi mico yabazungu aho izatugeza ni kundunduro yisi. Rwose birumvikana neza ko abashakanye bagombye kumvikana bagasenyera umugoze umwe, ibyo byose biva murukundo n’uburere baba baraha we bakiri bato. Umugabo ukkubita umugore cyangwa se umusuzugura si ukubera ahanini ko aba ari umutware, nkuko d’ailleurs hari abagore ba nyirakayazana ; ahubwo biva kuri byose navuze hejuru. Ubu divorces zigiye kwiyongera, abana bazivukiyemo babe ibirara nabo ubwabo bivuze ko batazashobora kurushinga, abakobwa bagwe kw’ishyiga. Iyo niyo société nyarwanda mushaka ???? Ni illuminati. Ntakintu kitara umutware, ariko ntamutware ufata décision atagishije inama abo bakorana, icyo gihe aba ari umutware mubi.Ngaho za illuminati zirangije isi nubwo ntavuze menshi hato ntisanga hamwe hamaze gushya. Kuri jye, Imana ifite uburyo yaremye abantu bitandukanye. Kumukristu bose bagomba kubahana bakuzuzanya, abatabikora si ayo mategeko afifitse twumva. Gusa umugore agomba guhabwa agaciro ariko si muri ubwo buryo mbibona.

  • @ Maniragaba njye uko nabyumvise mu iyi nkuru bavuze ko hahindutse itegeko ryitaga umugabo umutware wurugo ariko kubyerekeranye no gufata ibyemezo nk’imitungo nibindi byemezo bifatirwa mu ngo, ariko ubu itegeko rishya rikaba rivuga ko bombi (umugabo n’umugore) itegeko rishya ribaha uburenganzira bungana mu ifatwa ry’ibyo byemezo. Naho kwitwa umutware by’icyubahiro numva ahanini atari byo byashingiweho bashingiye mu ifatwa ryibyemezo, sinzi imyaka ufite cg aho utuye ariko cyane cyane mu cyaro byajyaga biteza amakimbirane umugabo agafata umwanzuro wenyine akagurisha nk’umurima cg yakwizirwa mu kabari kubakunda agatama ukumva yatanze inka ku nshuti ze nyamara uwo wari umutungo w’umuryango wose, ugasanga abana babuze ibyo kurya, ya nka yatanze yabahaga agafumbire cg amata nibindi ugasanga umuryango wose ubihombeyemo hejuru y’umuntu umwe bigateza amakimbirane hagati yababyeyi nabana ingaruka akaba aribo zibasira. Ngirango niyo mpamvu iryo tegeko ribaha ububasha bungana ku gufata ibyemezo ryahinduwe kugirango bajye bafatira umwanzuro hamwe wibyo baganiriyeho ndetse banafatiye umwanzuro hamwe.

  • Munama y’umushyikirano Musenyeri yashimye byinshi byagezeho harimo n’umutekano nyamara anashishikariza abari bateraniye aho kwita ku mibereho n’umutekano by’umuryango. Inkonkobotsi y’umunyamategeko ntashatse kuvuga amazina yamusamiye hejuru iramukoronka biratinda…! Ntibyabujije ko umwanzuro wo kwita ku mibereho no kubungabunga umuryango uza mu yafashwe izakurikiranirwa hafi. Ikindi abantu batamenye nuko uwibasiye Musenyeri atakibana n’uwo bashakanye! kandi uyu mugabo ukunze gukora udushya ni nawe ushinzwe ibirebanana no kuvugurura amategeko! Aya mategeko mukomeza kurema ateza urujijo mu miryango kandi nta n’umwanya mufata ngo muyigishe abo yagenewe! Ese ubwo hagize abasaba gusesa amasezerano yo gushyingirwa bigendeye ko ingingo zimwe zari ziyagize zateshejwe agaciro, Leta yabigarurira he!?

    • bien dit

  • @Assuma, ntimukabeshyere Imana please. Imana ntisumbanya abo yaremye, umugore n’umugabo ni abantu ubwabo bashingiye ku myumvire micye yabo bisanganiwe nibo babagabanyije inshingano n’uburenganzira. Naho Imana yo twese yaturemye idukunda kimwe kandi iduha agaciro kangana, ibisigaye ni amafuti abantu bihimbiye.

    • Umukundwa Rosette we , harya ngo ibi tubona nibyo abantu bishyiriyeho? Burya uziko mutajya mushishoza? Uziko no mu nyamaswa usanga iy’ingabo ariyo iyoboye ishyo nkanswe mu bantu? Muribeshya mwe mwumva muzahindura isi akajagari kuko namwe bizabagiraho ingaruka. Ubutware bw’umugabo ntibugomba kuberaho gukandamiza umugore ariko ntimuzanabuvanaho ngo bizagwe umuryango amahoro. Imana ndabyemera rwose yaturemye idukunda kandi tungana ariko ntibivugako hari ibyo yahaye buri wese bitewe n’igitsina cye. Niba ndi umugore ntabwo nakora iby’abagabo bakora byose kandi niba ndi n’umugabo sinakora ibyo abagore bakora byose. Aho ntimuzahibeshye kuko biri muri kamere. Ubuse ko mbona witwa Rosette (ndacyeka uri gore), niba abantu aribo batanze inshingano, watera inda bigashoboka? Ese umugabo yatwita nkawe atari bya bindi basigaye batekinika? Ngaho nimushyireho amategek ariko ntimuzajye mutangazwa n’ingaruka agira kuri sosiyete, mu bazungu aho yabanje bo bamaze kwakira izo ngaruka byararangiye, natwe nimuzitugezeho.

      • @Gaspard, nyamara bagabo burya gukomera kwacu ubirebye kuva na kera na kare wapi ni ugukanagata. Burya abagore nibo forces za nature! Nusoma kuva ku bitabo bya kera na Bibiliya irimo uzatungurwa no gusanga abagore bakomeye kurusha abagabo yewe no muri ibyo by’ubutware badutwarana ubwenge tukiyemera ngo nitwe twafashe ibyemezo. Mu Rwanda ho amateka turayavangavanga ngo abagore ntibagiraga ijambo. Amateka atwereka ko Abami bari bafite Abagabekazi bafite ingufu aribo batumye u Rwanda ruba u Rwanda. Amazina y’intwari z’abagore n’ayo arahari mu nzego zose. Cyokora tugendeye ku bibaraga by’umubiri (physical power) aho ho umugabo aruta umugore. N’aho ubundi nk’uko sciences ibyerekana ndetse amateka akabishimangira umugore akomeye mu nzego zitandukanye kurusha umugabo.

        Ku birebana n’itegeko ryo ndemeza ko ritazakura umuco wubakiye k’umugabo nk’umutware w’umuryango ndetse ingaruka niziba nyinshi ntirizatinda guhindurwa.

    • Iyo baba bamwe umwe ntaba yaravuye mu rubavu rw’undi(derivée)

      • Ndakwemeye pe, Imana nayo ubwayo ntiyabaremye kimwe, yaremye umugabo, umugore imukura mu rubavu rwe, bamaze gucumura Imana yabwiye umugore ngo kuva ubu umugabo azagutegeka , kandi Bibiliya ishimangira ibi: Mugabo KUNDA UMUGORE WAWE NK’UKO WIKUNDA, kandi Imana iti MUGORE WUBAHE UMUGABO WAWE.

        Ikindi baca umugani mu kinyarwanda ngo Nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe

    • Rosette, ndumva ufite imyimvire iri hasi. Ninde wakwigishije ko Imana yaremye umugabo n’umugore? Imana yaremye umugabo gusa undi yamukuye kumu gabo ikindi ntabwo yari yibeshye kubanza gukora kurema umugabo. Nta cyiza cy’abagore twabonye no mu mateka. Inshingano z’umugore zirazwi kubongerera izindi ntacyo zimaze.

  • Ariko ibi ntabwo ari byo, Imana yarebye umugabo isanga atari byo, imuremera umufasha. Un point un trait

  • Ibi byaba bigaragaza ubushishozi buke kuko buri muryango wose, cooperative, institution, igihugu bigira umuyobozi bityo iri tegeko rikaba ryaba riteye urujijo. Kugeza uyu munsi ndemera ko itegeko rijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ryagejeje u Rwanda ku bintu byiza cyane birimo kwiyumvamo ubushobozi no kwigirira icyizere kw’abagore, kwubahwa no guhabwa agaciro kw’abagore, kugira ijambo, kurengerwa n’amategeko ku mitungo y’umuryango, izungura n’ibindi byinshi tuzi. Bityo nkaba nakwibaza ku ngaruka mbi byagiye bigira mu muryango, imbogamizi ryagiye rihura nazo, n’ibindi. Sinshidikanya ko hari ingo abagabo bazo bitwara nabi bityo ukaba washidikanya k’ubutware bwabo mu ngo zabo. U Rwanda nk’igihugu kiza ku isonga mu gutanga urugero ku buringanire bw’abagabo n’abagore, rurasabwa kwitonda no gushishoza birenze kugira ngo ibyo twagezeho, tukinakomeza kugeraho bitazatokozwa no kwihutisha cyane ibintu igihe tugifite ingo nyinshi zigirana amakimbirane kuriyi ngingo. Ndemeza ntashidikanya ko ingo umugabo witwara neza ndetse akita no kurugo rwe ubutware bwe butagirwaho impaka bitewe n’uko yihesha agaciro we ubwe. Yewe n’abagore bagiye bagaragaza ubwitange mu iterambere ry’urugo, abagabo babo babaha icyubahiro kibakwiye. Abafite abayobozi b’abagore mu kazi babitangira ubuhamya kuko bigaragara ko abagore bashoboye. Nkaba najya inama y’uko iri tegeko ryasuzumanwa ubushishozi bakareba ku byiza n’ingaruka byagira k’umuryango Nyarwanda. Inteko ifite inshingano zo kwegera abaturaga ikabagisha inama ku itegeko nk’iri rigera ku ngo nyinshi by’umwihariko ku baturage bagifite imyumvire mike. Mugire amahoro.

  • Iri tegeko ni rimwe mu mategeko agiye gutuma ubwicanyi bwiyongera mu ngo no mu muryango. Ntaho byabaye ko urugo rutagira umutware uruyobora, ntaho byabaye ku isi na hamwe uretse muri uru Rwanda rwacu. Dusigaye twibaza aho tugana bikatuyobera. Dusigaye twibaza cyane ku amategeko amwe n’amwe yo mu Rwanda icyo abayashyiraho bagamije bikatuyobera. Ese koko bagamije kubaka Societe Nyarwanda cyangwa bagamije kuyisenya batabizi????

    Turasaba ko iri tegeko rigenga umuryango ryasubirwamo rikiganwa ubushishozi, ingingo zimwe zibangamye zigasubirwamo zigamije kubaka Societe nyarwanda aho kuyisenya. Niba Imana yararemye umugabo n’umugore, ni uko bombi Imana yasanze bagomba kubana mu mahoro. Ariko niba Imana yarakuye umugore mu rubavu rw’umugabo, ni uko ubwayo yashatse kwereka ab’isi ko Umugabo ari umugabo nyine, ko Umugabo ariwe nkingi ya mwamba y’inzu, ko umugabo ariwe mutware w’urugo, kandi ko umugore ari umuvandimwe wa mbere w’umugabo.

    Abashaka guhinyuza Imana muzabona amakuba azakurikira amahinyu yanyu. Nyamara dushatse twakubaha Imana. KANDI ndizera ko muri iki gihugu hakirimo abagore b’umutima nabo bareba biriya biri muri ririya tegeko bakabyibazaho. Ndemera ko hari abagore benshi bemera ko umugabo ariwe mutware w’urugo kandi bakaba bariyemeje ko biriya bivugwa muri ririya tegeko batazabyishingikirizaho ngo bajujubye abagabo babo: Muri abo bagore niho mfitiye ICYIZERE/ESPOIR ko umuryango nyarwanda ushobora kudasenyuka.

    • Ariko mukundira iki kubyinisha abantu muzunga? N’ibyambere ntibirasobanuka neza (uburinganire) none mwongeyemo akandi kavuyo. Ubu se abari bafite akamenyero keza ko kwita abagabo abatware babo bizagenda bite? Nituba tutarasobanukirwa ubwo muzazana n’uko abana bagomba kugira uruhare mu byemezo maze urugo rujye ruyoborwa na komite igire na mandat. Uwapfuye yarihuse atumvise uko abanyamategeko bavodavoda.

  • Niba ibyo muvuga muziko koko ari kuri koko abagabo na bagore banganya ubushobozi 100% mu miterere ni mitekerereze
    bazadufashe iyo gender bayishyire mu ngabo tugire ingabo zingana 50% noneho bajye bafatata batallon ya bagore 100%bayishyire mu birunga ihangane nu mwanzi,turazarebe?????ayinyaaaaaaaaa!!!!!
    bazongere bampere umugore wu mushoferi ikamyo bamuhe nu mugore wumutandiboyi bayijyane dares sallam bagende ijoro bace mushyamba ndebe ko babishobora????
    gsa sinshyigikiye abajya bahohotera abo bashiki bacu;abagore bacu;ba Mama bacu;abakobwa bacu kko nibiremwa Imana yaremye ibaha iinshingano zitoroshye none Isi yacu yanonaha irikubatesha Agaciro ahubwo ikabagira igiciruzwa kigezweho kigomba kujya ku Soko!!
    nge ndabona ubwenge bwacu bwaracuramye ahubwo dukwiriye kureba uko ibiremwa bigenzi byacu(Inyamaswa)bibaho yagati yabyo kubigendanye ni mibereho yo mu muryango.

  • Kuba iri tegeko ritegeka ko umugore n’umugabo bagomba gufatira ibyemezo hamwe ku birebana n’umutungo w’urugo uwo ariwo wose cyangwa ikindi kibazo icyo aricyo cyose kivutse mu rugo, ntabwo mu by’ukuri bikuraho ko Umugabo ariwe mutware w’urugo. Kuko mu gufata ibyo byemezo hagomba Inama y’urugo, kandi inama yose igira uyiyobora, mu rugo rero umuyobozi w’iyo nama ni umugabo nta shiti.

    Uko byagenda kose ntabwo umugore ateze gusimbura umugabo ku ntebe y’ubutware mu rugo. Umugore uzabikora, niwa mugore n’ubundi usanzwe ari ingare cyangwa igishegabo, ariko umugore nyawe w’umutima ntabwo ashobora kuzabikora. Rwose nta mugore w’umutima uzahaguruka mu rugo ngo abwire umugabo we ko itegeko rya Leta ribaha ubutware bombi mu rugo, nta mugore w’umutima uzahaguruka akabwira umugabo ngo twembi turi abatware muri uru rugo tugomba gutegekana muri byose.

    Itegeko ni irya Leta, ariko urugo ni urw’umugabo n’umugore n’abana babo. Amahoro n’umutekano mu rugo ni umugabo n’umugore bazabyiha ntabwo ari iri tegeko rya Leta rizabibaha. Umugore n’umugabo mu rugo rwabo nibumva ko bo ubwabo aribo bashinzwe kwikemurira ibibazo bibareba nk’umugabo n’umugore, icyo gihe amahoro azahinda iwabo mu rugo. Ariko umugabo n’umugore nibumva ko ibibazo byabo mu rugo bigomba gukemurwa n’Itegeko rya Leta, icyo gihe nta mahoro bazagira mu rugo rwabo.

    Nta na rimwe Itegeko rizigera risumba umutimanama w’umuntu, kandi nta cyiza kizava mu itegeko rikuraho umutima-muhanano.

  • Kugira 40% muri Budget by’imfashanyo nicyo bivuga. Uguha imfashanyo anagutegeka uko ugomba kwitwara. Duharanire kugira budget 100% ibi byose bizakemuka.

    • Wowe urabeshya, ntabwo ibyo kuba u Rwanda rubona imfashanyo y’amahanga ya 40% muri Budget aribyo byateye Inteko gutora iri tegeko. Tuzi ko ibihugu byinshi byo muri Afurika hafi ya byose bihabwa inkunga y’amahanga muri Budget yabyo, nyamara nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika, uretse u Rwanda, cyari cyashyiraho itegeko nk’iri.

      Mu Rwanda sinzi impamvu nyayo yashyingiweho batora iri tegeko, hagomba kuba hari ikibyihishe inyuma bamwe tutazi ndetse n’abadepite (bamwe) baritoye ubwabo bashobora kuba batazi, ariko ikigaragara cyo ni uko wenda u Rwanda rwashatse gukora “AGASHYA”, nk’uko tumenyereye “udushya” mu Rwanda. Ariko rero kaba agashya, kagiraaaaa, twari dukwiye kumenya ko agashya ako ariko kose iyo kaje gasenya umuryango ntacyo kaba kamaze, nta nicyo kaba kavuze.

  • NOn et encore NON. Imana yaremye Umugabo imuha ubutware bwo kuba umutwe w’urugo. ibi by’amategeko apfuye sibyo. ese aba badepite bakoze consultation mubaturagye? Imana yo yaremye abantu nyir’Isi yavuze ko nkuko Kristo ari umutwe w’itorero, ninako Umugabo ari umutwe w’urugo. ibindi ni ukutuyobya.

  • “Dura lex, sed lex“ . La loi est dure mais c’est la loi”.

    Mwitonde mutarwanya amategeko yatowe n` intumwa za rubanda byaba ataribyo, iyo ubonye ko itegeko ritanoze urariregera , Urukiko rw` Ikirenga rugafata umwanzuro ukwiye , aho , kujya ku karubanda ukunvisha abasomyi ko itegeko ritabereye abo ryashyiriweho . tanga ikirego niba bikunaniye “Ceceka“.

    Abashingamategeko nabo iri tegeko rirabareba baritoye ku neza y` abanyagihugu kandi babanje kunva ibitekerezo by` abantu batandukanye . nkeka ko batapfuye kwicara mu biro ngo batore itegeko batunvise ubusabe cg ibitekerezo by` abanyarwanda .

    Ibijyane n` uko IMANA NGO YABA YARAVUZE KO UMUGABO ARI UMUTWARE W` UMURYANGO BYO hari abashobora kubishidikanyaho , kandi bagatanga ibihamya … bakakubwira ko bibiliya bayanditse abagore bagitsikamiwe bashinzwe “kubyara, konsa , guteka“ etc bityo abagabo bandika ko Imana aribo yagize “Abatware“ SINON . UBU SE ISI IYOBOWE N` ABAGABO GUSA … ABAGORE NABO BASHOBORA KUYOBORA BAKABA ABATWARE BANAFITE UBUSHOBOZI BW` IKIRENGA BWO GUTEGEKA KO BIBIRIYA WASHINGIYEHO IHINDUKA IBYANDITSWEMO BIBATSIKAMIRA BIKITWA IBINYOMA BIKAVANWAMO ,,,,,,,,,,,,,,,,,, DORE AHO NIBEREYE .

    Ubwo ugiye kumbwira ngo hagowe uzongeraho cg uzagabanyaho .ABAGORE BAZAKUBWIRA KO BYAKOZWE MU RWEGO RWO KWIKUNDA NO GUKOMEZA GUSHYIGIKIRA IBYO BO BITA AMAFUTI dore aho nibereye . ,

  • Yewe gutinda ku isi nukubonabona,erega naho amategeko yahinduka ntabwo yahindura ibitekerezo by’abantu ahubwo abazi gusenga musengere isi kuko nimuminsi y’imperuka, kandi mwibukeko umugore ntazigera atekereza nk’umugabo kuko niko Imana yaturemye ayamakimbirane byazanywe nicyo twise uburenganzira kandi iyo warenze inzira uba wataye icyerekezo,ahubwo igitekerezo natanga nuko umugabo wananiwe kuyobora urugo rwe bikagera munkiko urukiko rugasanga umugabo ubutwarebwe ntacyo bumariye societe bajye babumwambura babuhe umugorewe mukurengera inyungu z’abana, namwe mushishoze ntabwo abantu bose bagira ubutware bw’urugo kuko imitekerereze yabo ntireshya kandi bijya bibangombwa ko abantu batabona ibintu kimwe umutware w’urugo agafata imyanzuro izagira inyungu z’umuryango undi akabibona nyuma akanezezwa nuko uwo bashakanye afite ibitekerezo bizima, abagabo bakunda kubahwa iyo wamwubashye ntacyo atagukorera agishoboye naho umugore akeneye gukundwa ukamuha umwanya uhagije akavuga ibyifuzo bye uko abyumva kandi akagishwa inama kubikorwa by’umuryango mukareberahamwe ibyubaka kuko bagira ibitekerezo ariko ntibagira imyanzuro muri kamere yabo kandi nabo babyiyiziho kuko niyo muganiriye arabikubwira mwekurengera cyane dushake ibyaduteza imbere, murakoze mugire umwaka mushya wa 2017.

  • @Golden cotribution we, none se niba uvuga ko igihe Bibiliya yandikwaga abagore bari batsikamiwe, ngo bashinzwe kubyara, konsa no guteka!!!! None se ubu mu gihe turimo abo bagore baba bashaka kureka kubyara cyangwa konsa??? Hari umugore wo mu Rwanda se wigeze ahaguruka asaba ko aho bigeze abagore bo mu Rwanda batagishaka kubyara no konsa??? Ninde mugore wabisabye koko!!!!

    Gutwita, kubyara, konsa,…. Umugore yarabikoze kuva isi ikiremwa kandi azabikora kugeza igihe isi izashirira. Umugore udatwita, utabyara, utonsa, mu by’ukuri uwo ntabwo ari umugore, uzarebe irindi zina umuha. Nho Imana yo yaremye umugore uzatwita, uzabyara kandi uzonsa. Imana yaremye umugore uzizihira urugo, Imana yaremye umugore uzubaha umugabo we-uwo mugabo nawe agakunda umugore we, Imana yaremye umugore utazaburanya umugabo we ku ntebe y’ubutware, Imana yaremye umugore utazasimbura umugabo we ku ntebe y’ubutware mu rugo no mu muryango. Umunsi umugore azasimbura umugabo ku ntebe y’ubutware mu rugo, uwo munsi ntabwo isi Imana yaremye izaba ikiri isi. Full Stop.

  • Ibintu dusigaye tubamo biratangaje! Uburenganzira bungana ku mutungo w’urugo n’ubwumvikane mu gufata ibyemezo bireba urugo ni ihame umuntu wese agomba kwemera no kubaha nk’itegeko. Ariko kuvuga ngo umugore nawe kuva ubu abaye umutware w’urugo ni uguteza akajagari muri sosiyete nyarwanda kadafite icyo katwungura na busa. Ibi bintu byo kwiruka mutoragura buhumyi ibiva mu mico y’ahandi biteza ibibazo byinshi. Urugo (kimwe n’izindi institutions zose) rugira umutware/umuyobozi umwe ntibashobora kuba babiri. Nta n’ahandi ku isi nabyumvise!

  • I Rwanda ibyaho bisigaye ari agatereranzamba, kuko amategeko amwe namwe asigaye atorwa umuntu arayareba akumirwa ukibaza abayatoye bayatoye batekereje cg?

    1. Ku isi ntahantu na hamwe hatagira umuyobozi (Akazi, itsinda, igihugu, itoerero….)
    ibi bivuze ko uko byagenda cg byakwitwa kose umuyobozi aba agomba kubaho, inshingano ze ni uguhuza, kurengera no kubungabunga icyo abereye umuyobozi. kandi ahari ubuyobozi habaho na gahunda runaka ukirikiramwa kandi igasuzumwa n’umuyobozi murwego rwo kwirinda akavuyo.

    none i Rwanda urugo ngo rufite abayobozi babiri banganya ububasha bwose? ibi ntibibaho kandi ntibishoboka. kuko umugabo ubuyobozi yabuhawe n’Imana (Umugabo n’umutware w’urugo) kandi no mumuco nyarwanda umugabo niwe nyiri urugo ntabwo urugo rwitirirwa umugore ahubwo rwitirirwa umugabo.

    Biteye isoni kuba abashingamategeko batora itegeko risa gutya kandi riteye gutya. biragaragara ko u Rwanda rurimo kugana habi hitwajwe ibyiswe uburenganzira bungana kuri bose. kandi abantu ntibashobora kungana kuko n’Imana ntiyigeze ibarema kimwe

  • Meya Beatrice yasabye ko batumva itegeko nabi…bivuze ko rishobora kumvikana nabi kuri bamwe (uburyo bumwe), cyangwa se rikumvikana neza ku bandi(uburyo bwa kabiri). ubwo ntihabura n’ufatira hagati no hagati y’izo mpande zombi nawe akabyumva gutyo; so itegeko rishobora kumvikana ukuntu gutatu gutandukanye, ubunza ritazatugwa neza.

  • kwitwa umutware w’umuryango ku mugabo kdi bigenywa n’itegeko,bijyana n’ububasha n’inshingano.Umuco n’imibereho bya societe nyarwanda, bigira umugabo umukuru w’umuryango atiriwe abisaba.Gusaba umugore, kumukwa etc .Niba bashaka kubihindura, batere intambwe, bakure inkwano mw’itegeko,bakomeze bice Umuco nyarwanda.Bazasure zimwe muri societes zifite abagore batanga inkwano mu miryango y’abagabo,abagore nibo batwarekazi.Erega umuryango wubakwa n’urukundo n’ubworoherane, ibindi barimo ni mind distraction, ngo abantu birirwe bavuga ko umugabo bamwambuye ubutware bibagirwe ko ibindi bibazo dufite kdi tugomba kubonera umuti( inzara, isesagura n’inyereza ry’umutungo w’igihugu n’ibindi)

  • 1. Umugore abyara umukobwa, umukobwa agakura ari umukobwa maze akaza kuba umugore. Un retour (kwizungurukaho)

    2. Umugore abyara umuhungu agakura ari umuhungu bikarangira abaye umugabo. Un Changement (impinduka)

    Ni gute mwumva umugore azaba umugabo? iyo umuntu akoze ikintu neza baravuga bati (uri umugabo sha), mutekereza ko uwabivuze mbere yibeshye? Noneho umuyobozi wawe uzamushimagize uvuga uti: Uri umugore pe, ndebe ko ukararaho.

    Umugore n’agace gato k’umugabo ariko umugabo akaba umuntu nyir’izina. Urubavu gusa rwakuwe mu mugabo.

    Abafaransa babigezeho kera, Abagore niyo baba benshi ka jana bakaba bari kumwe n’agahinja k’agahungu, kurikira wumve uko bavugwa: Ils sont nombreux ntabwo bavuga ngo Elles sont nombreuse.

    Toujours le masculine dominera le feminine.

    Nabo ubwabo (Abagore) barabizi nuko bigiza nkana. Uzajye mu murima uri umugore usange harimo inyamaswa bita impundu urebe uko ikugenza, ariko uzajyeyo uri kumwe n’akana k’agahungu urebe ko igutinyuka.

    Abagabo bazahora ari abagabo uko byagenda cyangwa uko byakwitwa kose.

  • Maze namwe mushyiraho ibi ntimuringaniye none ngo murashaka ko umugabo n’umugore aribo baringanira??? Ubonye yenda iyo muvuga muti ni buzuzanye nibura!! Ariko murasetsa!!! Umuntu atahanye ibyibo n’inkangara, hanyuma nushaka kwigurira agacupa mu byo wagokeye arimo asiga irangi ku nzara ubanze uge gupfukama?? Ni munanirwe kwigisha abantu kubana mu rukundo, mu bwumvikane, mu bwubahane no mu bwuzuzanye mugumye mubarohe ngo bazabana kubera iterabwoba ry’ayo mategeko adasobanutse mushyiraho!! Murabashuka!! Ubu imyaka yose isi imaze ubu nibwo mwabona ko umugore yarenganye!!Nyamara namwe mufite uruhare mu bibazo ingo z’iki gihe zifite!!

  • Ariko ni baduhe exemple. Jeannette abe umutware wa Kagame, maze nde be kwivuvuta…. hahaha, ntibakatubeshye. Naho nzi ko isi iri mu marembera. hari uwavuze ngo abagore twagizwe ibicuruzwa ntiyabashye. Twabaye ibicuruzwa bya Politiki yazanywe naba illuminati iyo za occident. Nibande bakomeje kwaka ruswa z’ibitsina ? Trump yagize abagore bangahe ? Sarkozy ? Hollande … Bajyaho bakarya ruswa z’ibitsina barangiza bagahinduka ibijibwe abo baryamanye bagashiara mumadosiye si je laisse penser. Birababaje ntamuryango ukibaho, nta rukundo rukibaho byose bishingiye kugitsina n’inyungo. Naho abo bose bahindura amategeko ni injiji gusa babaha ibyo kuzuza mugifu ubundi sinakubwira si ugushiara mumategeko sinakubwira. Babanje mbese bagakemura ikibazo cy’abo bita “inkoko” mbere yabyose. Simvuze byinshi.

  • Babirangirize rimwe bakureho ihengekamategeko bahinira muri gender bacurika abantu bangane koko.

    1. Inkwano ziveho cyangwa imiryango yombi ijye ikobwa umukobwa akwere umuryango w’umuhungu n’umuhungu akwere uw’umukobwa.
    2. Gender yo mu mashuri iveho. Duhangane utsinze ajye mu ishuri iby’imibare idahura n’ubushobozi bihagarare.
    3. Mu kazi abagore bahangane n’abagabo utsinda akabone atari ibi byadutse by’iringanizabitsina ridahuje n’ubumenyi.
    4. Abakobwa bashirike ubute bagure ibibanza bubake kuko ntibikiri ngombwa ko biba inshingano z’umusore.

    Biti ihi, ibyo ni ugucengacenga si uburinganire muzana ahubwo ni ugusumbanisha abantu.

  • Trump yavuze ukuri kabisa ko Afurika ikwiye kongera kuba under colonialism.. Abanyafurika ntibaramenya abo ari bo,ni ukubabona gusa bagenda ariko ntibaragera kurwego rwo kumva bakunze ababo cg ibihugu byabo ahubwo ni ukureba inyungu zabo.Nonese ukeka ko iritegeko barinyujije mubanyarwanda hari uwaryemera yaba abagore cg abagabo uretse abo nyine bicaye muri parlement ngo baravuganira societe nyarwanda.Abazungu bapfa gusa kubashima ko bubahirije ibyo babategetse,ejo uzumva hari abahabwa ibihembo kurwego mpuzamahanga kubera iri tegeko,ingaruka zaryo nizo zizabaha akazi bahahire imiryango yabo none wagizengo ni izindi mpuhwe…!!!(Illuminati ibereyeho kuvuguruza icyitwa cyose ko cyashyizweho n’Imana cyane cyane icyanditse muri Bibilia kugeza ubwo kibaye itegeko).Abasenga nimusenge cyane !!

  • Itegeko ni itegeko ni ukuryubaha. Ariko nibarize: niba umugore n´umugabo bose ari abatware b´urugo kuki umugabo ariwe ukwa umugore? Ko badakwana bombi? Rero uko byuma: ukwa undi ninawe akwiye kuba umutware. Ndabeshya?

  • Imana yaremye umwobo hanyuma inarema inzoka yinjira muri wa mwobo.
    Ikibazo: Buriya inzoka itinyuka kwinjira muri uriya mwobo ugizwe n’umwijima gusa mubona iba itafunze umwuka. Ni ubutwari buharirwa “abagabo” gusa!

  • erega ibi bikwereka ubushobozi,amarangamutima bya nyiri gutekereza cg gutora itegeko nkiryo.

  • bagabo nimuzizirike, murye duke muryame kare. umugore uzashoberwa abona ko aguye kuziko icyo gihe azaza kukwishakira yambaye ingofero yanditseho ngo “ririya tegeko riragapfa” hahaha, sérieux abanyarwanda birirwa baramya rubanda bibereye mumunyenga w’imari bakura mugihugu muri ba ntabwenge. Mukeka rero ibyo byose bikorerwa impuhwe zanyu ? Afrika ikenewe kongera gukoronizwa bikarangira twese tukibera illuminati. Intambara ya 3 y,isi ntidusiga kubera amafuti abo ngo bazungu bamaze kuzuza isi. Isi y’Imana baketse ko ari iyabo. Ayinya, bazashya bumve ….

Comments are closed.

en_USEnglish