Tags : Rwanda

Indirimbo nshya ya Alpha na Kidum yaba ivuga inkuru y’impamo

Mu minsi ishize nibwo hagiye havugwa cyane ko Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe muri aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kimwe na mugenzi we, Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu muri muzika bagiye gushyira hanze indirimbo bise ‘Birakaze’, gusa na none ngo ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bwaba ari inkuru y’impamo kuri Alpha. Ibi bimenyekanye […]Irambuye

Kijabagwe: Nti bazongera kuvoma amazi ya Nyabarongo

Abaturage bo mu Kagali ka Kijabagwe Umurenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru baratangaza ko  nyuma  kumara imyaka n’imyaka  banywa banakoresha  amazi y’umugezi wa Nyabarongo bagejejweho  amazi meza ya robine. Abaturage bo muri uyu Murenge batangaje ibi kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe ubwo umushinga ‘Water for People’ n’Akarere ka […]Irambuye

Urujijo ku mukino wa APR na Rayon uteganyijwe ku cyumweru

Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) buratangaza ko abashinzwe umutekano nibatemera kwirengera umutekano wo ku kibuga ijana ku ijana ku kibuga cy’i Nyamirambo ahateganyijwe kubera umukino wa Rayon Sports na APR FC ngo uyu mukino wa kwimurwa. Uyu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ubuyobozi bwa Rayon […]Irambuye

Ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge na Bishop Rucyahana

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John Rucyahana avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kibonekera mu bikorwa ariko akavuga ko u Rwanda rutagomba kwirara kuko inzira ikire ndende. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke Bishop Rucyahana avuga ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku rwego rushimishije ugereranyije aho u Rwanda rwavuye. Rucyahana avuga ko mu myaka […]Irambuye

Ibyishimo n’impungenge by’abaturage ku ihuzwa rya Mutuelle na RSSB

Ubuyobozi bukuru bw’igihugu buherutse gufata umwanzuro wo kwihutisha imirimo yo guhuza ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) n’ubwishingizi bw’indwara bw’ikigo cy’ubwishingizi “Rwanda Social Security Board (RSSB)”, abaturage batandukanye twaganiriye barabishima ariko bagasaba Guverinoma kutongera amafaranga. Uyu mwanzuro nutangira gushyirwa mu bikorwa, amafaranga abaturage batanga azajya ashyirwa muri RSSB, icyo kigo kibe aricyo kiyicunga, bikazatuma abanyamuryango […]Irambuye

Pascal Simbikangwa yakatiwe imyaka 25

14 Werurwe – Umwanzuro w’uru rubanza wategerejwe amasaha menshi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abacamanza b’Urukiko rw’i Paris bafashe umwanya minini bateranye kugirango bemeze ko Simbikangwa Pascal afungwa imyaka 25. Uruhande rwe rwemeje ko ruzajurira. Umwanzuro w’urukiko wafashe amasaha 12 abacamanza bavugana ku gihano ahabwa nyuma y’ibyumweru birindwi aburana. Simbikangwa yahamijwe ibyaha bya […]Irambuye

Icyifuzo cya Mugesera ku buhamya bwa “PME” cyubahirijwe

Kimihurura – Mu rubanza ruburanishwamo Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 13 Werurwe urukiko rukuru rwatesheje agaciro inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bw’umutangabuhamya wiswe PME nk’uko byari byasabwe n’uregwa ashingiye kuba hari ibyo ibura kandi bisabwa n’amategeko. Mu gusubukura urubanza Urukiko rukuru rwabanje gusoma imyanzuro ku cyifuzo cy’uregwa aho yari yagaragaje […]Irambuye

RRA yasinye amasezerano y'imikoranire n'ikigo cy'imisoro cyo mu Buholandi

Kuri uyu wa kane tariki 13 Werurwe 2014, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro “Rwanda Revenue Authority (RRA)” cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gishinzwe imisoro mu gihugu cy’u Buholandi, agamije gufasha u Rwanda kwigira ku buryo  Buholandi bukusanya imisoro n’amahoro no kugabanya ibibazo bijyana nabyo. Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe, n’uhagarariye u Buholandi basinye masezerano azamara imyaka ibiri, […]Irambuye

DRC: FDLR yambuwe agace ka Kahumo yari yarigaruriye

Ingabo za Congo zifatanyijwe n’ingabo za MONUSCO kuva mu minsi ine ishize ziri mu mirwano ya hato na hato n’inyeshyamba za FDLR, izi nyashyamba zikaba zimaze kwamburwa agace ka Kamuho muri 15Km uvuye mu mujyi muto wa Kanyabayonga muri Kivu ya ruguru. Ingabo za Congo ngo zirukanye FDLR muri aka gace nta mirwano ibayeho nyuma […]Irambuye

Rubavu: American Corner imaze imyaka ibiri ibaha serivisi z’isomero

Rubavu – American Corner, ikigo cy’Abanyamerika gikorera  muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda gifasha abantu kugira umuco wo gusoma nta nyungu kigamije, ku bufatanye na  kaminuza ya RTUC/Gisenyi iki kigo kizihije isabukuru y’imyaka ibiri cyakira abantu bifuza gusoma kureba amashusho n’ibindi. Iki kigo cyakira Abantu bagera ku 150 bakigana buri munsi nta nyishyu, abakigana bavuga […]Irambuye

en_USEnglish