Digiqole ad

Ibyishimo n’impungenge by’abaturage ku ihuzwa rya Mutuelle na RSSB

Ubuyobozi bukuru bw’igihugu buherutse gufata umwanzuro wo kwihutisha imirimo yo guhuza ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) n’ubwishingizi bw’indwara bw’ikigo cy’ubwishingizi “Rwanda Social Security Board (RSSB)”, abaturage batandukanye twaganiriye barabishima ariko bagasaba Guverinoma kutongera amafaranga.

Ihuzwa rya Mutuelle na RSSB biravugwaho byinshi.
Ihuzwa rya Mutuelle na RSSB biravugwaho byinshi.

Uyu mwanzuro nutangira gushyirwa mu bikorwa, amafaranga abaturage batanga azajya ashyirwa muri RSSB, icyo kigo kibe aricyo kiyicunga, bikazatuma abanyamuryango ba Mutuelle bahabwa serivisi zijya gusa n’iz’abafite ubwishingizi bw’ubuzima muri RSSB zisa n’iziteye imbere.

Benshi mu baturage batandukanye twaganiriye bavuga kuri izi mpinduka, mbere yo kugira icyo akubwira babanzaga kutugaragariza impungenge ko batifuza ko izi mpinduka zatuma amafaranga ya Mutuelle yongera kuzamurwa kuko ngo hakiri benshi bakigorwa no kubona ibihumbi bitatu (3,000 Frw).

Jean Paul Murangwa, wo mu Karere ka Nyarugenge asaga iyi gahunda niramuka itangiye gushyirwa mu bikorwa bazaba bashyizwe igorora, ahubwo agasaba ko byakwihutishwa ku buryo nko mu mwaka utaha byatangira gushyirwa mu bikorwa kuko ngo wenda byakemura ikibazo cya serivisi mbi bahabwaga.

Théophile Rutabarengwa wo mu Karere ka Muhanga we ati “Turabyishimiye cyane, bapfa kutonge amafaranga gusa. Abanyamuryango ba mutuelle iteka ryose twagiraga ingorane, tuzaba tugize amahirwe cyane, niba tuzakomeza kwishyura 10% tuzaba twungutse cyane.”

Rutabarenga Theophile, Umuturage wo mu Karere ka Muhanga arashima izi mpinduka, gusa afite n'impungenge ku ngaruka bishobora kugira.
Rutabarenga Theophile, Umuturage wo mu Karere ka Muhanga arashima izi mpinduka, gusa afite n’impungenge ku ngaruka bishobora kugira.

Mukamana Victoire utuye mu Murenge Bweramana, mu Karere Ruhango we yatanze igitekerezo cy’uko niba Mutuelle igiye guhuzwa na RSSB bakwemererwa no kujya bivuza indwara zimwe na zimwe batari bemerewe kwivuriza kuri Mutuelle.

Yagize ati “Nizere ko bizatuma umuntu abasha kujya kugura imiti muri za pharmacies na za cliniques zimwe na zimwe bitagoye.”

Guverinoma ibivugaho iki?

Mu kiganiro n’abanyamkuru cyo gusobanura imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yavuze ko nta kintu bizahindura mu mikorere n’imitangire ya serivisi za Mutuelle, RSSB gusa ngo ije kugira ngo icunge amafaranga ya Mutuelle byagaragaye ko adacungwa neza gusa.

Musoni yavuze ko kuba amafaranga abaturage batanga yahabwaga ibigo nderabuzima akabona kujya mu zindi nzego nazo zidafite abakozi bafite ubushobozi bwihariye bwo gukurikirana imicungire yayo byatezaga imicungire mibi.

Avuga ko kuba ibigo nderabuzima aribyo byakiraga amafaranga, bikaba ari nabyo bitanga serivisi wasanganga bagerageza uko bashoboye kugira ngo yose akoreshwe.

Yagize ati “Ushobora no kwandikira ko wahaye umuntu imiti inarenze iyo wamuhaye kugira ngo ugumane ya mafaranga. Ubundi mu icungamutungo ntabwo umuntu yakira amafaranga, ngo abe ariwe uyacunga, abe ari nawe wiyishyura.”

Minisiiri Musoni kandi yamaze impungenge abaturage ko ibijyanye n’ubukangurambaga, uko kwivuza mu bigo nderabuzima no mu bitaro byari bisanzwe bikorwa ntakizahinduka.

Ati “RSSB nizamo ikanoza imicungire y’aya mafaranga ndakeka abaturage bazarushaho kubona serivisi nziza kandi no kwishyurana mu bitaro bizaba byihuse.”

Umwiherero w’abayobozi bakuru kandi wihanangirije abayobozi bakoresha imbaraga mu kwishyuza ubwisungane mu kwivuza, ahubwo ngo umuturago agomba kurushaho gusobanurirwa akamaro ko gutanga ayo mafaranga akayatanga abyumva kandi abyishimiye.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubwabyo igikorwa kihuza ni byiza cyane gusa imikorere yabyo igomba gusobanuka kugirango hatazagira ababihomberamo, gusa nyine ntabwo leta yadukorera gahunda mbi ahubwo njye nacyetse bizatuma tubasha kubona ubuvuzi ku buryo bwihuse

Comments are closed.

en_USEnglish