Digiqole ad

Indirimbo nshya ya Alpha na Kidum yaba ivuga inkuru y’impamo

Mu minsi ishize nibwo hagiye havugwa cyane ko Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe muri aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kimwe na mugenzi we, Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu muri muzika bagiye gushyira hanze indirimbo bise ‘Birakaze’, gusa na none ngo ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bwaba ari inkuru y’impamo kuri Alpha.

Alpha Rwirangira na Kidumu mu ndirimbo yabo bse 'Birakaze'.
Alpha Rwirangira na Kidumu mu ndirimbo yabo bse ‘Birakaze’.

Ibi bimenyekanye nyuma y’aho iyo ndirimbo igereye hanze mu gihe yakozwe mu mwaka wa 2012 bitewe no kuba aba bahanzi bataba mu Rwanda bikaba byarasabaga igihe baje ko ari bwo bagendaga bakayikoraho akantu.

Nyuma yo kumva ayo magambo ko iyo ndirimbo yaba ivuga kuri bimwe mu byabaye kuri Alpha, yagize icyo abitangazaho.

Alpha Rwirangira ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize ati “Yeah, ni byo koko amagambo naririmbye muri iyo ndirimbo ni bimwe mu byambayeho.

Gusa na none si navuga ko ari njye gusa byabayeho kuko nasanze ari kuri benshi bishobora kuba bibaho cyangwa se byarabayeho, bityo numva ko nabiririmba umuntu bitarabaho akamenya uburyo azabyitwaramo.”

Biteganyijwe ko Alpha Rwirangira ashobora kugera mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2014 ubwo azaba aje mu kiruhuko kingana n’amezi abiri anarushaho gutaramira Abanyarwanda batuye mu Ntara.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Birakaze’ ya Alpha afatanyije na Kidumu.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • sweeeeeeeeeet song!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish