Digiqole ad

Urujijo ku mukino wa APR na Rayon uteganyijwe ku cyumweru

Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) buratangaza ko abashinzwe umutekano nibatemera kwirengera umutekano wo ku kibuga ijana ku ijana ku kibuga cy’i Nyamirambo ahateganyijwe kubera umukino wa Rayon Sports na APR FC ngo uyu mukino wa kwimurwa.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo aya makipe aheruka guhura
Mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo aya makipe aheruka guhura

Uyu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntabwo bukozwa icyo aricyo cyose cyakwimura uyu mukino.

Mulindahabi Olivier umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko mbere yo kwemeza ko uy’umukino uzaba hagomba kubanza hagakorwa inama hagati y’amakipe yombi na FERWAFA.

Iyi nama ngo hagatumirwamo n’abashinzwe umutekano kugirango bemeze niba koko bemera kuzacunga neza umutekano w’abazaza kureba uyu mukino.

Mulindahabi ati “ntabwo turemeza ko uy’umukino uzakinirwa i Nyamirambo kuko nubwo bitamenyerewe ko muri shampiyona ya hano iwacu mu Rwanda dukora inama itegura umukino ariko uyu wo tuzakora inama yo ku wutegura kuko ari ngombwa.”

Stade y’i Nyamirambo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi icumi babaye benshi cyane, mu gihe uyu mukino bivugwa ko ushobora guhuraza imbaga, kuri aya makipe ahora ahanganye ariko by’umwihariko ubu ahatanira igikombe.

Murindahabi avuga ko iyo bagereranyije basanga nibura abantu bareba umukino wa Rayon Sports na APR FC babarirwa mu bihumbi makumyabiri na bitanu (25 000) cyangwa barenga, akavuga ko hari impungenge mu gihe imbaga nk’iyi yahurira i Nyamirambo muri stade igenewe kwakira abantu ibihumbi birindwi gusa bicaye neza.

Ubushize uyu mukino wari wahuruje imbaga
Ubushize, kimwe n’ubusanzwe uyu mukino uhuruza imbaga

Gakwaya Olivier, umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye Umuseke ko APR FC na Rayon Sports atari ubwa mbere zaba zikiniye kuri stade i Nyamirambo ko ntacyabaye kibuza uyu mukino kuba nk’uko wateganyijwe.

Gakwaya ati “ Si rimwe si kabiri Rayon Sports na APR zikinira i Nyamirambo, nta kibazo cy’umutekano kigeze kibaho, usibye muri shampionat n’imikino mpuzamahanga ikomeye yarahabereye. U Rwanda rwahakiniye na Nigeria, Amavubi yahakiniye na Maroc aho hose nta kibazo cyabaye. Kuki ubu aribwo haba ikibazo nib anta kindi kibyihishe inyuma?

Ku ikipe ya APR FC izaba ifatwa nk’iyasuye Rayon Sports kuri uyu mukino umuvugizi wayo George Gatete we yemeje ko biteguye neza gukina uyu umukino bagendeye ku ngengabihe y’imikino isanzwe.

Gatete yavuze ko abeshyuza amakuru y’abavuga ko APR FC yaba ariyo ishaka ko uyu mukino wigizwayo ngo kuko ifite abakinnyi benshi bavunitse. Myugariro wa APR FC Emery Bayisenga na Rutanga Eric bafite ikibazo cy’imvune, naho bamwe mu bandi bakinnyi nka Mubumbyi Barnabé na Faruk Ruhinda nabo baravunitse.

Abafana bamwe baganiriye n’Umuseke bo bagaragaje impungenge zabo ku giciro Rayon Sports yatangaje ko kwinjira aha macye ari amafaranga ibihumbi bitatu (3000Rwf), kuri bamwe kwishyura umupira aya mafaranga ngo ni agahenda.

Umukino uheruka guhuza aya makipe mugice kibanza cya shampiyona (phase aller) APR FC yabashije ikipe ya Rayon sports iyitsinze igitego 1-0.

Habura imikino itandatu ngo shampionat irangire, APR FC irarusha Rayon Sports amanota atatu gusa, mu gihe Rayon Sports yatsinda uyu mukino yajya imbere kuko irusha APR ibitego izigamye naho mu gihe APR yatsinda uyu mukino amahirwe yo kwegukana igikombe yaba ari menshi kurushaho.

Photos/JD NSengiyumva Inzaghi

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Byakabaye byiza match yimuwe kubera impamvu z’umutekano n’abayobozi ba Rayon babyumve, ubuzima bw’abakunzi ba Rayon buruta ikindi cyose cyatekerezwa, ariko turifuza ko yashyirwa icyunamo kikirangira kandi ntishyirwe muminsi y imibyizi; ikibazo Ferwafa uyemereye kwimura match wasanga iwushyize kuwa Gatatu kuko bazi ko ekipe biyumvamo atariyo izishyuza, ibi byose biri mubyo abayobozi ba Rayon badashaka.

  • Kugabanya ubwinshi bwabazaza kureba match, mwongere ibiciro. ahamacye habe  5000 frw.Abazabishora baza kwirwamo. Otherwise ntibimure match.

  • AhahahahahaNone se Police izanga kwirengera umutekano ubundi wacungwaga na nde? wacungwaga na FERWAFA se? Ibi ni ibisobanuro bidafashe.Bapanga uriya mu pira kuri Stade Regional bari babizi ko n’umutekano ukenewe; ikindi kiriya kibuga cyakira n’imikino mpuzamahanga y’ibihugu ntabwo numva impamvu n’imwe yo gushaka guhindura umunsi w’umukino.Ese umukinnyi uzabona ya makarita ya FERWAFA mbere y’uko uba bazareka kuyabara ko kuvunika byo ntacyo babikoraho?FERWAFA nive mu tuntu tudafashe ireke ibyateguwe bibe, naho ubundi tuzisanga tuvangavanga umupira kubera utunyungu tw’abantu bamwe hanyuma tugaruke inyuma ngo amakipe nazamure umupira!!!!

  • Imana iransubije pe kuko nashakaga gutsinda APR FC nta kintu na kimwe yitwaje haba ikibuga,stade,umutekano cg se imvune ubu rero amateka agiye kwisubiramo gutsindirwa ku mahoro 4-0 match retour hahahahahah ntware amanota na cash

  • Ariko mujye muvuga ibintu mutekerejeho neza ,Police iti ku mpamvu z’umutekano match igomba gusubikwa ,wowe wumva urusha police kureba kure uwo mutekano urawishingiye unavuze ko uwishingiye se abanyarwanda twakwizera kurusha police yacu ? Discpline ku ba Rayon mwese naho APR tishobora kubatinya kuko ni ubushize yarabatsinze izuba riva mumaze imyaka myinshi ariko ibarusha ibikombe mujye mwubaha ababarusha ubuhanga ………

  • Nawo urimuwe nk’uko himuye uwa Kiyovu na APR naho ibyo bikombe muvuga yagiye ibibona gutyo nyine!! None se CHAN muvuga izabera ku Mahoro gusa. Ejo hapasinze abandi bapolisi.

  • Imana yo mwijuru turayitabaje, uyumukino ntuzimurwe kabisa, bareke uzakinwe, izo mpamvu ndumva police itanga ndumva zitumvikana, ubu se ko abanyarwanda bose basahaka kuza mugipolice iyo habaye engagement cyangwa se recruitement bose haza abarenze ibigumbi 30.000 kandi bashaka 4.000 gusa, uko babigenza aba rinako bazabigenza umukino ntiwimurwe. nta kamara mukipe, niba emery Bayisenge nabandi baravunitse, ntabwo zaba impamvu zo kubategereza ngo bakire, ubwose bagize uburwayi butuma batagaruka mukibuga APR ntiyazongera gukina. nimwe muzatuma tudatera imbere mumikino murwanda.gutsinda no gutsindwa byose birashoboka

Comments are closed.

en_USEnglish