Digiqole ad

Pascal Simbikangwa yakatiwe imyaka 25

14 Werurwe – Umwanzuro w’uru rubanza wategerejwe amasaha menshi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abacamanza b’Urukiko rw’i Paris bafashe umwanya minini bateranye kugirango bemeze ko Simbikangwa Pascal afungwa imyaka 25. Uruhande rwe rwemeje ko ruzajurira.

Ishusho ya Simbikangwa imbere y'urukiko i Paris/ Photo Benoit Peyrucq. AFP
Ishusho ya Simbikangwa imbere y’urukiko i Paris/ Photo Benoit Peyrucq. AFP

Umwanzuro w’urukiko wafashe amasaha 12 abacamanza bavugana ku gihano ahabwa nyuma y’ibyumweru birindwi aburana.

Simbikangwa yahamijwe ibyaha bya Jenoside ntabwo yahamijwe gusa ubufatanyacyaha.

Uyu mugabo wahoze ari capitaine mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu ndetse akanakora mu rwego rw’iperereza, yaburanaga avuga ko yari umuntu woroheje mu gihe abamushinjaga bavugaga ko yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu gihe na mbere ya Jenoside.

Urukiko rwahamije Simbikangwa ko yakoranye cyane n’igice cy’abahezanguni kandi yagize uruhare mu gutegura Jenocide, mbere no mu gihe yabaga, afatanyije n’abo hejuru mu butegetsi bwariho umugambi wo urimbura Abatutsi.

Urukiko rwemeje kandi ko Simbikangwa yatanze imbunda ku mitwe y’Interahamwe, yatanze amabwiriza kuri za bariyeri i Kigali yo kwica Abatutsi. Ubucamanza bw’Ubufaransa ngo bukemeza neza ko uyu mugabo yakoze Jenoside.

Nyuma y’imyaka 20 nirwo rubanza rwa mbere ruburanishijwe mu Bufaransa igihugu cyahungiyemo umubare utari muto w’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri iki gihugu inkiko zaho zifite izindi dossier 27 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside. Bamwe bemeza ko uru rubanza rwaba ari intangiriro abandi ko ari ikimenyetso gusa.

Urubanza rwa Simbikangwa ni urwa gatanu Ubufaransa buburanishije ku baregwa ibyaha by’ubwicanyi  muri Jenoside nyuma y’Abafaransa bakoranye n’Aba Nazi mu gihe bari barafashe Ubufaransa, abo ni  Klaus BARBIE (1987), Paul TOUVIER (1992) , Maurice PAPON na Aloïs BRUNNER (2001) uyu wa nyuma yari umunya Autriche.

Mu Rwanda Pascal Simbikangwa mu nkiko Gacaca yashyizwe mu kiciro cya mbere cyashyizwemo abateguye Jenoside.

Yari atuye i Kigali mu Kiyovu mu gihe cya Jenoside, akaba yari umusirikare ku rwego rwa kapiteni mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, akaba ariko yaramugariye mu mpanuka y’imodoka mu 1986.

Pascal Simbikangwa wafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008, ibyaha yahamijwe n’igihano yahawe ntabwo bingana kuri benshi mu bagize icyo bavuga kuri uru rubanza ku mbuga nkusanyambaga.

Abanyamakuru bari benshi bategereje umwanzuro kuri uyu munyarwanda wagize uruhare muri Jenoside
Ahagana saa yine z’ijoro abanyamakuru bari benshi bategereje umwanzuro kuri uyu munyarwanda wagize uruhare muri Jenoside
Ku rukiko i Paris mu ijoro bamwe barambiwe cyane gutegereza umwanzuro w'abacamanza
Ku rukiko i Paris mu ijoro bamwe barambiwe cyane gutegereza umwanzuro w’abacamanza

 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Sha ushobora kwiruka ukihisha ariko ntiwakwihisha iteka!
    Amaraso y’inzirakarengane uwayakoze wese azayabazwa

  • Simbikangwa rwose iyi myaka bamukatiye ni mike cyane, bazabisubiremo bayongere.

    • Ohereza So Amukatire iyo mwumvikanye ndabona aricyo gisubizo cyavamwo ikifuzo cyawe.!!!!

      • Ariko uriya muvandimwe witwa MUGISHA usubiza avuga ngo niyohereze Ise amukatire buriya koko igisubizo nka kiriya kuki gishyirwa ahagaragara?Muvandimwe MUGISHA ntabwo aribyo rwose!!!!Bariya ni abazungu bamukatiye nyuma yo kumuburanisha bagendeye ku bimenyetso bo ubwabo bakusanije kandi babivanye ahakorewe icyaha!Kandi icyo nakubwira nuko uwishe wese inzirakarengane natanabibarizwa muri iy’isi n’Imana izabimubaza ibyo yakoze.Gusa njye nsanga abafaransa bagenda biguru ntege muri ziriya manza,nibatanakurikirana na bandi Imana izababuranisha ndabizi ni umunsi utaragera gusa.

  • nubwo iki kifungo ari gito ariko ntacyo wenda abafaransa bagiye kwikubita agashyi bafate buri wese uri ku butaka bwabo ufite aho ahuriye na jenoside yabereye mu Rwanda

  • Nubwo ari mike ukurikije amahano yakoze ,yambura inzira karengane ubuzima,ariko nibura iki gihano ni kimenyetso ku bufaransa butangiye guhana barukarabankaba bo kagwa ishyanga

    • reka ajurire bamugire umwere ahubwo !!!

  • iyo myaka ni mike rwose kuko yakoze ibikorwa ndenga kamere yarakwiriye brurundu rwose cg azohorezwe mu Rwanda aze ariho akorera ibihano

  • ntibibaho ntwawujya acika amaraso y’inzira karengane never, ahubwo niyi myaka nimicye, reka ajurire bamukatire noneho 55 bihwaniremo, ubuse tuvuge ko ubufaransa bwaba butangiy guca umuco wo kudahana kubanyarwanda icumbikiye kandi bakoze ibyaha bya genocide? reka tubitege amaso kuko icumbikiye benshi. ariko simbikangwa we iyi nimicye rwose!

  • Imyaka 25 nejo mugitondo iyo bamuha 10 000.000

  • bamwe bapfobya bari he??ubu iyo baba bamugize umwere pages zari kuzura bavuga ko ari abere kok wagirango abatutsi bariyishe!niyo yaba 2 cg 100 ibyo bakoze barabikoze kdi ikibazo ntibanabyemera birirwa badukomeretsa gusa!Imana izihanire.ubundi abafaransa birirwa babagundira wagirango niho genocide yakorewe barangiza ngo ni ubutabera !?ntabutabera bw isi

  • Ariko ubundi aburanira hanze niho aba yarakoreye ibyaha mpaze agasuzuguro ka bazungu ye bajye babohereza aho babikoreye

  • murabeshya sha nutihana ngo Imana ikubabarire nawe nta mmahoro uzagira nupfa uzabibazwa Imana yo ntizarengera nkabo bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish