Tags : Rwanda

38 barangije 'Masters' muri Oklahoma Christian University mu Rwanda

Kigali – Bwa mbere, abanyeshuri 38 kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Werurwe bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza barangije mu ishami ryo mu Rwanda rya kaminuza ya Oklahoma Christian University. Basabwe kugira impinduka nziza bakora mu buzima bw’igihugu.  Aba banyeshuri bigaga mu ishami rya Master of Business Administration (MBA) muri gahunda y’iyakure, bahawe impamyabushobozi […]Irambuye

Rwamagana: Ikaramu yatumye umwana yica mugenzi we

Kuwa 20 Werurwe Nyiramahirwe Esther wigaga mu ishuri ribanza rya Akanzu Primary school rihererye mu mudugudu wa Cyerwa, akagari k’Akanzu ho mu karere ka Rwamagana yitabye Imana nyuma yo gukubitwa umugeri na mugenzi we (imyaka ye ntituma atangazwa amazina) biganaga bapfuye ikaramu. Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo nibwo kuri iki kigo cy’amashuri […]Irambuye

FARG na MINALOC bavuguruje raporo y’Umuvunyi

Ubuyobozi bw’ikigega cy’igihugu gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye FARG  n’ubwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC kuri uyu wa gatunu tariki ya 21 Werurwe ubwo bari imbere ya Komisiyo ya Politiki , uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu bisobanura  ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta  nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umuvunyi 2012-2013 bagaragaje ko batemera ibikubiye muri […]Irambuye

Zigama CSS yatangaje ko yakoresheje Miliyari 111 mu 2013

Kimihurura – Mu nama ngarukamwaka kuri uyu wa 21 Werurwe ikigega “Zigama CSS” cyamurikiye abanyamuryango bacyo ibyo cyagezeho, hatangajwe  ko mu mwaka wa 2013  yakoresheje miliyari 111 na miliyoni Magana atanu  avuye kuri miliyari  85 mu mwaka wa 2012. Muri aya yakoreshejwe umwaka ushize inyungu yayo ni miliyari enye. Iyi  nama ikaba yemezaga  ibyavuye mu […]Irambuye

AHEZA “Talent competition”, Xaverine niwe wabaye uwa mbere

Kigali – Umushinga AHEZA w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) kuri uyu wa 20 Werurwe watanze ibihembo ku bahataniraga kugaragaza impano bafite bashobora gufashwa guteza imbere, Mukarurangwa Xaverine niwe warushije abandi mu bihangano by’ubugeni yemuritse. Mukarurangwa yahembwe ibihumbi 150 by’amanyarwanda ndetse anemererwa gufashwa guteza imbere impano ye, bamwe mu bamukurikiye nabo bemerewe gufashwa […]Irambuye

Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha na Charles Twagira

Hashize iminsi micye urubanza rwa Simbikangwa rushojwe, n’ubwo yajuriye, Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha undi munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenocide. Byamejwe kuri uyu wa kane ko Charles Twagira abacamanza batangiye kwiga ku biregwa uyu mugabo wahoze ari umuganga, ubu ukekwaho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi. Twagira yari muganga mukuru ku bitaro bya Kibuye mu gihe cya […]Irambuye

Darfur: Ingabo z’u Rwanda zahaye amazi meza abaturage

Ingabo z’u Rwanda, Umutwe wa Batayo 41, ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur ahitwa El-fasher bashyiriye abaturage amazi batuye ahitwa Hila Idris Kira. Ni ku birometero 27 uvuye ahari ibirindiro by’abasirikare b’u Rwanda bari ahitwa UM KADAD. Icyo gikorwa cyabaye tariki 18 Werurwe 2014. Ikibazo cy’amazi gikomereye abaturage batuye mu butayu muri ibi bice bya […]Irambuye

TETA Diana: Ubuhanga bwe bwamutanze kumenyekana

Nibyo atangiye umuziki vuba, ariko abamaze kumwumva aririmba bemeza ko ari impano nshya mu muziki w’abari n’abategarugori mu Rwanda. Diane Teta nyuma y’igihe gito yinjiye muri muzika mu Rwanda, yabonye amahirwe yo kwamamara nawe ubwo yinjiraga mu irushanwa rya PGGSS IV. Yinjiye bwa mbere muri studio ifata amajwi mu 2010, nyuma y’iminsi yiririmbira byo kubikunda […]Irambuye

Umukino wa Rayon na APR FC urasubitswe

Wari uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe i Nyamirambi, ni umukino wari guhuza aya makipe akubana cyane mu kwegukana igikombe. FERWAFA imaze kwemeza ko uyu mukino usubitswe kubera impamvu z’umutekano ku kibuga. Ubuyobozi bwa FERWAFAburavuga ko Police yavuze ko idashobora kwirengera umutekano w’imbaga y’abantu bashobora kuza i Nyamirambo kuri stade yaho igenewe kwakira abantu ibihumbi […]Irambuye

Kenya ku isonga muri EAC mu gushyira amafaranga menshi mu

Igihugu cya Kenya cyashyizwe ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no  ku mwanya wa karindwi ku mugabane w’Afurika mu bijyanye no gushyira amafaranga menshi mu gisirikare. Inyandiko yashyizwe ahagaragara na Frankline Sunday Nairobi igaragaza ko Kenya iri ku mwanya wa Karindwi mu bihugu by’Afurika bishora amafaranga menshi mu bya gisirikare aho ngo […]Irambuye

en_USEnglish