Digiqole ad

Icyifuzo cya Mugesera ku buhamya bwa “PME” cyubahirijwe

Kimihurura – Mu rubanza ruburanishwamo Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 13 Werurwe urukiko rukuru rwatesheje agaciro inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bw’umutangabuhamya wiswe PME nk’uko byari byasabwe n’uregwa ashingiye kuba hari ibyo ibura kandi bisabwa n’amategeko.

Leon Mugesera
Leon Mugesera urubanza rwe rurakomeje

Mu gusubukura urubanza Urukiko rukuru rwabanje gusoma imyanzuro ku cyifuzo cy’uregwa aho yari yagaragaje ko inyandiko mvugo ya “PME” ikubiyemo ubuhamya yari yaratanze mbere itujuje ibisabwa n’amategeko bityo akaba yari yarusabye kuyitesha agaciro ku buryo zitazifashishwa  mu guca urubanza.

Hifashishijwe ingingo zitari nke zo mu gitabo cy’amategeko ndetse n’ibindi bitabo by’abahanga bigena imiburanishirize y’incamanza, urukiko rwasanze kuba ku rupapuro rwa nyuma ndetse n’izindi zimwe na zimwe by’inyandiko mvugo ya PME hatagaragaraho ”signature”( umukono) y’umushinjacyaha wabazaga uyu mutangabuhamya binyuranyije n’ibyo amategeko asaba niko kuyitesha agaciro.

Urukiko rwanzuye ruvuga ko ku ruhande rw’umutangabuhamya wiswe izina “PME” ubuhamya yatangiye gutanga kuri uyu wa 13 Werurwe 2014 ari ubwo bugomba guhabwa agaciro gusa, naho ubwari bukubiye mu nyandiko mvugo bwatanzwe mbere kuri Mugesera butazigera bwifashishwa.

Urukiko rwahise ruha ubushinjacyaha umwanya wo kubaza ibibazo umutangabuhamya PME.

Uyu mutangabuhamya yasubije ibibazo byinshi mu nyandiko kuko mu mvugo ngo yumva bishobora gutuma umwirirondoro we wamenyekana, ni nyuma y’uko Urukiko rwamwemereye gutanga ubuhamya bwe atamenyekaniye abakurikira urubanza.

Abajijwe uburyo yamenye Mugesera, PME yavuze ko ku ikubitiro yamumenye ubwo bahuriraga mu nama yo gutora abayobozi b’ishyaka rya MRND muri Perefegitura ya Gisenyi ubwo Mugesera yahise anatorerwa kuba Visi Perezida w’iri shyaka muri iyi Perefegitura.

Naho ibindi bikorwa baba barahurigamo, yavuze ko  bahuriraga mu nama y’iri shyaka ndetse no muri za ‘Meeting’ zo kuri Stade Umuganda n’iyo ku Kabaya ngo bari kumwe.

Abajijwe ibyo yaba yibuka mu byavugiwe muri ‘meeting’ yo kuri Stade Umuganda; PME yavuze ko muri iyi ‘meeting’ Mugesera yashishikarije Abahutu kwanga Abatutsi n’Abahutu b’ibyitso ndetse bikaza kubahirizwa bikanatuma Abatutsi benshi bahungira kuri za Paruwasi na za Komini kubera gutotezwa n’Abahutu.

Naho muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya, PME yavuze ko yari ahibereye atabibwiwe aho yiyumviye Mugesera asaba Abahutu ko bagomba kwica Abatutsi ndetse abandi bagasubizwa aho baturutse muri Abisinia nabwo kandi banyujijwe iy’ubusamo aho yashakaga kuvuga mu mugezi wa Nyabarongo dore ko ngo yahavugaga anabatungira urutoki aho uherereye (umugezi).

Ubushinjacyaha bumubajije ko haba hari ingaruka zaba zarakurikiwe n’iri jambo ryo muri ‘meeting’ yo ku Kabaya, aha ubushinjacyaha bwamubajije niba wenda haba hari abishwe, abasenyewe cyangwa abahunze.

PME atarasubiza, Mugesera yahise avuga ko ubushinjacyaha buri kubaza busa nk’aho bunasubiriza umutangabuhamya aho yavugaga ko ubuzwa atari umwana ku buryo atazi kwirondorera izo ngaruka ubushinjacyaha bwari buvuze.

Urukiko rwamusubije ko ubaza ariwe uba uzi uko abazamo ikibazo cye, bityo busaba umutangabuhamya gusubiza iki kibazo mu magambo niba kitatuma umwirondoro we umenyekana, yakumva byatuma umenyeka agasubiza yifashishije inyandiko.

Umutangabuhamya yahise asaba gusubiza yifashishije inyandiko, ndetse n’ibindi bibazo byazaga bishamikiye kuri iki kibazo nko gutanga umubare w’abishwe, ababishe, abatwikiwe n’abasenyewe ndetse n’aho ibi byose byagiye bibera.

Nk’uko uyu mutangabuhamya yabitangaje ni uko ngo iri jambo ryo ku Kabaya ryabibye urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi dore ko ngo mbere bari babanye neza, ndeste nyuma yaryo ngo nibwo abatutsi batangiye kwicwa.

Uyu munsi wahariwe ibibazo by’ubushinjacyaha ku mutangabuhamya, uru rubanza ruzakomeza kuwa mbere tariki 17 Werurwe Mugesera nawe ahabwa umwanya wo kubaza PME umushinja.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko nkumuntu wirirwa avuga ngo u twanda ntabutabera bugira njye barabsetsa cyane, iyo babona nkumuntu nka mugesera wauze imbwirwaruhame ye kumanywa yihangu , akaba akibura nibikwereka ko bamushakira ubutabera bwuzuye bujyanye namategeko, kuko ataribyo, benshi(ibyifuzo by’abantu bitandukanye cyane n’amategeko) babona yakabaye ayrakatiwe cyera igifungo cyaburundu ariko kuba akiburana si uko atari umunyabayaha ahubwo nuko bigomba kunyura mumategeko.

  • ndabona imikino ya mugesera igenda itsinda daaa

  • @kamanzi, ko utazi kwandika wabyihoreye.

  • Arko koko iyonkoramaraso urabona ngo irajujubya abantu bigeze aha! Arajwa ngo arabyina ko atinza urubanza yiyobagiza se nimbere y’Imana azabigira atyo?

    • Ahubwo wowe urabyina iyo utazi waretse niba mwaremeye kumuburanisha bigakorwa nonese uragira ngo ahite yemera niko ubutabera bukora kugeza ubu uvuga nadakeka ko Mugesera akiri umwere!!!!!!!!!!!!

  • Mugesera, Mugesera, Mugesera,
    Hugukira Imana uyipfukamire maze usabe imbabazi naho ubundi uzabura byose nk’ingata imennye.Uzabura ubupfura ku banyarwanda washatse ko bamwe barimbuka bagashira hanyuma ubure n’ijuru kuko nyuma y’urupfu tuzahemberwa ibyiza twakoze tukiri ku isi.
    Reka rero kuzasiga umugani kuri iyi si!

  • arasamba mu busa ariko urukiko ruzamukatira tu, aya ni ayo yigira ngo iminsi yicume

  • iyi nterahamwe se yo kuki iruhanya yakwemeye
    koubutumwa yatanze bwakiriwe neza kandi ko babubyaje umusaruro yashakaga
    gusa hari bamwe muribo barokotse kandi tumeze neza nti twashiriye ku icumu nkuko wabishatse

  • Mu rwanda ubutabera burahari kiretse dosiye za politique nizo mbona hakiri urugendo. Ikindi kibazo ni ruswa. Akenshi iyo uburana numuntu ufite cash atanga ruswa ugatsindwa cyangwa dosiye bakayinyereza.

  • Dukeneye ubutabera nyabwo buzaburanisha impande zombi naho ubutabera butuvangura buzadusubiza muru 94.

Comments are closed.

en_USEnglish