Digiqole ad

Rubavu: American Corner imaze imyaka ibiri ibaha serivisi z’isomero

Rubavu – American Corner, ikigo cy’Abanyamerika gikorera  muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda gifasha abantu kugira umuco wo gusoma nta nyungu kigamije, ku bufatanye na  kaminuza ya RTUC/Gisenyi iki kigo kizihije isabukuru y’imyaka ibiri cyakira abantu bifuza gusoma kureba amashusho n’ibindi.

Uhagarariye Ambasade ya Amarika muri uyu muhango na Vice Rector wa RTUC
Uhagarariye Ambasade ya Amarika  na Vice Rector wa RTUC mu muryango w’isomero mu gihe bizihizaga isabukuru y’imyaka ibiri

Iki kigo cyakira Abantu bagera ku 150 bakigana buri munsi nta nyishyu, abakigana bavuga ko bahakura ubumenyi kuko haba ibitabo bitandukanye harimo iby’amateka, ubushakashatsi bw’abantu batandukanye, kureba za Filimi, imikino y’abana n’ibindi byinshi bibungura ubumenyi.

Tombola Gustave ushinzwe amasomo muri kaminuza ya RTUC avuga ko bashimira cyane American Corner uruhare bakomeje kugira mu kujijura abatuye i RUbavu bayifuza ndetse anashishikariza abatagana iki kigo kukigana bakamenya ku buntu.

Rood Benjamin wari uhagarariye Ambasade ya Amerika mu muhango waberaga kuri RTUC/Rubavu yasabye abaturiye n’abamenye iri somero ko ritagomba kubapfira ubusa bakwiye kuribyaza umusaruro, ndetse yizeza ko Ambasade ya Amerika ibinyujije muri American Corner izakomeza gushyira amasomero menshi mu gihugu hose.

Abanyeshuri biga ngo barushaho kumenya byinshi iyo bakunda gusoma, ubu ngo ni uburyo bwiza ab’i Rubavu begerejwe begerejwe bwabafasha kongera ubumenyi bwabo kuko ngo ibintu byinshi si ibyo umuntu akura mu ishuri nk’uko byasobanuwe na Nyirasafari Rusine Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Isomero rya American Corner rikorera muri Kaminuza y’ubukerarugendo RTUC Ishami rya Rubavu ryitabirwa cyane n’abanyeshuri ba RTUC abo mu bindi bigo bitandukanye ndetse n’abarangije amashuri n’undi wese wifuza gusoma.

American Corner imaze imyaka ibiri aha izi serivisi abayigana aho ikorera muri kaminuza ya RTUC/Rubavu.

Abana bari mu bashishikarijwe gusoma cyane kuko bakurana ubwenge
Abana bari mu bashishikarijwe gusoma cyane kuko bakurana ubwenge
Abanyeshuri ba RTUC nibo benshi bagana American Corner
Abanyeshuri ba RTUC nibo benshi bagana American Corner
Abayobozi ba Rubavu, RTUC n'uhagarariye Ambasade ya Amerika bakata umutsima w'isabukuru y'imyaka ibiri
Abayobozi ba Rubavu, RTUC n’uhagarariye Ambasade ya Amerika bakata umutsima w’isabukuru y’imyaka ibiri

Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • aya mazu afasha abantu cyane mu kuzamura ireme ry;uburezi kandi akanerekana ubufatanye bwa USA mu burezi bw’u Rwanda. ni ibyo kwishimira rero kandi ababona amahirwe yo kuhasomera ntibakayapfushe ubusa kuko usanga hari n’ababishaka babibuze

  • cyera hari umwarimu watubwiye ngo ubwenge buba mu kabuno, aha yashakaga kutubwirako utucaye ngo ushyike hasi usome birambuye ntacyo wazamenya, ibi byakabaye akarusho kurubyiruko, niba koko bifuza imbere habo heza bicare batuzwe basome bihagije ntakizabisoba mubuzima bw’imbere habo.

Comments are closed.

en_USEnglish