Digiqole ad

Ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge na Bishop Rucyahana

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John Rucyahana avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kibonekera mu bikorwa ariko akavuga ko u Rwanda rutagomba kwirara kuko inzira ikire ndende.

Bishop-John-Rucyahana
Bishop John Rucyahana

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke Bishop Rucyahana avuga ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku rwego rushimishije ugereranyije aho u Rwanda rwavuye. Rucyahana avuga ko mu myaka 20 ishize, igihugu cyari cyarasenyutse imyumvire, umubano mu bantu warasenyutse, ubukungu na politiki bwarasenyutse igihugu nta gaciro kigifite. Ati “Iyo urebye aho tugeze ubu harashimishije, gusa urugendo ruracyari rurerure kuko amateka y’u Rwanda, Jenoside ndetse n’ingaruka zayo byose bigikurikira u Rwanda na magingo aya, bityo haracyari urugendo kugirango abanyarwanda bakomeze gukira.” Bishop Rucyahana ashima umuhate wakozwe mu kubaka umubano w’abanyarwanda ari nawo uganisha ku bumwe n’ubwiyunge. Ashima gahunda zo guha abanyarwanda amahirwe angana mu burezi no mu kazi, gushyiraho inzego za Leta n’ibindi bishingiye ku Itegekoshinga. Avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bigaragarira mu byo bakora n’ingamba bafata mu nzira y’iterambere ndetse no mu kwiyunga. Hari ibipimo bigaragaza ko hakiri byinshi byo gukora Akomeza avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bugifite imbogamizi muri zo avugamo umutwe wa FDLR uhembeera amacakubiri kandi uvuga ko ushaka kuza mu Rwanda, Ibinyamakuru bitandukanye byandika ibitanya abanyarwanda , imiryango mpuzamahanga ivuga ibishobora gutanya abanyarwanda n’ibindi. Izi nzitizi mu gihe ngo zigihari urugendo rugana ku bumwe n’ubwiyunge ngo ruzakomeza kugenda ruba rurerure ariko akaba afite ikizere ko ubumwe n’ubwiyunge bizagerwaho. Rucyahana yatangaje ko yishimira ko igihugu ngo kigenda kivuguta imiti itandukanye yo kwihutisha inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, muri iyo miti avugamo gahunda ya “Ndi umunyarwanda” avuga ko mu gihe abanyarwanda bumvise ko bafitanye isano nini ibahuza ibindi byose byagerwaho birimo n’ubwiyungeburambye. Abasigiwe ibikomere bakeneye kuvurwa si Abatutsi gusa Kuri Bishop Rucyaha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatangiye hari abatumva icyo igamije,  avuga ko iyi atari imbogamizi y’abanyarwanda ahubwo ngo cyari ikibazo k’imyumvire y’abayakira. Ati“Ndi Umunyarwanda ntigamije gutegeka Abahutu gusaba Abatutsi imbabazi nk’uko bamwe babivugaga ahubwo igamije guha umwanya abanyarwanda wo gusuzuma amateka n’ibikomere ngo bibahe gukira.” Avuga ko abasigiwe ibikomere atari Abatutsi gusa ahubwo ko Jenocide yakomerekeje abanyarwanda bose. Ari abacitse ku icumu bahigwaga, abakoze Jenocide bagicunaguzwa n’imitima yabo, Abagore bafite abagabo bafunze n’abana bafite ba Se bafunze bafite ipfunwe ryo kwitirirwa ibyo ababyeyi babo bakoze. Rucyahana avuga ko ari inshingano za Leta ndetse na Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kumvisha buri munyarwanda ufite ibikomere,ufite ipfunwe ko afite agaciro ku gihugu cye. BIRORI Eric ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • inzira iracyari ndende , ntakwirara kugomba kubaho, haracyari byinshi bigomba gukorwa kuko buri munsi niko hagenda hagarara nibindi byerekano ko byakabaye byaramenyekanye kugirango ubwiyunge bugire ifatizo, ubwiyunge bujyana n’ukuri no kuvuga  byose.

  • INZIRA NI NDENDEEEEEEEEEEEEE, BIRASABA ABANTU GUKIZWA !

  • ibyakozwe ni byinshi mu kugarura amhoro mu banyarwanda kandi inzira iracyakomeza ngo harebwe ko abo bose bashobora gushyamirana bakongera bakavuga rumwe kandi inzira izagerwaho ari uko twese dufatanyije

  • ibyakozwe ni byinshi mu kugarura amhoro mu banyarwanda kandi inzira
    iracyakomeza ngo harebwe ko abo bose bashobora gushyamirana bakongera
    bakavuga rumwe kandi inzira izagerwaho ari uko twese dufatanyije

  • Musenyeri uri umuntu waiyemeje gukorera Imana, jya utinyuka uvuge ukuri kubyo ubona aho gutekinika. Emera nibura ko hari ikibazo bihe ababishinzwe inzira yo gushaka umuti. Niba kandi utabizi, uzakorere ubushakashatsi kuri gereza ya Nsinda, ubaze abafunzwe bazira gacaca uko byabagendekeye. Ubwo se koko utigijije nkana wambwira ko umuntu utuye hagati y’abantu yafungishirije umuntu amubeshyera babanye neza? Wenda wavuga ko babanye mumahoro kubera igitsure cya Leta,ariko ubundi babanye muburyarya kuko ntawe uba akunze undi. Sinzi rero nkawe mukuru icyo wagiraho inama abanyarwanda kugirango basohoke muri uwo mwuka utari mwiza kuko ntiwubaka.

Comments are closed.

en_USEnglish