Digiqole ad

RRA yasinye amasezerano y'imikoranire n'ikigo cy'imisoro cyo mu Buholandi

Kuri uyu wa kane tariki 13 Werurwe 2014, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro “Rwanda Revenue Authority (RRA)” cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gishinzwe imisoro mu gihugu cy’u Buholandi, agamije gufasha u Rwanda kwigira ku buryo  Buholandi bukusanya imisoro n’amahoro no kugabanya ibibazo bijyana nabyo.

Van Tienhoven ahererekanya amadosiye y'amasezerano na Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe.
Van Tienhoven ahererekanya amadosiye y’amasezerano na Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe.

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe, n’uhagarariye u Buholandi basinye masezerano azamara imyaka ibiri, nyuma y’uko impande zombi zigenderaniye mu rwego rwo kureba imikorere ya buri gihugu.

Tusabe yatangaje ko nyuma y’uko basuye u Buholandi bakirebera uko igice cy’imisoro n’amahoro gikorwa biyemeje gukorana nabo kuko hari aho bageze, kugira ngo u Rwanda narwo rutere imbere muri uru rwego, kandi rugabanye amakosa yagaragaragamo.

Yagize ati “Muri Gashyantare twagiye mu Buholandi tureba imikorere yabo, tumaze kubasura biba ngombwa ko nabo baza bakareba uko dukora. Ubu rero baradusuye bari bamaze iminsi inaha bareba uko dukora, kugira ngo babone aho batangirira baza kudufasha kunoza isoresha no kwakira imisoro n’amahoro.”

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe asinya amasezerano.
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe asinya amasezerano.

Peter Van Tienhoven, umujyanama mpuzamahanga ku misoro mu Buholandi, yatangaje ko kuba igihugu cye hari intambwe kimaze gutera mu gukusanya imisoro myinshi, bifuza ko n’u Rwanda nk’igihugu bafitanye ubucuti cyatera imbere muri urwo rwego.

Yavuze ko mu gihugu cye gutanga imisoro byoroshye kubera uburyo bwo kuyakira bashyizeho kandi n’abaturage bakaba babyibonamo.

Aya masezerano ateganya ko u Rwanda ruzahabwa ubumenyi ku bijyanye no kugenzura abantu bigifite intege nke mu Rwanda.

Abakozi ba RRA bazahugurwa ku buryo bwo kugenzura abasoreshwa ariko banarebeye ku mitungo bafite, mu rwego rwo kugaruza imitungo ishobora kunyerezwa.

U Rwanda ruzanungukiramo ubumenyi bwo gufasha abaturage gutanga imisoro mu buryo bworoshye, ku buryo abantu bibanogera.

Gusoresha ubucuruzi mpuzamahanga nabyo kandi biri mu byo u Rwanda ruzahugurwa kugira ngo rugendane n’igihe.

Imibare itangwa na RRA igaragaza ko byibyura buri mwaka imisoro igira icyuho cya 4% kubera imisoro idatangwa biturutse ku bibazo bitandukanye u Rwanda rwitegura guhangana nabyo.

Ifoto y'u rwibutso hagati y'impande zombi zasinye amasezerano.
Ifoto y’u rwibutso hagati y’impande zombi zasinye amasezerano.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubufatanye ubuhahiranye n’imwe munkingi za mwamba z’iterambere rirambye , ritajegajega , kurema inshuti bigashimangira imikoranire myiza n’ikizere , ibi abanyarwanda twakabigendeyeho bikaduha imbaraga zo gukora cyane duharanira kwizamura ariko tunatekerezako hari dufite inshuti zifite byinshi ziturusha igihe icyo aricyo cyose wayiyambaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish