DRC: FDLR yambuwe agace ka Kahumo yari yarigaruriye
Ingabo za Congo zifatanyijwe n’ingabo za MONUSCO kuva mu minsi ine ishize ziri mu mirwano ya hato na hato n’inyeshyamba za FDLR, izi nyashyamba zikaba zimaze kwamburwa agace ka Kamuho muri 15Km uvuye mu mujyi muto wa Kanyabayonga muri Kivu ya ruguru.
Ingabo za Congo ngo zirukanye FDLR muri aka gace nta mirwano ibayeho nyuma y’imyaka ibiri FDLR igenzura ako gace.
Abarwanyi ba FDLR ubu ngo berekeje mu gace ka Kimaka muri 15Km uvuye aho Kamuho nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Abatuye Kamuho ngo banejejwe no kuba hafashwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa nyuma y’igihe kinini bayobowe na FDLR.
Inyeshyamba za FDLR ziranya Leta y’u Rwanda, zishinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi, ubwicanyi, ubwambuzi, gufata abagore ku ngufu n’ibindi muri Congo, mu Rwanda, bamwe mu bayoboye uyu mutwe bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu baturage b’aho Kamuho bari barahunze inyeshyamba za FDLR ngo batangiye kugaruka mu byabo nk’uko bitangazwa.
Abo baturage bakaba basaba Leta ya Kinshasa kugumisha ingabo zayo muri ako gace kugirango abarwanyi ba FDLR batagaruka kubagirira nabi.
Aba baturage bavuga ko abo barwanyi binshi abantu benshi muri ako gace, buri mwero ngo babasahuraga umusaruro wabo, ndetse ngo bagafata ku ngufu abagore bakanafunga abantu uko bashaka.
Col Olivier Hamuli, umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu ya ruguru, yatangaje ko ibitero byo kwambura intwaro FDLR bizakomeza kugeza bashyize intwaro hasi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ndabona noneho indabo za kongo na monusco zatangiye gukiza abaturage bariya bicanyi n’abajenocidaire
kudakubita imbwa byorora imisego,a aho bari bageze bahohotera abakongomani harahagije , bakwiye guhashywa byihutirwa amahoro akagaruka muri aka karere kibiyaga bigari,
NIBABANZE BAKURE BA BANDI BARI MURI FRDC, NONE SE BABURA KWIRUKA GUTE BAFITE ABABABWIRA NGO EJO NAHO MUBE MASO.
keretse babahumbahumye bakabafata bose nahubundi bazajya birema udutsiko kandi ntibazareka ubugome bwabo, iyo bareka tukigirayo tukabereka icyo gukora
nibatahe mu rwababyaye,ni amahoro nibanga mubakubite inshuro,niba ntayo mufite (inshuro)mudutumeho tubatize kuko iyacu yo ni dange!!!!
Jyewe nka Thomas nzemera mbyiboneye kuko FDRL na FARDC bavanze ingabo ,ubuse babateye bamanje kuvangura ?
Garde présidentielle se ntibasanzwe mo , bavuye mo se ?
Reka tubitege amaso !
aba bagabo twarabanye none nimereye neza iwacu i Rwanda ko ntacyo barwanira batashye koko gusa mbabazwa n’abana n’abagore bafashwe bugware n’izi nyeshyamba njye nk’umuntu wabanye nabo nabagira inama yo gushyira intwaro hasi bakaza murwababyeye rubategeye amaboko kuko bazibonera ishyano nk’iryo M23 yaboneye i Goma n’ahandi
Mwe mwabanje gukuramo namwe ababarimo bakomakomeye nka RWARAKABIJE n’abandi se? Sibyo rata???
Comments are closed.