Kijabagwe: Nti bazongera kuvoma amazi ya Nyabarongo
Abaturage bo mu Kagali ka Kijabagwe Umurenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru baratangaza ko nyuma kumara imyaka n’imyaka banywa banakoresha amazi y’umugezi wa Nyabarongo bagejejweho amazi meza ya robine.
Abaturage bo muri uyu Murenge batangaje ibi kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe ubwo umushinga ‘Water for People’ n’Akarere ka Rulindo batahaga ibikorwa by’Amazi bagejeje muri uyu Murenge.
Nzamwita Jean de Dieu, utuye mu Mudugudu wa Rugendabari, Agakali ka Kijabagwe, Umurenge wa Shyorongi avuga ko batarabona amazi meza bavomaga aya Nyabarongo. Avuga ko amazi ya Nyabarongo yabaga asa na bi gusa ngo iyo bayatega aracyayukaga akaba meza bakayakoresha.
Agira ati:”Nyabarongo yadutunze imyaka myinshi , Njye mfite myaka 41 ‘ariko namaze 40 nywa amazi ya Nyabarongo”.
Sibomana Xaverine, umukecuru wavutse mu mwaka w’1945 avuga ko yamaze igihe kirekire cyane akoresha amazi mabi , yavomaga mu bishanga , atemba atututse mu misozi n’ayo mu mugezi Nyabarongo.
Uyu mukecuru avuga ko hari ubwo yahinguraga ananiwe akagira ubute bwo kujya kuvoma amazi mu mugezi wa Nyabarongo maze akikoreshereza ayo mu bidenezi byo mu mihanda.
Agira ati:”Twamaze igihe kirekire tutagira amazi , twayabonye ku bwa Perezida Kagame”.
Aba baturage bifata nk’abari barahejejwe inyuma bakomeza bavuga ko kubona amazi meza byabagaruriye icyizere ngo kuko bayanwa nta bwoba nta n’ikintu biganga . Bavuga ko mbere bakundaga kurwara indwara ziterwa n’isuku nke ariko ubu zikaba zitakibageraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo , kangwagye Justus wari witabiriye iki gikorwa yahamagariye abaturage gufata neza aya mazi babonye bamaze igihe kirekire babyifuza. Agira ati:”Byari bikomeye kuyageraho ariko ibyari inzazi byabaye ukuri”.
Eng. Emma FrancoiseIsumbingabo, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo avuga ko kubera uruhare runini amazi afite mu buzima bw’abantu, ubw’inyamaswa n’ubw’ibimere leta y’u Rwanda yahisemo gutangiza icyumweru cy’amazi cyatangiye kuwa 16 kugeza 29.
Eng.Emma avuga ko leta idategereza iki cyumweru ngo ibone gutanga amazi meza yabasabye ko uzajya agira ikibazo kirebana n’amazi agomba kuzajya ahita abitangaza kugira ngo bihutire kumufasha.
Kamuyumbu Perpetue , Umuyobozi w’umushinga ‘Water for people’ mu Rwanda avuga ko bafite intego yo kugeza amazi mu Mirenge 17 igize aka Karere.
Uyu muyobozi avuga ko k’ubufutanye na karere Ka Rulindio bamaze kugeza amazi meza mu Mirenge ine bakaba bafite na gahunda yo kugeza amazi meza mu yindi mirenge itatu bitarenze ukwezi kwa gatandatu.
Akomeza avuga ko robone imwe ikoreshwa n’abantu n’ingo 50 ni ukuvuga hafi abantu 300, amarobine kandi agiye yubatse muri metero 500 .
Umushinga wo kugeza amazi meza muri aka Karere uzarangira utwaye miliyoni 15 z’amadorali .
Photos:M.Rachel
Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
aha niho u Rwanda rubera indashyikirwa mu kwita ku baturage barwo re? ababonye aya mazi muyafate neza kuko nimwe agirira akamro
ngyo leta y’ubumwe rero, ntacyo tuzayiburana, twe dupfa kuyemerera kuyifasha natwe uko dushoboye ibisigaye tuyiharira, tukabungabunga nutwo dufite neza , ubundi twiyubakire igihugu kizira umwiryane , dusangira duke twiza dufite.
Comments are closed.