Tags : Rwanda

Mugesera yavuze ko atari Interahamwe, atanashinze umutwe wazo

“Ntabwo interahamwe zashinzwe ari ‘Anti Tutsi’ (kurwanya Abatutsi)”; “Mu bari baziyoboye hari harimo n’Abatutsi”; “ Ntabwo jye Mugesera ndi Interahamwe; sinigeze mba Interahamwe; sinashinze Interahamwe;” 09/06/2014- Mugesera ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yabwiye Urukiko ko ibyatangajwe n’umutangabuhamya Ngerageze Muhamud ntaho bihuriye n’ukuri kuko yitangarije ko atari amuzi. Mugesera yanengaga ubuhamya […]Irambuye

U Rwanda na Zambia biyemeje gusangira ubumenyi

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu by’u Rwanda na Zambia bavuze ko ibihugu byombi byumvikanye uburyo bwo kongera ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya abarimu, bavuze kandi ko hari gusinywa n’amasezerano yo kohereza mu Rwanda abahunze muri 1994 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba […]Irambuye

Kagame ubu niwe Perezida wa 1 muri Africa ukurikirwa na

Ubu niwe muyobozi w’igihugu ufite abantu benshi bamukurikira muri Africa, nubwo bwose ari umuyobozi wa kimwe mu bihugu bito cyane muri Africa. Gusa akamaro k’imbuga nkoranyambaga mu bukangurambaga ni kanini cyane rimwe na rimwe kurusha ubunini bw’igihugu. Perezida Kagame ubu ageze ku bamukurikira barenga gato Miliyoni imwe. Umwaka ushize mu gihe nk’iki yakurikirwaga n’abantu barenga gato […]Irambuye

HarvestPlus yamuritse uburyo ibishyimbo bikungahaye ku butare

Mu imurikabikorwa ngarukamwaka ry’ubuhinzi n’ubworozi riri kubera ku Murindi mu karere ka Kicukiro, Umushinga HarvestPlus wamuritse ibikorwa by’uburyo ibishyimbo bikungahaye ku butare n’ibigori bikize kuri Vitamine A bihingwa kugira ngo birusheho kuzamura umusaruro. Ibi bihingwa byakozweho ubushakashatsi bukemezwa ku rwego mpuzamahanga ni ingenzi cyane mu mirire ku bana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite, abakoresha […]Irambuye

Mu‘jeune’ soma inama z’inararibonye mu kurwanya ubushomeri

Ntabwo ubushomeri mu rubyiruko ari ikibazo cy’u Rwanda gusa, International Labour Organization (I. L. O) ivuga ko urubyiruko rungana na miliyoni 88 ku isi ruri mu bushomeri, aba bangana na 47% (agahigo ubu) bya miliyoni 186 z’abashomeri babarirwa ku Isi. Minisiteri y’Abakozi ba Leta mu Rwanda ishingiye ku ibarura ryo mu 2012 ivuga ko mu […]Irambuye

Abagenwe kuzunganira Mbarushimana bifuje kubanza kumenya ayo bazahembwa

Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside; kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena yongeye gutaha ataburanishijwe kuko abavoka bagenwe ko bazamwunganira bataragira icyo babitangazaho gusa ngo baherutse kwandikira Urugaga rw’Abavoka basobanuza ibirebana n’uburyo bazahembwa ndetse n’umushara bazajya bahembwa uko ungana. Ni ku nshuro ya gatatu uyu mugabo agezwa mu rukiko agataha ataburanye biturutse […]Irambuye

i Murambi: Abanyeshuri 150 ba ISPG babwiwe ubugome Interahamwe zicanye

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015, Urubyiruko rusaga 150 rwo mu ishuri rikuru ry’I Gitwe-ISPG, rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu Karere ka Nyamagabe, aba banyeshuri bashenguwe n’ubugome abicanyi bakoreshe mu kwica Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane isaga 50 000, abishwe bakomokaga mu cyahoze ari Komini Gikongoro […]Irambuye

Melodie na Senderi babwiye Knowless ko babona ahebuje ubwiza

Senderi International Hit umuhanzi umaze kugira abafana benshi kubera uburyo yitwara imbere y’abantu na Bruce Melodie umaze kugira izina rikomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda bemeza ko batangazwa no kubona Knowless atazi ubwiza afite. Aba bahanzi bavuga ko mugenzi wabo Knowless ari umwe mu bakobwa beza cyane babona mu Rwanda. Ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma […]Irambuye

Amafoto: Tujyanye gusura inyoni mu gishanga cy’Urugezi

Urugezi ni igishanga kinini gikora ku rutere twa Burera na Gicumbi, mbere cyari mu komini ya Kivuye, Butaro na Cyungo. Iki gishanga kizwiho kuba amazi agitembamo ariyo atanga amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka, aho hakaba hariswe Rusumo bitewe n’amasumo ahari. Iki gishanga kandi ni iwabo w’inyoni zitandukanye, isandi, utubwanamajumbura, inceberezi (Abaho bayira incensheberezi), iyo nyoni […]Irambuye

Kwisabira ko Itegekonshinga rihinduka nayo ni Demokarasi – Mushikiwabo

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari kumwe n’uwa Zambia, Harry Kalaba, abanyamakuru babajije Hon Mushikiwabo icyo avuga ku biherutse gutangazwa n’umwe mu bayobozi ba Amerika ku uguhindura itegeko nshinga bisabwa na bamwe mu banyarwanda. Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko ababisaba bafite impamvu kandi ifite ishingiro kuko Perezida Kagame babisabira […]Irambuye

en_USEnglish