Digiqole ad

Melodie na Senderi babwiye Knowless ko babona ahebuje ubwiza

 Melodie na Senderi babwiye Knowless ko babona ahebuje ubwiza

Knowless ngo agiye gukora uko ashoboye afungure imiryango ya muzika y’u Rwanda ikundwe no ku rwego mpuzamahanga

Senderi International Hit umuhanzi umaze kugira abafana benshi kubera uburyo yitwara imbere y’abantu na Bruce Melodie umaze kugira izina rikomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda bemeza ko batangazwa no kubona Knowless atazi ubwiza afite.

Knowless ubwiza bwe Senderi na Melodie ntibacecetse kubumurata
Knowless ubwiza bwe Senderi na Melodie ntibacecetse kubumurata

Aba bahanzi bavuga ko mugenzi wabo Knowless ari umwe mu bakobwa beza cyane babona mu Rwanda.

Ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Str 5 mu gitaramo giheruka kubera i Gicumbi, Senderi na Bruce Melodie begereye Knowless baramubaza bati “Ese ubwo uzi ukuntu uri mwiza?cyangwa ntabyo uzi?”.

Mu kiganiro abo bahanzi bagiranye, cyari cyuzuyemo urwenya rwinshi!! Knowless yashimishijwe n’uburyo babimubwiye ubona baseka cyane bamwumvisha ukuntu ari mwiza ariko we akaba atabizi.

Bruce Melodie yagize ati “Ese Knowless uzi uburyo uri mwiza?! Sha kwirarira ni bibi uri mwiza peeee!!!”.

Naho Senderi n’urwenya rwinshi ati “Mu Rwanda rwose nta mukobwa ndabona mwiza nka Knowless!!gusa mufata nka mushiki wanjye ntabwo twateretana”.

Knowless yakomeje gusubiramo uko yabwirwaga ayo magambo, yagira ati “Imana ibahe umugisha, Imana ibahe umugisha!gusa nanjye ndabakunda cyane.”

We yasekaga akabashimira gusa
We yasekaga akabashimira gusa

Aba bahanzi bari guhatana mu irushanwa rya PGGSS 5 usanga akenshi baba bacungana uko buri umwe yitwaye kuri ‘stage’ agira ngo aze kumurushaho, gusa iyo babonye akanya baraganira cyane bagatebya nkabatari muirushanwa.

Nko mu bitaramo icyenda bya ‘Semi-Live’ ubu byarangiye abahanzi bigaragara ko berekanye imbaraga cyane harimo; Knowless, Dream Boys, Bruce Melodie na Senderi International Hit. Nubwo abandi nka Rafiki, Bull Dogg nabo batari boroheje.

Mu kiciro cya Live kizakurikiraho byitezwe ko abahanzi b’abahanga mu kuririmba nka Jules Sentore, Dream Boys na Bruce Melodie bashobora kwerekana ubuhanga bwabo mu muziki.

Naho mu byavugwaga na Senderi na Bruce Melodie babwira Knowless, ubwiza bwe ni kimwe mu bimufasha kugira abafana yigarurira kubera uko bamubona.

Gusa siwe gusa kuko mu irushanwa ari kumwe kandi na Paccy ukora injyanya na Rap bombi bakaba aribo gitsina gore kiri guhatana n’abagabo 11. Kuba ari bo bonyine nabyo hari amahirwe bibaha mu gihugu nk’u Rwanda kimiriza imbere guha umwanya umugore.

Niba atari ibya wa mugani wa Bakame n'ikiyoni, Senderi na Melodie ngo babona "Uburanga abuhwanyije n'ihoho"
Niba atari ibya wa mugani wa Bakame n’ikiyoni, Senderi na Melodie ngo babona “Uburanga abuhwanyije n’ihoho”

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • nibyo koko Knowles, ni mwiza pe! ajye abishimira Imana kandi ayisaba kuyimenya no kumuba hafi kuko iramuzi cyaneeee kandi imuteze amatwi kubw’amateka ye.

  • Sha ni keza peeee ni NIJE mba nambura Rwogera.
    Hahiriwe umusore uzakifogeka ka kamubera umwamikazi.

  • NI UMUKUBWA MWIZA BYO RWOSE

  • hhhhhhhhhhh,arasanzwe rwose buriya bugufi nibwo bwiza????????????? hari abana bakeye wangu.

    • yamaze ko bavuze ubwiza bavuze indeshyo

  • Urarenze mwana muto! ubuki burarura kabisa kandi ndakwemeraga.

  • ARASANZWE WANA .

  • nibisanzwe

  • Nimusigeho! Ubwiza bw’umugore buba hagati y’amaguru ntibazababeshye!

  • Ariko rero ntazatinde kwisoko kuko nageza ku myaka 30, ibye bizaba biri kurangira.

  • knowles huuuuhuuu! mubonye uwange mwarwara imitwe

  • Humm!!ubu c nimwiza bya hatari ra??jye mbona ari ibisanzwe.

  • Knowless chérie tu es splendide.

  • ni ibisanzwe rwose

Comments are closed.

en_USEnglish