Digiqole ad

Mu‘jeune’ soma inama z’inararibonye mu kurwanya ubushomeri

 Mu‘jeune’ soma inama z’inararibonye mu kurwanya ubushomeri

Pastor Wale Akinyanmi inzobere mu bujyanama mu kwihangira imirimo, imiyoborere n’iyamamazabikorwa

Ntabwo ubushomeri mu rubyiruko ari ikibazo cy’u Rwanda gusa, International Labour Organization (I. L. O) ivuga ko urubyiruko rungana na miliyoni 88 ku isi ruri mu bushomeri, aba bangana na 47% (agahigo ubu) bya miliyoni 186 z’abashomeri babarirwa ku Isi. Minisiteri y’Abakozi ba Leta mu Rwanda ishingiye ku ibarura ryo mu 2012 ivuga ko mu Rwanda ubushomeri buri kuri 3,4%. I Kigali buri kuri 14%. Umuhanga mu bujyanama mu kwihangira imirimo wo muri Nigeria Pastor Wale Akinyanmi, amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rwo kwitegereza. Yifuje guha urubyiruko rw’u Rwanda ku bunararibonye bwe mu mahirwe yabonye urubyiruko rw’u Rwanda rufite.

Inyandiko ye ivunaguyemo ibice bitandukanye yageneye Urubyiruko rusoma Umuseke ngo rufunguke amaso rurebe uko rwatangira kwikorera ngo rutere intambwe yo kwiyubaka no kwigira aho guhera mu gutaka ko ubushomeri bumeze nabi nyamara ngo hari amahirwe yo gutangira gukora.

Pastor Wale Akinyanmi inzobere mu bujyanama mu kwihangira imirimo, imiyoborere n'iyamamazabikorwa
Pastor Wale Akinyanmi inzobere mu bujyanama mu kwihangira imirimo, imiyoborere n’iyamamazabikorwa

Pastor Wale ni inde?

Inzobere mu ishoramari, kumenyekanisha ibikorwa no mu itumanaho. Yize iby’imiyoborere muri Haggai Institute for Advanced Leadership, Hawaii,USA. Ubu ni umuyobozi wa Nigerian Association of Small and Medium Enterprises, NASME (Ondo State Chapter) kuva mu 2007.

Ni umubyeyi w’abana batanu (5) umuto muri bo ari kurangiza Kaminuza. Yanditse ibitabo bitandukanye ku kwihangira imirimo (Entrepreneurship) ndetse aba umujyanama mu by’ishoramari mu myaka irenga 20 mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga muri Nigeria.

Mu myaka irenga 30 ishize, Wale ni umujyanama wo ku rwego rwo hejuru ku rubyiruko ruri mu mishinga minini n’iciriritse, ni umwalimu, ni umushumba (pastor), ni umuhugura cyane cyane ku rubyiruko rw’iwabo n’ahatandukanye ku isi mu by’ishoramari no kwihangira imirimo.

 

Arakora iki mu Rwanda?

Nyuma yo kumva amateka adasanzwe y’u Rwanda, no kubona ko byoroshye kurugeramo uvuye iwabo kandi nta mbogamizi mu nzira, yatekereje icyo yise SPEED RWANDA, umushinga w’ubujyanama bugamije gufatanya n’u Rwanda kubaka ubushobozi mu rubyiruko hakoreshejwe kwihangira imirimo.

Pastor Wale avuga ko ataje mu Rwanda gukora business, ahubwo gufasha urubyiruko gukora business. Umusanzu we namara kuwutanga ngo azajya n’ahandi mu bindi bihugu.

 

IINYANDIKO YA PASTOR WALE yashyizwe mu Kinyarwanda;

 

“Aho bigeze ubu kwikorera nicyo gisubizo

Mu nzira y’iterambere ishoboka ubu, urubyiruko rudafite akazi nta mahitamo yandi rufite uretse kwitekerereza imishinga iciriritse yarugeza ku nyungu, rukayikorana ubushishozi, ubushake bukomeye, kwihambira n’ubwitange budasanzwe kugira ngo rugere ku bukire mu gihugu nk’u Rwanda.

 

Leta ntiyakoresha urubyiruko rwose

Kubera kubyara nta nkomyi byabayeho mu myaka myiza ishize, abantu bariyongereye cyane, Leta ubu ntishobora guha akazi buri muntu wese urangije amashuri nk’uko byahoze, gusa ikiza nka Leta y’u Rwanda ikora ni uko nibura yitaye cyane kandi ihangayikishijwe n’uko buri wese mu rubyiruko ruzi umwuga runaka yabona icyo akora.

Nasanze (mu Rwanda) hari politiki zo guhanga imirimo myinshi mishya, gukangurira urubyiruko kwikorera, guha urubyiruko ‘internships’ rukamenyera akazi n’ibindi byiza ku rubyiruko.  Umuhate w’u Rwanda mu gufasha urubyiruko gukora uragaragara. Ni ukubera iki?

 

Urubyiruko nizo mbaraga z’ejo ku gihugu

Igitandukanya imbaraga z’ibihugu ku isi ni ubushobozi, ubushake n’udushya tw’urubyiruko mu gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu n’iterambere by’igihugu.

Ni ukubera ko ahantu hose ku isi urubyiruko rwagiye ruba umusingi n’imbaraga mu guhindura ibintu mu gihugu ahabaye impinduka hose.

Ahantu hose ubukungu buteye imbere, ni uko haba harimo uruhare rukomeye cyane rw’urubyiruko mu bucuruzi, mu guhanga udushya, mu bushabitsi butandukanye bushoboka.

Ikiyongeraho, uru rubyiruko nirwo bayobozi b’ejo kandi nirwo baherwe b’ejo.

Kubera iyo mpamvu Leta yanyu yashyize imbaraga nyinshi mu kwegeranya, guhugura, guha ibikoresho (ahashoboka), no guhagurutsa ku murimo urubyiruko rw’u Rwanda ngo rwibone mu nzira u Rwanda ruri gucamo ngo rusingire iterambere.

Mu byo nshima, Guverinoma y’u Rwanda yahagurukiye nayo gutera imbaraga urubyiruko ngo rwihangire imirimo nk’ikintu kitari ibyo kwiteza imbere gusa, ahubwo ikihutirwa cyane.

Icya mbere urubyiruko rw’u Rwanda rutarumva neza ni uburyo umuntu urangije Kaminuza atangirira ku gashinga gato cyane k’amafaranga macye cyane, akagakorana ibakwe, ubushake, urukundo, ubunyangamugayo areba imbere.

Ahantu hose ku isi iyi niyo nzira nziza ku rubyiruko izindi zose ni izidasobanutse cyangwa izihutiweho zishobora kugira ingaruka runaka mu gihe runaka.

 

Umuhate wa Leta ntugapfushwe ubusa 

Ndabizi neza ko ku rubyiruko rwinshi mu Rwanda kuvuga gahunda nka EDPRS II biba ari amagambo cyane kurusha kumva amagambo meza nka ‘cash’ cyangwa akazi.

Ariko iyo bavuze ko muri iyi gahunda harimo intego yo guhanga imirimo 200 000 buri mwaka ku rubyiruko, umenya noneho bigira injyana inogeye amatwi.

Gusa muri iyo gahunda, ntabwo ntekereza ko Leta izajya ihanga imirimo ikaguhamagara ngo ngwino utangire, oya.

Leta iri kubaka ubushobozi ahubwo, iraha amahugurwa urubyiruko, ihindura imyigishirize y’ibintu bimwe na bimwe, yita cyane ku gufasha ba rwiyemezamirimo bato, ifungura amahirwe ku kubona igishoro, ifungura amaso urubyiruko ngo rubone amahirwe ari mu bumenyi ngiro n’ibindi bituma imirimo iba myinshi mu gihugu. Urubyiruko nirwo rwa mbere ruyishyikira.

 

Ahasigaye ni ahanyu rubyiruko

Ahasigaye ni ah’urubyiruko ngo rufate amahirwe aruri imbere y’iki cyerekezo cya Perezida Kagame uyoboye u Rwanda. Urubyiruko rugomba kurota inzozi rukanategura gahunda zo gufata mu biganza ejo heza h’u Rwanda kuko si ah’abayobozi cyangwa abashoramari bakomeye ubu bavugwa cyane mu Rwanda. Ni ahanyu rubyiruko!”

 

Urubuga rwanyu UM– USEKE.RW rwahaye umwanya ibikorwa by’urubyiruko n’abandi bashobora kurugira inama z’inzira z’iterambere mu mwanya (Gadget) yarugenewe yitwa ‘URUBYIRUKO’

Pastor Wale Akinyanmi ni umwe mu nzobere mu byo kwihangira imirimo uri mu Rwanda by’igihe runaka, yishimiye umwanya yahawe n’Umuseke ngo ajye atanga inyandiko zikubiyemo inama ku rubyiruko kugira ngo rufunguke amaso mu kwihangira imirimo, gushora imari no guhanga udushya bigamije kwiteza imbere no kubaka igihugu.

Pastor Wale Akinyanmi yanditse igitabo kizwi cyane muri Africa y’Iburengerazuba yise 151+50 Small Business Ideas for Start-up Entrepreneurs.  Yemeye kujya aha Umuseke izi nyandiko ze mu gihe cyose akiri mu Rwanda.

Iki ni igice cya mbere, ikindi ni ah’ubutaha vuba…..

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mujye mtanga na adresse ukeneye ku mwandikira amugisha inama bimworohere, murakoze

    • Adresse ze ni;
      Kiyovu, Kigali
      0785471530
      [email protected]

Comments are closed.

en_USEnglish