Urugezi ni igishanga kinini gikora ku rutere twa Burera na Gicumbi, mbere cyari mu komini ya Kivuye, Butaro na Cyungo.
Iki gishanga kizwiho kuba amazi agitembamo ariyo atanga amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka, aho hakaba hariswe Rusumo bitewe n’amasumo ahari.
Iki gishanga kandi ni iwabo w’inyoni zitandukanye, isandi, utubwanamajumbura, inceberezi (Abaho bayira incensheberezi), iyo nyoni ngo igira ibanga ryo kugurukira hafi ariko igahita icengera mu gishanga ukayibura, mukaba mwakizenguruka igende yigaragaza ukongera ukayibura.
Amafoto:
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ndifuza ko twashinga pariki yinyoni mu mugi wa kigali.
Mwene iyi parike Nayisuye muri mauritius.
Nta mpamvu rero no mu Rwanda Itahaba
Umunyamakuru yanditse ku ifoto ya nyuma ngo: ‘Aha hantu naho bahita ku Rusumo, haba amazi yisuka akajya mu rugomero rya Ntaruka, agakomeza ajya mu kiyaga cya Burera”
Turifuza kumenyesha abasomyi ko ibyo atari byo. Amazi yinjira mu rugomero rwa Ntaruka aba avuye mu kiyaga cya Burera. Iyo asohotse muri urwo rugomero rwa Ntaruka yisuka mu kiyaga cya Ruhondo.
Turizera ko umunyamakuru aza kubikosora.
Kwibeshay bibaho wangu, wibigira intambara
@Ange
Ikiyaga cya Burera ntabwo cyubatseho urugomero rwa Ntaruka.
Urwo rugomero rwa Ntaruka rwubatse hagati y’ikiyaga cya Burera n’ikiyaga cya Ruhondo
Ku bashoboye kugera aho hantu, ndizera ko babonye neza ko hagati y’ikiyaga cya Burera n’ikiyaga cya Ruhondo harimo umusozi. Uwo musozi aho utangirira niho hubatse Urugomero rwa Ntaruka. Iyo ugeze mu mpinga y’uwo musozi nibwo ubona ikiyaga cya Burera. Amazi ava mu kiyaga cya Burera ajya muri urwo rugomero rwa Ntaruka anyura mu mpombo nini zubatswe zimanutse kuri uwo musozi.
Ubwose ayo niyo moko y’inyoni gusa ahari? inkuru ntijyane TITLE
Comments are closed.