Digiqole ad

Mugesera yavuze ko atari Interahamwe, atanashinze umutwe wazo

 Mugesera yavuze ko atari Interahamwe, atanashinze umutwe wazo

Dr Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ku Kabaya mu 1992

“Ntabwo interahamwe zashinzwe ari ‘Anti Tutsi’ (kurwanya Abatutsi)”;

“Mu bari baziyoboye hari harimo n’Abatutsi”;

“ Ntabwo jye Mugesera ndi Interahamwe; sinigeze mba Interahamwe; sinashinze Interahamwe;”

09/06/2014- Mugesera ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yabwiye Urukiko ko ibyatangajwe n’umutangabuhamya Ngerageze Muhamud ntaho bihuriye n’ukuri kuko yitangarije ko atari amuzi.

Dr Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ku Kabaya mu 1992
Dr Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ku Kabaya mu 1992

Mugesera yanengaga ubuhamya bwatanzwe mu rukiko n’uwitwa Ngerageze Muhamud muri 2013, aho yasobanuriraga inteko y’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ko uyu mutangabuhamya yaranzwe n’amahane aremereye yise “Agressivite”.

Yagize ati “…yari afite amahane, yuka Mugesera inabi, aya mahane akagaragaza ko yabogamye.”

Agaragaza aho uyu mutangabuhamya yamwutse inabi, Mugesera yongeye gusubira mu bibazo yagiye amubaza n’ibisubizo yamusubizaga aho bimwe na bimwe yongeraga kubisomera urukiko.

Asa nk’usubira mu ijwi ry’umutangabuhamya, ku gisubizo yamuhaye amubajijwe ubwoko bwe n’ibindi bibazo bishamikiyeho, Mugesera yagize ati “ Aho kumbwira ubwoko bwe nk’uko nari mbimubajije, yansubizanyaga uburakari ngo ishusho wari urimo si yo ya none, ngo ndi Umunyarwanda.” 

Akomeza kugaragaza uburakari bw’uyu mutangabuhamya, Mugesera yavuze ko yongeye kumubaza niba yemera amoko atatu aba mu Rwanda ngo akamusubiza agira ati “ Ndi Umunyarwanda yewe, sinongera kubisubiramo.”

Uregwa yakomeje avuga ko uku kukwa inabi byagaragaje ko uyu mutangabuhamya abogama ndetse ko ibyo yatangaje bidakwiye kwizererwa ko ahubwo yari yazinduwe no kumucira urubanza.

Yagarutse ku kindi kibazo yabajije uyu mutangabuhamya, kijyanye n’abajyanaga abantu ku gahato muri “meeting” yo ku Kabaya nk’uko yari yabitangaje mu buhamya bwe, akamusubiza ko bajyanwaga n’Interahamwe bagenzi ba Mugesera.

Mugesera yahise avuga ko ibi byatangajwe n’Umutangabuhamya byuzuye kubogama, agira ati “ c’est tres grave (birakomeye cyane) c’est la partialite pure (ni ukubogama kwa nyako), aragagaza ko yari yaje kuncira urubaza.”

Mugesera, yakomeje avuga ko uko kubogama kwatumye amubeshyera, ati “ ntabwo jye Mugesera ndi Interahamwe, sinigese mba Interahamwe, sinashinze Interahamwe.”

Yahise aboneraho umwanya wo kugaragaza ishusho y’Intehamwe, avuga ko zashinzwe hagamijwe kubohoza igihugu cyari cyatewe n’uwafatwaga nk’umwanzi icyo gihe ndetse ko zitari zigizwe n’Abahutu gusa ahita atanga urugero ko no mu bari baziyoboye hari harimo uwitwa Kajuga wari Umututsi.

Yavuze ko yatunguwe no kuba uyu Mutangabuhamya yaragagaje ko muri icyo gihe Interahamwe zakoze ibikorwa byinshi bibi kandi mu buhamya bwe hari aho yari yatangaje ko atigeze yitabira inama z’Interahamwe.

Mugesera ntazwi!!

Uregwa (Mugesera) yavuze ko uyu mutangabuhamya yatangarije Urukiko ko atari azi Mugesera ko yamumenye muri “Meeting” yo ku Kabaya kandi mu kirego cy’Ubushinjacyaha bwaragaragaje ko Mugesera yari umuntu ukomeye bityo ibibi byose bimuvugwaho ubu ari ukubimwitirira.

Ati “Mu kirego cy’Ubushinjacyaha, bavuga ko Mugesera ari Umuntu wari ukomeye, bakamushyira ku gasongero… mbese ko yari icyamamare, none buzanye umutangabuhamya utazi iki cyamamare, bigaragaza ko ibyo bamuvugaho byose ari ukubimwitirira, ni ‘mythe’ (umugani).”

Yakomeje avuga ko Mugesera wazanywe mu rukiko atari uwa nyawe, ati “Uwo bavuga aha ni Faux Mugesera; ni Mugesera w’umuhimbano kugira ngo yangwe, hajishwe Mugesera nyawe.”

Mugesera yavuze ko Ngerageze Muhamud yaranzwe no kwivuguruza ndetse akanatangaza ibyavuzwe na Mugesera muri “Meeting” yo ku Kabaya nyamara bitari mu kirego Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko.

Iburanisha ry’uru rubanza ryimuriwe ku wa kane tariki ya 11 Kamena 2015

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Kuki yahawe igihe kinini cyo kuburana?

  • Harahagazwe mama weee!

    uyu Dr ndabona ibye ari birefu kabisa kuko urubanza rwe ruzarangira rutwaye amamiriyari atabarika kandi abakubite intahe mu agahanga kuko ndabona kwisobanura ari ibintu bye kabisa, nubwo yaba abeshya ariko ntiyoroshye namba.

    Cyakora icyo nakwisabira Leta yu Rwanda ni ukwirinda imanza zisa nkizi kuko zitwara akayabo kakabaye gakoreshwa ibindi, bajye bareka ibihugu byabafashe bibaburanishe kuko iyo boherejwe bisaba ko hakurikizwa amahame mpuzamahanga ariyo aba intandaro yo gutinda kurubanza no gutwara akayabo kubera ibisabwa biba bihenze cyane.

  • Ariko uyu nawe araturambiye ibi nabyo ni iyindi Jenocide ari gukorera abantu mubitekerezo ndunva urubanza rwe rundambiye yicwa nabamuha umwanya ngo avuge ibyo ashatse genda Rwanda warababaye !!!!!!!!!!!

  • njye ndi umucamanza numva namukatira imyaka ibiri, kuko uwagendera ku magambo abantu bavuze ntawasigara ari umwere !! kuba yaravuye mu Rwanda mu w’1992 nta genocide yakoze bityo tube turetse kumucira urubanza Imana niyo izi umutima wa buri wese

  • Sha reka Rda wihangane kuko warababajwe kandi pe!warababaye,naho abazungu bo baradufite,baradufite nyine.

  • Uyu azasiga insigamigani tu harya nashyizeho Dr ntazakuba mvuzundi

  • Ubushinjacyaha ariko bwagiye bushaka abatangabuhamya bashoboye bazi ibintu bukareka kuzana abatangabuhamya ba ntakigenda, biragaragara ko abatangabuhamya bwakoresheje kwa mugesera kimwe nabakoreshejwe mu gushinja uwinkindi bagaragaje ubushobozi buke. Keretse niba abatangabuhamya baba babuze naho kuzana umutangabuhamya utazi ko mugesera yahunze muri 1992 genocide itaraba atazi igihe mugesera yanavugiye iri jambo sibyo. Ubushinjacyaha bwakabombye kumenya mbere umutangabuhamya buzanye uwo ari we nubumenyi afite kumuntu uregwa

  • Harimo ikibazo ku bashinzwe uru rubanza mutitonze aduyi araza kubahagama !!!

    Arisobanura ukumva nu mwere soit muhige abatangabuhamya bakarishye cg mugabanye umwanya yisobanura mo kuko ijambo yavuze ni ribi cyane ariko aridobanura bigatanga indi dura ishobora kubanywesha ayariba !!

    Mwibuke ko abatsinze infishyi yabaca mutazikira namba !!!

    Mutekinike kare rero.

  • Njyewe nsanga abantu Bose bize bafite ubwenge bwo gushobora kwishyira bamwe bagaharanira uburenganzira bwabo cyane cyane ababaye Ku ngoma ya Habyarimana FPR yaribafitiye ubwoba bityo kubafata kubagerekaho jenoside bamwe batakoze bikaba uburyo bwo kubikiza burundu

  • Arabahagama ni DR,mumwigireho,ubundi mumugerekeho ibyaha atakoze.ntakuri kukiri kuri iyisi.

Comments are closed.

en_USEnglish