i Murambi: Abanyeshuri 150 ba ISPG babwiwe ubugome Interahamwe zicanye Abatutsi
Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015, Urubyiruko rusaga 150 rwo mu ishuri rikuru ry’I Gitwe-ISPG, rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu Karere ka Nyamagabe, aba banyeshuri bashenguwe n’ubugome abicanyi bakoreshe mu kwica Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane isaga 50 000, abishwe bakomokaga mu cyahoze ari Komini Gikongoro no mu nkengero zaho, mbere yo kubica abari abayobozi ngo babakusanyirije hamwe ku ishuri ryari ritaruzura rya Murambi bafite umugambi wo kuhabicira ngo hatagira numwe ubacika.
Nkuko byasobanuwe n’umukozi w’urwibutso rwa Murambi, ngo Abatutsi bakimara kubwirwa ko bakwiye guhungira ku ishuri I Murambi, Interahamwe n’abayobozi bazo bahise bimura abaturage bari batuye hafi y’ikigo kugira ngo Abatutsi batazivanga n’abandi baturage.
Aho i Murambi, Abatusti bari bashyizwe mu ishuri bahise bakupirwa amazi n’amashanyarazi maze baba mu bwigunge bukabije kugeza nubwo abashoboraga kujya kwirwanaho bashakisha amazi, basangaga za bariyeri hafi aho bakahicirwa.
Tariki ya 19 Mata 1994, Interahamwe zagabye igitero simusiga maze zica Abatutsi bari mu ishuri ry’i Murambi. Amasasu y’imbunda, za Granades n’intwaro gakondo ni byo byakoreshejwe n’Interahamwe mu kwica inzirakarengane zisaga 50 000 zari zarahakambitse.
Abicanyi mu rwego rwo kuyobya uburari ngo imiryango mpuzamahanga itaza kumenya ko bishe inzirakarengane zisaga ibihumbi mirongo itanu, bazanye imashini zo gucukura ibyobo birebire maze bashyiramo imibiri yishwe.
Muri iki kigo cy’i Murambi hazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu ingabo z’Abafaransa zari zaraje gukambika mu gace zari zarigaruriye (Zone Turquoise).
Umukozi w’urwibutso yavuze ko amateka y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi agaragarira cyane i Murambi kuko bashinyaguriye imibiri y’inzirakarengane ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati: “Ingabo z’Abafaransa zaje gukambika hano maze zishyira ikibuga cy’umupira w’amaboko (Volleyball) hejuru y’imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 50, aka ni agashinyaguro kadasanzwe zakoreye Abatutsi.”
Umuyobozi wa ISPG ushinzwe abanyeshuri, Nsengiyumva Philemon, yavuze ko impamvu basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bigamije kwereka no kurushaho gusobanurira urubyiruko ruri mu mashuri amateka mabi yaranze u Rwanda hagamijwe kurandura burundu urwango hagati y’Abanyarwanda ngo ibyabaye bitazongera.
Yagize ati: “Twaje hano ku rwibutso rwa Murambi, tugendereye kwereka urubyiruko rwacu amateka mabi nk’aya. Aba banyeshuri ni bo bazavamo abayobozi b’igihugu b’ejo hazaza, ni yo mpamvu bagomba kumenya no gusobanukirwa neza amateka mabi y’igihugu cyabo maze bakazayakosora.”
Aba banyeshuri ba ISPG batemberejwe ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Murambi bareba ubugome bwaranze abicanyi bishe abana, ababyeyi, inkumi, abasore n’abagabo babaziza uko Imana yabaremye.
Nubwo batangaje ko bababajwe cyane n’ibyabaye, bavuye i Murambi biyemeje guharanira guhindura amateka mabi yaranze igihugu.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango
1 Comment
What kind of education? Kuzurakoboze sumuti! Mbe komuvugako murwanda atamoko ariho, iri jambo “abatutsi” risigura iki? mbe abahutu kobapfuye bibukwa nande? Icubiba nicuzokwimbura, ariko ivangura moko riragahera kuko numuzi wingorane zose, ninko kubaka kumusenyi.
Comments are closed.