Digiqole ad

Abagenwe kuzunganira Mbarushimana bifuje kubanza kumenya ayo bazahembwa

 Abagenwe kuzunganira Mbarushimana bifuje kubanza kumenya ayo bazahembwa

Mbarushimana tariki ya 20 Gicurasi 2015 ubwo yari mu Urukiko

Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside; kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena yongeye gutaha ataburanishijwe kuko abavoka bagenwe ko bazamwunganira bataragira icyo babitangazaho gusa ngo baherutse kwandikira Urugaga rw’Abavoka basobanuza ibirebana n’uburyo bazahembwa ndetse n’umushara bazajya bahembwa uko ungana.

Mbarushimana kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 ubwo Urukiko rwari rumaze kwemera ubusabe bwe bwo gusubika urubanza
Mbarushimana kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 ubwo Urukiko rwari rumaze kwemera ubusabe bwe bwo gusubika urubanza

Ni ku nshuro ya gatatu uyu mugabo agezwa mu rukiko agataha ataburanye biturutse ku kibazo cy’abagomba kumwunganira, no kuri uyu wa mbere yongeye kugaragara mu cyumba cy’iburanisha atunganiwe.

Gusa ngo abagomba kumwunganira barabonetse, ariko ntacyo baratangaza ku bijyanye no kuba bazakora aka kazi uretse kuba baherutse kwandikira urugaga rw’Abavoka basobanuza ibijyanye n’uburyo bazahembwamo ndetse n’amafaranga bazajya bahembwa nk’uko byagarutsweho mu iburanisha rya none.

Nubwo batarasubizwa, aba bavoka bo bandikiwe ibaruwa yanagejejwe mu rukiko kuri uyu wa mbere isaba aba bagomba kunganira Mbarushimana gutanga ibisobanuro niba bazakora aka kazi cyangwa batazagakora.

Iyi baruwa yanditswe ku itariki ya 22 Gicurasi ikaba yagejejwe ku rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere isaba aba bavoka kuba basubije bitarenze ku isaha ya saa 12 za none tariki 08 Kamena.

Impande zombi (Ubushinjacyaha na Mbarushimana utunganiwe) batunguwe no kuba iyi baruwa yaranditswe ku itariki 22 Gicurasi, ariko bakaba aribwo bari bakiyibona.

Nta byinshi byavuzwe mu iburanisha rya none uretse kuba uregwa (Mbarushimana) yasabye ko iburanisha risubikwa ndetse akongera kugaragaza ko Urugaga rw’Abavoka rukomeje kumutambamira mu miburanire ye ashingiye kuri iyi baruwa imaze igihe kingana gutya atarayibona.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kunganirwa kwa Mbarushimana ari uburenganzira yemererwa n’amategeko bityo ko ataburanishwa atunganiwe mu gihe inzira zo kumushakira abamwunganira zirimbanyije.

Kuva yatangira kugezwa imbere y’inteko y’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, Mbarushimana yakunze kugaragaza imbogamizi zimuzitira kuba yaburana.

Izo mbogamizi ze zirimo kutabona abamwunganira mu mategeko no kuba adafite ibikoresho bimufasha gutegura urubanza.

Urukiko rwasubitse iburanisha ryimurirwa ku itariki ya 12 Kamena 2015.

 

Mbarushimana ni inde?

Mbarushimana Emmanuel yahoze ari umugenzuzi w’amashuri abanza (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza muri Perefegitura ya Butare.

Ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha muri jenoside, no kugambana mu gucura umugambi wa jenoside, ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu cyahoze ari Komini Muganza i Butare.

Mu kwezi kwa 12/2010 nibwo Mbarushimana yatawe muri yombi i Roskilde; umujyi uri muri km 35 uvuye mu murwa mukuru wa Danmark, Copenhagen.

Muri Nyakanga mu mwaka wa 2014 nibwo yoherejwe mu Rwanda kugira ngo aburanishwe n’inkiko zaho.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • izombohe mwicurupfu rubi muri prison, mubona ataco zafasha urwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish